• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni ngo yaba yarabaswe n’indwara y’ikinyoma. Kumubarizaho ukuri ngo ni ukubariza amata ku kimasa!!

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni ngo yaba yarabaswe n’indwara y’ikinyoma. Kumubarizaho ukuri ngo ni ukubariza amata ku kimasa!!

Editorial 18 May 2021 Amakuru, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Mahanga

Abakurikiye ijambo Perezida Yoweri Museveni yavuze tariki 12 Gicurasi 2021 ubwo yarahiriraga gutegeka Uganda muri manda ya 6, bumvise aho yabeshye isi yose ko muw’2011, ubwo ingabo za OTAN zashozaga intambara yo guhirika ku butegetsi Mouammar Kadhafi wayoboraga Libye, ngo Museveni yakoze uko ashoboye ngo Kadhafi adahirikwa ku butegetsi.

Mu ijambo rye yanavuze ko ibihugu byose yiyambaje, ndetse na Jean Ping uwari Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe icyo gihe, ngo bamwimye amatwi, biza kuviramo Kadhafi kwicwa.

Nyamara urubuga rwa Wikileaks rwazobereye mu gutahura no gushyira ku Karubanda amakuru yagizwe ibanga, rumaze guhishura ko ibyo Perezida Museveni yavuze mu irahira rye ari ikinyoma cyambaye ubusa, Wikileaks ikibaza niba atari uburwayi bwo kubeshya bwabase uyu mukambwe wimyaka 77 y’amavuko.

Mu byukuri rero, Wikileaks ivuga ko Museveni yangaga urunuka Perezida Kadhafi, amuziza ko ngo yashakaga kwigira umwami w’Afrika yose, ibi Museveni akaba yarabitangarije Frazer muri Kamena 2008, mu kiganiro kirambuye bagiranye. Muri icyo kiganiro Museveni yashinje Perezida Kadhafi kwihisha inyuma yumugambi wo kubaka Leta Zunze Ubumwe z’Afrika, agamije kuba umutegetsi wayo umwe rukumbi, wica agakiza uwo ashaka.

Nkuko Wikileaks ikomeza ibigaragaza, Museveni yibwiriye umunyamakuru ko yabipfuye cyane na Kadhafi, ndetse ngo n’abandi bamushyigikiye mu kurwanya uwo mugambi bahuye n’ingaruka kubera akagambane na Kadhafi. Yemeje ko yari anafite ubwoba ko indege ye iramutse inyuze mu kirere cya Libya Kadhafi yayihanura, ngo kuko yanze gushyigikira umushinga we mubisha. Ibyo ngo byanatumye asaba ko hongerwa ubushobozi bw’ibyuma bigenzura ikirere, igihe cyose yabaga agiye gukora urugendo rwo mu ndege.

Nimwumve rero Kaguta Museveni wemeza ko yatabarije Kadhafi ndetse akanashengurwa n’urupfu rwe, kandi yarivugiye ko banganaga bikomeye.

Ntiyari azi ko nyakibi itarara bushyitsi, Wikileaks yamwambitse ubusa habona
Ababanye na Museveni bahamya ko kumushakiraho ukuri ari nko gushakira amata ku kimasa. Ngo akageso ke ko kubeshya si aka none, dore ko n’abaturage ba Uganda bamaze kumenya ko abategekesha ikinyoma. Bamufata nka kabuhariwe mu kugira indimi nyinshi.Uretse kubeshya ko ahora atsinda amatora kandi mu byukuri abaturage baba bazi neza ko batamutoye, n’ibikorwa byiterambere ababeshya biba biri mu nyungu ze bwite n’umuryango we.

Ahandi Rusisibiranya Museveni yagaragaje ko ari umubeshyi wabigize umwuga, ni nko mu nama zigamije gukemura amakimbirane amaze igihe hagati y’uRwanda na Uganda. Museveni yahakanye kenshi ko ntaho ahuriye n’imitwe yiterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’uRwanda. Nyamara buri gihe uko yerekwaga ibimenyetso simusiga, Museveni yigiraga nkutunguwe, ndetse akemerera imbere ya bagenzi be ko agiye gukemura ibibazo.

Byahe byo kajya ko Binyoma yabaga agirango ahikure gusa. Urugero rwa hafi ni aho yahakanye kuba yarakiriye Charlotte Mukankusi na Gasana Richard Eugène bo muri cya kiryabarezi RNC, bamwereka ko nka Mukankusi we anagendera kuri pasiporo yahawe n’ubutegetsi bwa Museveni, akavuga ko yahuye nabo by’impanuka abitiranya nabandi bantu!

Mu mpera z’umwaka ushize no mu ntangiriro z’uyu ubwo Uganda yiteguraga amatora, habaye imvururu zikomeye, zibasira abatavuga rumwe na Perezida Museveni n’ishyaka rye NRM. Uko amahanga yabazaga ibyiryo hohoterwa, Perezida Museveni yarabyitarutsaga, akemeza ko ari abayoboke ba Bobi Wine bahutaza abantu. Nyamara abapolisi, abasirikari n’abarwanashyaka ba NRM barakubitaga, bakica, bagafunga abaturage ku manywa yihangu.

Muri icyo gihe ni nabwo i Mombasa muri Kenya hafatiwe intwaro zerekezaga rwihishwa muri Uganda. Museveni abonye afatiwe mu cyuho(dore ko amakuru yizewe avuga ko zari izo gukoresha mu guhutaza abatavuga rumwe nawe), abihindukiriza ku Rwanda , abeshya ko izo ntwaro zari zije i Kigali. Aha ariko ntibyamuhiriye, kuko byaje kumenyekana ko yinginze abategetsi ba Kenya izo ntwaro zikomeza inzira zijya i Kampala.

Mu gihe Wikileaks yo yibaza uburyo Umukuru w’Igihugu atinyuka kubeshya isi yose, abazi neza Muzeyi Museveni bo ntibatungurwa, kuko bakurondoreye ibinyoma bye byose, kuva mu bwana akaba anabisazanye, wagirango ni Semuhanuka wapfuye akazuka!

2021-05-18
Editorial

IZINDI NKURU

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangiye iperereza ku ruhare rw’Abafaransa 20 muri Jenoside

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangiye iperereza ku ruhare rw’Abafaransa 20 muri Jenoside

Editorial 03 Dec 2016
Amafoto- Héritier Luvumbu wakiniye ikipe ya Rayon Sports yageze i Kigali aho aje gukinira iyi kipe ku nshuro ye ya Kabiri

Amafoto- Héritier Luvumbu wakiniye ikipe ya Rayon Sports yageze i Kigali aho aje gukinira iyi kipe ku nshuro ye ya Kabiri

Editorial 29 Dec 2022
Burya Nyina wa Ingabire umwicanyi ruharwa Therese Dusabe yaherekeje Mugesera igihe yavugaga ijambo rutwitsi rihamagarira gutsemba Abatutsi

Burya Nyina wa Ingabire umwicanyi ruharwa Therese Dusabe yaherekeje Mugesera igihe yavugaga ijambo rutwitsi rihamagarira gutsemba Abatutsi

Editorial 24 Jun 2021
Obama ahamya yuko Trump atamusimbura ku butegetsi

Obama ahamya yuko Trump atamusimbura ku butegetsi

Editorial 10 May 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umubano wa Kigali na Kampala, abakabaye bavugisha ukuri muri Uganda bahindutse abateje ikibazo
INKURU NYAMUKURU

Umubano wa Kigali na Kampala, abakabaye bavugisha ukuri muri Uganda bahindutse abateje ikibazo

Editorial 26 Nov 2019
Kitoko yasobanuye byinshi ku ndirimbo ‘Thank you Kagame’ yanashyiriye hanze amashusho–VIDEO
Mu Rwanda

Kitoko yasobanuye byinshi ku ndirimbo ‘Thank you Kagame’ yanashyiriye hanze amashusho–VIDEO

Editorial 16 Aug 2017
Ku ngengabitekerezo ya parmehutu, umwuzukuru wa Dominiko Mbonyumutwa ni sekuru wagiye aragaruka
Amakuru

Ku ngengabitekerezo ya parmehutu, umwuzukuru wa Dominiko Mbonyumutwa ni sekuru wagiye aragaruka

Editorial 24 Jan 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru