Perezida w’Inteko Rusange ya 72 y’Umuryango w’Abibumbye, Miroslav Lajčák, ategerejwe mu Rwanda ku wa Kabiri tariki 8 Gicurasi, aho azitabira inama ya Transform Africa 2018, itangira kuri uyu wa Mbere.
Uyu ni umwe mu bayobozi bategerejwe mu nama ikomeye ya Transform Africa 2018, itegerejwemo abayobozi n’abikorera basaga 4000 bazaturuka mu bihugu 80, bazakoranira muri Kigali Convention Centre, mu minsi ine baganira ku nsanganyamatsiko yo “kwihutisha ishyirwaho ry’isoko rimwe mu ikoranabuhanga”.
Lajčák azagera i Kigali aturutse mu yindi nama muri Suède, aho azageza ijambo ku bazitabira inama yiga ku mahoro n’iterambere, 2018 Stockholm Forum on Peace and Development. I Kigali naho azageza ijambo ku bazitabira Transform Africa 2018.
Itangazo ry’Umuryango w’Abibumbye rivuga ko “Ateganya kugirana ibiganiro n’abayobozi batandukanye bo mu Rwanda, agasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali n’Icyicaro cy’Ikigo kizafasha Afurika mu ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’iterambere rirambye, ‘Sustainable Development Goals Center for Africa.’”
Azaba aherekejwe n’Umujyanama wihariye akaba n’Umuhuzabikorwa w’ibijyanye na politiki, Lenka Miháliková; umuvugizi we Brenden Varma; n’umujyanama we mukuru Mateus Luemba. Biteganywa ko uyu muyobozi azasubira i New York kuwa 9 Gicurasi.
Mu bandi bazageza ijambo kuri Transform Africa Summit 2018, barimo Umuyobozi Mukuru wa MTN Group, Rob Shuter; Uwashinze Mara Group, Ashish Takkar; Umunyamabanga Mukuru wa ITU, Haolin Zhao; Uwashinze OneWeb, Gregory Wyler; Umushoramari wa Econet, Strive Masiyiwa, Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi n’abandi.
Iyi nama kandi izitabirwa n’abaminisitiri bashinzwe ikoranabuhanga mu bihugu bisaga 15, barimo Jean De Dieu Rurangirwa w’u Rwanda; Moustapha Diaby wa Guinea; Abdoulaye Bibi wa Sénégal: Alain Claude wa Gabon n’abandi.
Hazaba kandi hari abaminisitiri b’ikoranabuhanga mu bihugu bya Cote d’Ivoire, Bruno Nabagné Koné; Cina Lawson wa Togo; Michael Makuei wa Sudani y’Epfo; Arouna Modibo Toure wa Mali; Aurélie Adam wa Benin na Joe Mucheru wa Kenya, Jose Carvalho wa Angola, Yasser ElKady wa Misiri n’abandi.