Kuri uyu wa gatanu tariki ya 30 Mata 2021 ni bwo komisiyo y’amategeko n’imyitwarire ishinzwe gutegura amatora muri Komite Olempike y’u Rwanda, iyobowe na Me Umugiraneza Jean Michel, yatangaje abakandida ba nyuma bemerewe kwiyamamaza mu matora azaba tariki ya 8 Gicurasi 2021.
Ni urutonde rugaragaraho abanyumaryango mu myanya itandukanye bagomba guhatanira kuyobora iyi komite Olempike y’u Rwanda nyuma yaho uwari uyiyoboye Amb Munyabagisha Valens yeguye kuri uyu mwanya tariki ya 5 Mata 2021.
Mu bakandida bemejwe , ku mwanya wa perezida wa komite Olimpiki y’u Rwanda hari umunyamuryango umwe rukumbi ariwe Uwayo Théogène usanzwe ayobora ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu gihe cy’imyaka 12 yose.
Mu bandi biyamamaje harimo Umuringa Alice wavuye muri Volleyball, yiyamamarije kuba Visi Perezida wa Mbere, Umutoni Salama wo muri Basketball, yiyamamariza kuba Visi Perezida wa Kabiri mu gihe ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru hiyayamaje Kajangwe Joseph usanzwe uyobora Komisiyo y’Ubujurire muri FERWAFA.
Gakwaya Christian wo mu Ishyirahamwe ryo gusiganwa mu modoka na moto, yiyamamarije kuba Umubitsi Mukuru mu gihe hagati ya Girimbabazi Rugabira Pamela wo muri Federasiyo yo Koga, Nzeyimana Isabelle wo muri ANP (Sport Féminin) na Butoyi Jean wo muri AJSPOR y’Abanyamakuru ba Siporo, bazatoranywamo abajyanama babiri.
Abagenzuzi b’Imari batatu biyamamaje kandi bose bazatorwa ni Furaha Pascal wo muri Tennis, Iribagiza Alice wo muri Triathlon na Nizeyimana Célestin wo muri NPC mu gihe batatu biyamamarije kujya mu rwego rwo gukemura amakimbirane kandi bakaba bagomba gutorwa bose ari Bagabo Placide wo muri Taekwondo, Rwabuhihi Innocent wo muri ARPST na Kagarame Clémentine wo muri FRSS (Sport Scolaire).
Komite yari isanzweho igiye gusimburwa mu matora ateganyijwe tariki ya 8 Gicurasi 2021, izaba ije gusimbura iyariyobowe na Amb Munyabagisha Valens wari Perezida, Rwemalika Félicité Visi Perezida wa Mbere, Bizimana Festus Visi Perezida wa Kabiri, Sharangabo Alexis Umunyamabanga, Alice wari umubitsi, E’gairma Hermine ,Nzabanturura Eugène bose bari ku mwanya w’abajyanama.