Icyegeranyo kimaze gushyirwa ahagaragara n’ Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa muntu mu Burundi(Initiative pour les droits Humains au Burundi, IDHB), kiravuga ko imvugo ya Perezida Evariste Ndayishimiye yuzuyemo uburyarya no kuyobya uburari, ihabanye kure n’ukuri ku bibera muri icyo gihugu kimaze imyaka myinshi mu mutekano uri hafi ya ntawo. IDHB ivuga ko Perezida Ndayishimiye akunze kumvikana abwira amahanga ko mu Burundi hari umutekano usesuye, yirengagije ubwicanyi bwibasira abaturage bo mu bwoko bw’abatutsi ndetse n’abo mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa CNDD-FDD.
Iki cyegeranyo cy’impapuro 83 gishinja ubu bugizi bwa nabi Imbonerakure, ari rwo rubyiruko rwa CNDD-FDD rwitwara gisirikari, ndetse n’inzego z’umutekano n’iz’iperereza mu Burundi.Ikibabaje kurushaho nk’uko IDHB ibisobanura, ngo ni uko iyo habaye ubwicanyi, ubusahuzi, gufungira abantu ubusa,kubarigisa n’ibindi bikorwa bishyira ubuzima bw’abantu mu kaga, hafatwa inzererezi gusa kandi nazo zigahita zirekurwa, naho abakomeye mu ishyaka ryica rigakiza ntibakorweho. Uyu muco wo kudahana rero ngo ushyigikiwe na Perezida Ndayishimiye ubwe n’ibindi bikomerezwa byo muri CNDD-FDD, ishyaka ngo rikomeje kugaragaza ubutagondwa n’imyitwarire ya gihubutsi. Mu bashyirwa mu majwi cyane, harimo Minisitiri w’intebe Alain Guillaume Bunyoni, we wanakomeje kuvugwa mu bwicanyi kuva no ku ngoma ya Pierre Nkurunziza.
Mu gihe uBurundi bwingingira Umuryango w’Ibihugu by’Uburayi gusubukura umubano hagati y’impande zombi, IDHB irasaba ubuyobozi bw’uwo muryango gushishoza mbere yo kongera gutera inkunga uBurundi, abategetsi babwo bakabanza kubazwa impamvu badahagarika ibikorwa bigayitse byibasira abaturage b’inzirakarengane.Uretse ubugizi bwa nabi bw’Imbonerakure , abapolisi n’abashinzwe iperereza, imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bwa CNDD-FDD nayo ngo si miseke igoroye, kuko hari abaturage yishe, irabasahura, abandi ibafata bugwate. By’umwihariko ngo ibi bikaba byarakajije umurego muri Kanama na Nzeri uyu mwaka, ubwo abantu bitwaje intwaro binjiraga mu ntara nyinshi z’uBurundi.
Amakuru dukesha Radio yigenga RPA yo mu Burundi aravuga ko kuwa kabiri tariki 08 Ukuboza 2020, imbonerakure zo muri Zone ya Murambya, Komini Burambi, mu ntara ya Rumonge,zahawe imbunda 8, ababikurikiranira hafi bakaba batangiye kugira impungenge ko izo mbunda zaba zije kwica Abatutsi n’abandi batari muri CNDD-FDD.
Kuva Perezida Ndayishimiye yatorerwa kuyobora uBurundi muri Gicurasi uyu mwaka, hari abibwiraga ko yaba agiye gukora ibitandukanye n’uwo yasimbuye, Petero Nkurunziza, ariko kwari ukwibeshya kuko imvugo ze z’amareshyamugeni, zitigeze zihagarika ihutazwa ry’ikiremwamuntu.
Amahanga yakomeje gutabariza inzirirakarengane zihohoterwa mu Burundi, mu kugerageza gucecekesha abamagana ubwo bugizi bwa nabi, mu Gushyingo uyu mwaka, ubutegetsi bwa Generali”NEVA”, buhambiriza Intumwa y’Umuryango w’Abibumye muri icyo gihugu, akaba agomba kuba yazinze utwangushye bitarenze tariki 31 z’uku kwezi. Ni hahandi ariko, ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi!