Guhera uyu munsi tariki ya gatanu 2016 hano mu mujyi wa Kigali harabera indi nama ikomeye, nayo ibera muri ya nyubako nshya iherutse gukorerwamo ya nama y’abakuru b’ibihugu bigize ubumwe bwa Afurika (AU).
Nk’uko gahunda ibigaragaza, iyi nama iraba iy’iminsi ibiri ikaba yitwa iy’ubutatu bushyizehamwe (Tripartite) aribwo umuryango w’isoko rimwe ryo mu bihugu byo mu burasirazuba no mu majyepfo ya Afurika ( COMESA), Umuryango w’ibihugu byo mu burasirazuba bwa Afurika (EAC) n’umuryango w’iterambere ry’ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika ( SADC). Murulimi rw’icyongereza iyi nama yiswe “The Global African Investment Summit COMESA & Government of Rwanda”.
Perezida wa Uganda Yoweri Museveni
Iyi nama iraba irimo abantu bagera kuri 900 iranitabirwa n’abakuru b’ibihugu babiri, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda. Iranitabirwa kandi n’abandi bayobozi ku rwego rw’abaminisitiri n’abandi bashoramari bakomeye kuva mu bihugu bitandukanye.
Bamwe mubitabiriye iyi nama
Biganjemo ba rwiyemezamirimo bakiri bato
The Global African Investment Summit iratangira imirimo yayo none hano mu Rwanda buraba bubaye incuro ya mbere ibereye ku mu gabane wa Afurika. Iri huriro riterana buri mwaka ryatangirijwe mu Bwongereza muri 2014. No muri 2005 inama nk’iyi yabereye London mu Bwongereza. Iyi miryango itatu ikoranyije iyi nama ifite isoko ry’abantu basaga miliyoni 600.
Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda
Kayumba Casmiry