Perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma, muri iki cyumweru yishyuye amafaranga yaregwaga yuko yibye igihugu ariko abatavuga rumwe nawe bakavuga yuko ibyo bitamuhanaguraho icyaha !
Muri 2014 nibwo umuvunyi mukuru muri Afurika y’Epfo, madamu Thuli Madonsela, yasohoye raporo igaragaza ukuntu Perezida Zuma yanyuruje umutungo w’igihugu mu kuvugurura inyubako ye bwite iri Nkandla muri Kwazulu Natali.
Iyo raporo y’umuvunyi mukuru yavugaga yuko inyubako ya Perezida Zuma yakoreshejweho amafaranga y’igihugu kandi bitakabaye ngombwa, igasaba Zuma yuko yashyira mu gaciro akagaruza ayo mafaranga.
Ayo mafaranga Zuma yashinjwagwa kuba yaranyuruje yari yerekeranye n’iyo nyubako guverinoma yasanishije amadolari ya Amerika angana na miliyoni 24, bivugwa yuko iryo sanwa ryakozwe ku mpamvu z’umutekano wa Perezida.
Umuvunyi mukuru akavuga yuko nta kibazo kuvugurura ibintu bijyanye n’umutekano wa Perezida ariko akabaza niba iyubakwa ry’ibiraro by’inka kimwe n’iburugu by’inkoko nabyo byari bijyanye n’umutekano wa Perezida w’igihugu. Ibindi Madonsela yahamyaga yuko byakozwe kuri iyo nyubako kandi ntaho byari bihuriye n’umutekano byari uyubakwa ry’ahakorerwa siporo yo koga (swimming pool) kimwe n’aho bakirira abashyitsi.
Ibyo birego Zuma yashatse kubifata ku buryo bworoheje ariko aza gusanga ibintu bikomeye. Perezida Zuma yabanje gushyiraho komisiyo ebyiri za leta ngo zibikoreho iperereza, zombi zimugira umwere harimo n’iya shekeje abantu cyane bigatuma barushaho gusakuriza icyo kibazo.
Iyo komisiyo yari iya Minisiteri ifite Polisi mu nshingano zayo. Raporo yayo yavugaga yuko iby’uko hari amafaranga yakoreshejwe kubaka swimming pool byo nta kibazo ngo kuko iyo swimming pool ari igikoresho kizimya umuliro !
Ibintu byakomeje gusakuzwa ikibazo gitwarwa mu rukiko rw’itegeko nshinga narwo rutegeka Zuma kuzishyura amafaranga yose yakoreshejwe ku bintu bitanjyanye n’umutekano, birimo iyo swimming pool, inyubako z’amatungo n’aho bidagadurira. Rwategetse Minisiteri y’imari kuzakora ibarura ikagena ayo mafaranga.
Perezida Jacob Zuma
Iyo Minisiteri yaje gutanga raporo yuko ayo Zuma agomba kwishyura angana n’amadolari ya Amerka ibihumbi 542, Banki nkuru y’icyo gihugu ikavuga yuko koko Zuma yayishyuye mu ntangiriro z’iki cyumweru ariko abatavuga rumwe nawe bakavuga yuko ayo yishyuye ari make cyane ngo kandi kwishyura kudakuraho umuntu icyaha !
Kayumba Casmiry