• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»PL irizihiza imyaka 25 igihanganye n’urukuta rwa Mitali

PL irizihiza imyaka 25 igihanganye n’urukuta rwa Mitali

Editorial 09 Jun 2016 Mu Mahanga

Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu (PL), rirategura kwizihiza imyaka 25 rimaze rikorera mu Rwanda. Iri shyaka rifite imyanya itari mike mu nteko ishinga Amategeko, Visi Perezida wa mbere akaba ari na we muyobozi waryo w’agateganyo Hon Mukabalisa Donatilla, aracyazitiwe n’urukuta rukomeye yasigiwe na Mitali Protais wahunze igihugu, asize yibye akayabo ka miliyoni zisaga 50.

Biravugwa ko gutora Perezida wa PL, muri iki gihe bitapfa koroha mugihe Hon. Mukabarisa atarabasha gusenya igikuta cyimuzitiye cyubatswe na Mitali ku buryo Mukabalisa arebye nabi ahubwo n’ uwo mwanya atawicazwaho n’abayoboke ba PL, kuko benshi bagitsimbaraye ku ngengabitekerezo yubatswe n’uwabagabiye.

Ibi ni bimwe mu bimenyetso byagaragaye, kuri iki Cyumweru tariki 6 Gicurasi 2016, ubwo inama yari igamije gutegura ibirebana no kwibuka imyaka 25,PL ibayeho, hagombaga kwigwa, hakanabarurwa umutungo ishyaka risigaranye nyuma y’ubujura bwabaye muri iryo shyaka, ibi byose byaburijwemo ahubwo hitabazwa Minisitiri Kanimba wavuze Ibiciro by’isukari bigiye kuzamuka ku masoko yo mu Rwanda.

Amakuru aturuka muri PL, aravuga ko ako gatsiko kubatswe na Mitali ku kwego rw’Akarere kugeza kurwego rw’igihugu kakira bigoranye inama zitangwa na Hon Mukabalisa.

Kwitabira inama zitumizwa n’umuyobozi wa PL si uko bamwishimiye ahubwo ni ukwanga ko ishyaka ryabo rigaragara nabi, mbese bazitabira baseta ibirenge.

Hari n’amakuru avugako bamwe muri aba bayoboke badacana uwaka na Hon Mukabarisa bari mu nteko ishinga mategeko bakivugana na Mitali aho ari mu buhungiro, akabashyiramo imigambi yo kunaniza Hon. Mukabarisa bamuteranya n’abandi ba Depite bakomoka muyandi mashyaka cyane cyane RPF, ko byamunaniye ngo ko atababwira mu gufata ibyemezo n’ibindi…

-2880.jpg

Mitali Protain na Hon. Mukabalisa

-2879.jpg

Bamwe mu bayoboke bake cyane basigaye muri PL

Hari imigambi iri gucurirwa inyuma mu ishyaka PL, igamije kuzahirika Hon. Mukabarisa mugihe haba habaye amatora ku rwego rw’igihugu, hagatorwa umwe mugatsiko ka Mitali.

Kuva ishyaka PL, ryacikamo ibice bibiri mu mwaka w’2007, habuze uwakunga abayoboke bake cyane PL, isigaranye, umwuka mubi n’urwikekwe bikomeza gucumba umwotsi ubwo Hon.Mukabarisa yatunguranaga akagirwa Umukuru w’umutwe w’Abadepite, ibintu bitishimiwe na Mitali ubwe n’agatsiko yimitse muri iryo shyaka.

Ishyaka PL, rimaze gutakaza abayoboke benshi, bamwe muribo bakaba barigiriye muri RPF-Inkotanyi, ari nabo bari barifatiye runini.

Mugihe rero PL, yizihiza imyaka 25, yakagombye kwibuka abakurambere bayo barimo Lando, Kameya, Kayiranga, Kabageni, n’abandi bahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi, kwegera abayoboke batatanye kubera amakimbirane ashingiye kumyanya yokamye iri shyaka no kunga abayoboke.

Umwanditsi wacu

2016-06-09
Editorial

IZINDI NKURU

Intwali : Amashirakinyoma ku rupfu rwa General Fred Rwigema

Intwali : Amashirakinyoma ku rupfu rwa General Fred Rwigema

Editorial 29 Jan 2017
Ikipe y’Isonga FC ntaho yagiye irahari kandi irakomeye

Ikipe y’Isonga FC ntaho yagiye irahari kandi irakomeye

Editorial 13 Feb 2016
Abagenzi barasabwa gutanga amakuru y’abashoferi batubahiriza amategeko abagenga.

Abagenzi barasabwa gutanga amakuru y’abashoferi batubahiriza amategeko abagenga.

Editorial 28 Jul 2016
Banyarwanda mwirinde abagome babasaba amafaranga yo gutegura filimi mbarabinyoma iharabika Igihugu cyanyu

Banyarwanda mwirinde abagome babasaba amafaranga yo gutegura filimi mbarabinyoma iharabika Igihugu cyanyu

Editorial 23 Oct 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports, Kiyovu SC, Musanze FC na Mukura VS niyo makipe azitabira irushanwa ryateguwe na FERWAFA ifatanyije na RSB
Amakuru

Rayon Sports, Kiyovu SC, Musanze FC na Mukura VS niyo makipe azitabira irushanwa ryateguwe na FERWAFA ifatanyije na RSB

Editorial 27 Sep 2022
Ibikorwa by’ingenzi bigaragaza itegurwa rya Jenoside mu mezi ya Werurwe 1991-1994
ITOHOZA

Ibikorwa by’ingenzi bigaragaza itegurwa rya Jenoside mu mezi ya Werurwe 1991-1994

Editorial 05 Apr 2017
AS Muhanga ya nyuma ibujije Rayon Sports gusatira AS Kigali
IMIKINO

AS Muhanga ya nyuma ibujije Rayon Sports gusatira AS Kigali

Editorial 17 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru