Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu (PL), rirategura kwizihiza imyaka 25 rimaze rikorera mu Rwanda. Iri shyaka rifite imyanya itari mike mu nteko ishinga Amategeko, Visi Perezida wa mbere akaba ari na we muyobozi waryo w’agateganyo Hon Mukabalisa Donatilla, aracyazitiwe n’urukuta rukomeye yasigiwe na Mitali Protais wahunze igihugu, asize yibye akayabo ka miliyoni zisaga 50.
Biravugwa ko gutora Perezida wa PL, muri iki gihe bitapfa koroha mugihe Hon. Mukabarisa atarabasha gusenya igikuta cyimuzitiye cyubatswe na Mitali ku buryo Mukabalisa arebye nabi ahubwo n’ uwo mwanya atawicazwaho n’abayoboke ba PL, kuko benshi bagitsimbaraye ku ngengabitekerezo yubatswe n’uwabagabiye.
Ibi ni bimwe mu bimenyetso byagaragaye, kuri iki Cyumweru tariki 6 Gicurasi 2016, ubwo inama yari igamije gutegura ibirebana no kwibuka imyaka 25,PL ibayeho, hagombaga kwigwa, hakanabarurwa umutungo ishyaka risigaranye nyuma y’ubujura bwabaye muri iryo shyaka, ibi byose byaburijwemo ahubwo hitabazwa Minisitiri Kanimba wavuze Ibiciro by’isukari bigiye kuzamuka ku masoko yo mu Rwanda.
Amakuru aturuka muri PL, aravuga ko ako gatsiko kubatswe na Mitali ku kwego rw’Akarere kugeza kurwego rw’igihugu kakira bigoranye inama zitangwa na Hon Mukabalisa.
Kwitabira inama zitumizwa n’umuyobozi wa PL si uko bamwishimiye ahubwo ni ukwanga ko ishyaka ryabo rigaragara nabi, mbese bazitabira baseta ibirenge.
Hari n’amakuru avugako bamwe muri aba bayoboke badacana uwaka na Hon Mukabarisa bari mu nteko ishinga mategeko bakivugana na Mitali aho ari mu buhungiro, akabashyiramo imigambi yo kunaniza Hon. Mukabarisa bamuteranya n’abandi ba Depite bakomoka muyandi mashyaka cyane cyane RPF, ko byamunaniye ngo ko atababwira mu gufata ibyemezo n’ibindi…
Mitali Protain na Hon. Mukabalisa
Bamwe mu bayoboke bake cyane basigaye muri PL
Hari imigambi iri gucurirwa inyuma mu ishyaka PL, igamije kuzahirika Hon. Mukabarisa mugihe haba habaye amatora ku rwego rw’igihugu, hagatorwa umwe mugatsiko ka Mitali.
Kuva ishyaka PL, ryacikamo ibice bibiri mu mwaka w’2007, habuze uwakunga abayoboke bake cyane PL, isigaranye, umwuka mubi n’urwikekwe bikomeza gucumba umwotsi ubwo Hon.Mukabarisa yatunguranaga akagirwa Umukuru w’umutwe w’Abadepite, ibintu bitishimiwe na Mitali ubwe n’agatsiko yimitse muri iryo shyaka.
Ishyaka PL, rimaze gutakaza abayoboke benshi, bamwe muribo bakaba barigiriye muri RPF-Inkotanyi, ari nabo bari barifatiye runini.
Mugihe rero PL, yizihiza imyaka 25, yakagombye kwibuka abakurambere bayo barimo Lando, Kameya, Kayiranga, Kabageni, n’abandi bahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi, kwegera abayoboke batatanye kubera amakimbirane ashingiye kumyanya yokamye iri shyaka no kunga abayoboke.
Umwanditsi wacu