Imikino yo kwishyura ya 1/8 y’igikombe cy’Amahoro 2025 yarangiye isize amakipe amenye uko azahura muri 1/4 hahatanirwa igikombe gitanga itike yo gukina imikino Nyafurika.
Ikipe zabonye itike zo gukomeza zaraye zuzuye ari umunanir nyuma yaho ikipe ya Gorilla FC isezereye City Boys bari banganyije ubusa ku busa mu mukino wo kwishyura.
Andi makipe yabonye itike yo gukomeza Mu kiciro cya kimwe cya kane, ni Rayon Sports yasezereye ikipe ya Rutsiro FC.
APR FC yasezereye ikipe ya Musanze FC ku giteranyo cy’ibitego bine ku busa, Police FC ifite igikombe giheruka yo yasezereye Nyanza FC ku giteranyo cy’ibitego 4-3.
Ikipe y’Amagaju yo yasezereye Bugesera FC yo mu ntara y’i Burasirazuba naho ikipe ya Mukura VS yo isezerera ikipe y’Inyare FA.
Biteganyijwe ko amakipe azahura muri kimwe cya Kane aho Police FC izahura na AS Kigali, Mukura VS izahure n’Amagaju FC, APR FC yo izakina na Gasogi naho Rayon Spors izakina na Gorilla FC.
Biteganyijwe ko imikino ibanza ya 1/4 izakinwa ku wa 26 na 27 Gashyantare 2025.