• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ruharwa Claude Muhayimana yasabiwe igifungo cy’imyaka 15   |   27 Feb 2026

  • Kongera serivisi bahabwa no gukuba kabiri imiti: Impamvu imisanzu ya Mituweli yongerewe   |   24 Feb 2026

  • Inzira Bad Rama yanyuzemo akaba umukire akaba asoje ari umusazi   |   24 Feb 2026

  • Interahamwe n’Ibigarasha byungutse Idamange ProMax, Umuzindaro Mushya ugezweho ubu ni Bad Rama   |   23 Feb 2026

  • Abasirikare b’u Burundi muri RDC baratabaza: ubukene n’umwanda birabugarije   |   23 Feb 2026

  • Abahagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Abanya-Israel n’abahagarariye Afurika bahuriye mu Rwanda mu nama yiga ku mutekano ‘The Security Summit’.   |   23 Feb 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Police FC yitwaye neza imbere ya VC Mokanda mu marushanwa nyafurika.

Police FC yitwaye neza imbere ya VC Mokanda mu marushanwa nyafurika.

Ubwanditsi 14 Mar 2016 Mu Mahanga

Tariki 12 Werurwe, nibwo umukino ubanza wa 1/8 wagombaga guhuza ikipe ya VC Mokanda (Congo Brazzaville) na Police FC warangiye amakipe yombi aguye miswi, umukino warangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’iyindi.

Umukino watangiye Police FC idafite myugariro wayo Jean Paul Uwihoreye wari wasimbuwe na Heritier Turatsinze nawe wabashije kuzibira ikipe ya VC Mokanda ndetse na Rashid Kalisa wagize imvune ku mukino wa Musanze FC muri shampiyona.

VC Mokanda yashakaga gushaka igitego cy’impamba yasatiranye ingufu nyishi ariko Fabrice Ndikukazi na Gabriel MUgabo bayibera ibamba ari nako Police FC nayo inyuzamo igasatira ariko igice cya mbere kirangira amakipe aguye miswi

Igice cya kabiri nacyo cyaranzwe no gusatirana hagati y’impande zombie, gusa rutahizamu wa Police FC Songa Isaie ndetse na Danny Usengimana ntibabasha kureba mu mazamu ya VC Mokanda.

Nyuma yumukino, Kapiteni wa Police FC Innocent Habyarimana yatangaje ko ahanini mu bintu byababangamiye harimo ubushyuhe bwinshi batari bamenyereye.

Habyarimana yagize ati ” ubushyuhe bwa hano bwari bukabije ku buryo tutabikekaga, gusa twese twagerageje gukina umukino mwiza ari nako dusatirana ariko ntibyakunze ko dutahana intsinzi”

Habyarimana yongeyeho ko igisigaye ari ukwitegura neza bakareba niba babasha gutsindira VC Mokanda i Kigali.

Habyarimana yagize ati” ubu icy’ingenzi ni ugukaza imyitozo. Hano twakinaga dufunga amazamu ariko nibazako iwacu tuzasatira cyane ngo turebe niba twabasha gukomeza mu cyiciro kindi”

Police FC iramutse itsinze VC Mokanda i Kigali yaba yiyongereye ku mateka y’amakipe nka Rayon Sports na APR FC zabashije kugera muri 1/4

Umukino wo kwishyura uzaba tariki 19 Werurwe 2016 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, aho ikipe izatsinda izerekeza muri 1/8.

RNP

2016-03-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abatuye mu karere ka Ngoma bakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge

Abatuye mu karere ka Ngoma bakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 25 Feb 2016
Bugesera: Abaturage ba Rilima bahuriye mu nama y’umutekano

Bugesera: Abaturage ba Rilima bahuriye mu nama y’umutekano

Ubwanditsi 06 Jan 2017
U Rwanda rwihanganishije Israel yabuze Shimon Peres wayiyoboye

U Rwanda rwihanganishije Israel yabuze Shimon Peres wayiyoboye

Ubwanditsi 28 Sep 2016
Burundi: Imfungwa 178 zahawe imbabazi na Perezida Nkurunziza zarekuwe

Burundi: Imfungwa 178 zahawe imbabazi na Perezida Nkurunziza zarekuwe

Ubwanditsi 27 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

“Niyo napfa nazuka nk’uko Yesu yazutse “- Perezida Museveni
HIRYA NO HINO

“Niyo napfa nazuka nk’uko Yesu yazutse “- Perezida Museveni

Ubwanditsi 20 Nov 2017
Uganda : Inkuru z’Ibinyoma ku Rwanda zikomeje kwiyongera
ITOHOZA

Uganda : Inkuru z’Ibinyoma ku Rwanda zikomeje kwiyongera

Ubwanditsi 09 Nov 2017
Twibeshye kuri Dr Christian  MARARA
POLITIKI

Twibeshye kuri Dr Christian MARARA

Ubwanditsi 21 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru