• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Police VC yegukanye igikombe cyo Kwibohora 2025 mu byiciro byombi, itsinze APR VC ku mukino wa nyuma

Police VC yegukanye igikombe cyo Kwibohora 2025 mu byiciro byombi, itsinze APR VC ku mukino wa nyuma

Editorial 07 Jul 2025 Amakuru, IMIKINO

Irushanwa ryo Kwibohora ku nshuro ya 31 ryasojwe ku Cyumweru, tariki ya 6 Nyakanga 2025, ryasize Police Volleyball Club yegukanye ibikombe byombi mu cyiciro cy’abagabo n’abagore, nyuma yo gutsinda APR VC mu mikino ya nyuma.

Iri rushanwa ryatangiye ku wa Gatanu, tariki ya 4 Nyakanga, ryitabirwa n’amakipe ane ya mbere muri shampiyona y’u Rwanda mu mwaka ushize w’imikino.

Mu kiciro cy’Abagabo amakipe yitabiriye ni APR VC, Police VC, Kepler VC na REG VC, mu kiciro cy’Abagore hitabiriye Police WVC, APR WVC, RRA WVC na Kepler WVC.

Mu bagabo, Police VC yatsinze APR VC amaseti 3-2, mu mukino wakinwe ku rwego rwo hejuru. APR yari yatsinze set ya kabiri n’iya gatatu, ariko POLICE ihindura ibintu mu seti ebyiri za nyuma (25–22, 22–25, 20–25, 25–22, 15–10).

Mu bagore, Police WVC yatsinze APR WVC amaseti 3-1, nyuma yo gutakaza iseti ya mbere ariko ikagaruka mu mukino mu buryo bukomeye itwara igikombe, (18–25, 25–10, 25–19,25–19).

Mbere y’imikino ya nyuma, habaye imikino yo guhatanira imyanya ya gatatu, aho mu bagore Kepler WVC yegukanye umwanya wa gatatu itsinze RRA WVC amaseti 3-1 naho mu bagabo, Kepler VC yo yatsinze REG VC amaseti 3-1.

Ku ikipe ya Police y’Abagore yegukanye igikombe cyo Kwibohora nyuma yaho yegukanye Shampiyona y’u Rwanda, iki kikaba igikombe cya Gatatu cyo Kwibohora yikurikiranya kuko yagitwaye mu mwaka wa 2023, 2024 na 2025.

2025-07-07
Editorial

IZINDI NKURU

Kiyovu Sports yatsinze umukino ubanza wa 1/8 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro, APR FC irasura Amagaju

Kiyovu Sports yatsinze umukino ubanza wa 1/8 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro, APR FC irasura Amagaju

Editorial 05 Apr 2022
Guterana ubuse, guhangana no guhiga ubutwari…bimwe mu biranga umwiherero w’abitegura Tour du Rwanda

Guterana ubuse, guhangana no guhiga ubutwari…bimwe mu biranga umwiherero w’abitegura Tour du Rwanda

Editorial 09 Nov 2017
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Editorial 12 Feb 2024
Amafoto: Hasojwe umwiherero ugamije gutoranya abazajya mu makipe y’igihugu y’abakiri bato bakina umukino wa Handball

Amafoto: Hasojwe umwiherero ugamije gutoranya abazajya mu makipe y’igihugu y’abakiri bato bakina umukino wa Handball

Editorial 16 Apr 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Leta y’u Burundi irashinjwa kohereza rwihishwa abasirikari n’imbonerakure muri Kongo
Amakuru

Leta y’u Burundi irashinjwa kohereza rwihishwa abasirikari n’imbonerakure muri Kongo

Editorial 28 Jul 2022
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakiriye Itsinda ry’abaturutse mu ikipe ya Benfica yo muri Portugal
Amakuru

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakiriye Itsinda ry’abaturutse mu ikipe ya Benfica yo muri Portugal

Editorial 10 Jun 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Cote d’Ivoire yatsizemo Senegal ibasha kugera ku mukino wa nyuma wa AfroBasket uri buyihuze na Tunisia
Amakuru

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Cote d’Ivoire yatsizemo Senegal ibasha kugera ku mukino wa nyuma wa AfroBasket uri buyihuze na Tunisia

Editorial 05 Sep 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru