Vuba aha, Polisi yakiriye ikirego cy’umuntu wavugaga ko ahozwa ku nkeke n’umwe mu nshuti ze umwishyuza miliyoni 7 z’amafaranga , yagombye kuba yaramwishyuye mu mezi abiri hariho inyungu ya miliyoni 4 n’ibihumbi 200.
Uwazigujije yari yatanzeho ingwate inzu ye y’agaciro ka miliyoni 150, akaba yarabikoze kugirango yikemurire ikibazo cyihutirwaga cy’amafaranga yari afite n’ubwo yari aziko ari mu nzira zitemewe, ariko akaba yarananiwe kwishyura uko bari bumvikanye, ari nako amerewe nabi na mugenzi we.
Uru ni rumwe mu ngero nyinshi zo kwamburana Polisi igenda yakira kandi, nk’uko bitangazwa na Polisi, buri sitasiyo ya Polisi yegereye udusantere tw’ubucuruzi cyangwa imigi mito mu gihugu hose, yakira nibura ikirego kimwe cy’ubu bwoko buri munsi.
Iri hanahana ry’amafaranga rizwi ku izina rya “Banque Lambert”, ni uburyo habaho ihanahana ry’amafaranga hagati y’umuntu n’undi cyangwa hagati y’umuntu n’itsinda ry’abantu , aho ukeneye amafaranga bayamutiza akazayishyura mu gihe gito, akenshi ku nyungu ziri hejuru ziba zitandukanye n’izemewe zashyizweho na Banki nkuru y’igihugu.
Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rirwanya ibyaha bimunga umutungo wa Leta, Superintendent of Police (SP) Jean Claude Karasira avuga ko iri gurizanya ritemewe risenya imiryango, ubucuti hagati y’abantu kandi rituma habaho umutekano muke kuko bivamo guhigana hagati y’abahemukiranye.
Nk’uko itegeko rigenga ishirwaho ry’amabanki n’ibigo by’imari mu Rwanda, uretse banki z’ubucuruzi n’ibyo bigo by’imari ziciriritse nizo zemerewe gutanga inguzanyo.
“SP Karasira agira ati:”Abakora ubu bucuruzi bagomba kumenya ko ibyo bakora bitemewe n’amategeko kandi itegeko ntacyo ryabafasha mu kwishyuza igihe bambuwe kuko ridateganyiriza ibihano uwahemukira undi muri ubu bucuruzi.”
Yongeyeho ati:” Ubu bucuruzi busa n’ubwabaye hagati y’abantu , aho umwe yakopye undi ibiro 50 by’ikiyobyabwenge cya cocaine maze amwambuye undi atanga ikirego mu rukiko asaba kwishyurizwa,…ibi ntibyashobokaga.”
Ingingo ya 324y’igitabo cy’amategeko ahana ivuga ku kubonerana undi kubera intege nke ivuga ko umuntu wese ubonerana undi, kubera intege nke, irari, ubukene cyangwa ubujiji bwe, akamukoresha, abyigiriye cyangwa abigiriye undi, amasezerano y‟urwunguko cyangwa y‟indi yezandonke birengeje urwunguko rusanzwe, ashingiye ku mwenda amuhaye, cyangwa ku masezerano yandi arebana n‟umutungo utimukanwa cyangwa wimukanwa amuhaye, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
SP Karasira yarangije avuga ko iri hanahana ry’amafaranga kandi riha icyuho inyerezwa ry’imisoro akaba ahamagarira abaturage kubireka kuko bitemewe kandi bakagaragariza ababikora Polisi ibegereye.
RNP