Mu mpera z’icyumweru gishize ku itariki 26 z’uku kwezi, Polisi mu karere ka Burera yafashe imodoka ebyiri zipakiye inzoga z’ubwoko butandukanye zitemewe mu Rwanda.
Hafashwe Toyota Corolla ifite nimero za pulake UAD 256C yari ipakiye amakarito 16 ya Kick Waragi, amakarito 16 ya Chief Waragi, litiro 48 za Kanyanga n’amabalo ane y’imyenda ya Chaguwa. Indi ni Isuzu ifite nimero za pulake RAC 395 J yari ipakiye amakarito 08 ya Chief Waragi, amakarito ane ya Kick Waragi na litiro 80 za Kanyanga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yavuze ko izi modoka zafatiwe mu kagari ka Tumba, umurenge wa Bungwe ahagana saa tatu z’ijoro.
Yavuze ko hafashwe bamwe mu bari bazirimo barimo uwitwa Ndinumukiza Jean Bosco wari muri Corolla na Nkurikiyumukiza Jean de Dieu wari muri Isuzu ; abandi bakaba barirutse.
Yagize ati,”Ntiduhwema gukangurira Umuryango nyarwanda kwirinda kwishora mu biyobyabwenge tugaragaza ingaruka zabyo ; ariko na n’ubu hari abanze kubicikaho. Tuzakomeza ubwo bukangurambaga, tunafate abakomeza kubyinjiza mu gihugu, kubicuruza no kubikoresha.”
IP Gasasira yavuze ko izo modoka n’izo nzoga biri kuri Sitasiyo ya Polisi ya Bungwe mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hafatwe abandi bagize uruhare mu iyinjizwa ryazo mu gihugu n’itundwa ryazo.
Yagarutse ku ngaruka zo kwishora mu biyobyabwenge agira ati,” Ibiyobyabwenge bikenesha ababyishoramo kubera ko iyo bifashwe birangizwa. Ikindi ni uko umuntu uhamwe n’ibyaha byo kubyishoramo afungwa akanacibwa ihazabu. Ababicuruza baragirwa inama yo kubireka bagakora ibindi byemewe n’amategeko.”
Yavuze ko abanywa ibiyobyabwenge bakora ibikorwa bihungabanya umudendezo wa rubanda birimo gukubita no gukomeretsa ; bityo asaba buri wese kuba umufatanyabikorwa mu gukumira iyinjizwa ryabyo mu gihugu n’icuruzwa ryabyo atungira agatoki Polisi ababikora.
Yashimye abatanze amakuru yatumye izo nzoga zifatwa ; anaboneraho gusaba abatuye iyi Ntara muri rusange kwirinda ibyaha aho biva bikagera no gufatanya kubirwanya batanga amakuru ku gihe atuma bikumirwa no gufata ababikoze.
Gifatwa nk’ikiyobyabwenge mu Rwanda ikintu cyose gifite methanol irengeje igipimo cya zero n’ibice bitanu ku ijana (0.5%) mu bikigize ; ikirengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alukoro ; ndetse n’ikinyobwa cyose cyateganywa nk’ikitemewe n’Amabwiriza ya Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano ze nk’uko biteganywa n’Umugereka wa I w’Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima Nº 20/35 ryo ku wa 09/6/2015 rigena ibinyobwa bitemewe n’ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo.
Source : RNP