• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bayaherewe mu Rwambariro, Rayon Sports yakiriye amafaranga nyuma yo gushimangira umwanya wa mbere   |   09 May 2025

  • Gukura no Kubaho kwanjye byose bishingiye ku cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame – Knowless   |   08 May 2025

  • Ntacyasaza Turahirwa Moses cyatuma Urumogi Rumushora mu Kiguri cy’Urwango   |   06 May 2025

  • Eric Bagiruwusa yashinze YouTube Channel ishinzwe ubuvugizi mu gushishikariza gusubirishamo imanza z’abajenosideri n’abarwanya ubutegetsi   |   05 May 2025

  • Nyuma y’imyaka 8, APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro 2025 itsinze Rayon Sports 2-0   |   04 May 2025

  • APR FC na Rayon Sports zabonye itike yo gukina imikino Nyafurika zizahurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2025   |   01 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Polisi muri Burera yafashe imodoka ebyiri zipakiye inzoga zitemewe mu Rwanda Publish Date: Mardi 31 Octobre 2017
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru IP Gasasira Innocent

Polisi muri Burera yafashe imodoka ebyiri zipakiye inzoga zitemewe mu Rwanda Publish Date: Mardi 31 Octobre 2017

Editorial 31 Oct 2017 Amakuru

Mu mpera z’icyumweru gishize ku itariki 26 z’uku kwezi, Polisi mu karere ka Burera yafashe imodoka ebyiri zipakiye inzoga z’ubwoko butandukanye zitemewe mu Rwanda.

Hafashwe Toyota Corolla ifite nimero za pulake UAD 256C yari ipakiye amakarito 16 ya Kick Waragi, amakarito 16 ya Chief Waragi, litiro 48 za Kanyanga n’amabalo ane y’imyenda ya Chaguwa. Indi ni Isuzu ifite nimero za pulake RAC 395 J yari ipakiye amakarito 08 ya Chief Waragi, amakarito ane ya Kick Waragi na litiro 80 za Kanyanga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yavuze ko izi modoka zafatiwe mu kagari ka Tumba, umurenge wa Bungwe ahagana saa tatu z’ijoro.

Yavuze ko hafashwe bamwe mu bari bazirimo barimo uwitwa Ndinumukiza Jean Bosco wari muri Corolla na Nkurikiyumukiza Jean de Dieu wari muri Isuzu ; abandi bakaba barirutse.

Yagize ati,”Ntiduhwema gukangurira Umuryango nyarwanda kwirinda kwishora mu biyobyabwenge tugaragaza ingaruka zabyo ; ariko na n’ubu hari abanze kubicikaho. Tuzakomeza ubwo bukangurambaga, tunafate abakomeza kubyinjiza mu gihugu, kubicuruza no kubikoresha.”

IP Gasasira yavuze ko izo modoka n’izo nzoga biri kuri Sitasiyo ya Polisi ya Bungwe mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hafatwe abandi bagize uruhare mu iyinjizwa ryazo mu gihugu n’itundwa ryazo.

Yagarutse ku ngaruka zo kwishora mu biyobyabwenge agira ati,” Ibiyobyabwenge bikenesha ababyishoramo kubera ko iyo bifashwe birangizwa. Ikindi ni uko umuntu uhamwe n’ibyaha byo kubyishoramo afungwa akanacibwa ihazabu. Ababicuruza baragirwa inama yo kubireka bagakora ibindi byemewe n’amategeko.”

Yavuze ko abanywa ibiyobyabwenge bakora ibikorwa bihungabanya umudendezo wa rubanda birimo gukubita no gukomeretsa ; bityo asaba buri wese kuba umufatanyabikorwa mu gukumira iyinjizwa ryabyo mu gihugu n’icuruzwa ryabyo atungira agatoki Polisi ababikora.

Yashimye abatanze amakuru yatumye izo nzoga zifatwa ; anaboneraho gusaba abatuye iyi Ntara muri rusange kwirinda ibyaha aho biva bikagera no gufatanya kubirwanya batanga amakuru ku gihe atuma bikumirwa no gufata ababikoze.

Gifatwa nk’ikiyobyabwenge mu Rwanda ikintu cyose gifite methanol irengeje igipimo cya zero n’ibice bitanu ku ijana (0.5%) mu bikigize ; ikirengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alukoro ; ndetse n’ikinyobwa cyose cyateganywa nk’ikitemewe n’Amabwiriza ya Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano ze nk’uko biteganywa n’Umugereka wa I w’Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima Nº 20/35 ryo ku wa 09/6/2015 rigena ibinyobwa bitemewe n’ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo.

Source : RNP

2017-10-31
Editorial

IZINDI NKURU

Amakipe 20 atarimo Gisagara VC niyo azitabira imikino yo kwibuka Padiri Kayumba igiye gukinwa ku ncuro ya 12

Editorial 04 Mar 2022
Byadogereye muri Afrika y’Epfo: Abatavuga rumwe na Perezida Ramaphosa baramusaba gucyura vuba ingabo z’icyo gihugu ziri muri Kongo.

Editorial 19 Jul 2024
Inda nini isumbye indagu, Donata Uwanyirigira warokotse Jenoside yakorewe abatutsi ageze aho yifatanya n’abayihakana

Editorial 09 May 2022
Abicanyi baracyacura lisiti y’abo bise Abatutsi, nk’uko babikoze bategura Jenoside yakorewe Abatutsi. Bararota ko bagifite ubushobozi bwo kubagirira nabi?

Editorial 07 Dec 2020

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru