• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Polisi ya Uganda yanze kurekura Cynthia ufite nyina w’Umunyarwandakazi

Polisi ya Uganda yanze kurekura Cynthia ufite nyina w’Umunyarwandakazi

Editorial 11 Jan 2017 ITOHOZA

Urukiko Rukuru rwa Kampala mu gihugu cya Uganda ejo (kuwa Kabiri tariki 10 Mutarama 2017) rwategetse ko Polisi ikomeza gufunga Umunyarwandakazi Cynthia Munwangari kubera icyaha akurikiranyweho cy’ubwicanyi.

Munwangari, w’imyaka 26, avuka kuri se w’Umurundi na nyina w’Umunyarwandakazi. Yari asanzwe akorera ibijyanye no kumurika imideli cyane cyane mu Burundi, mu Rwanda no muri Uganda aho ubu afungiwe.

Afunzwe azira ko we n’umusore bakundana Mathew Kanyamunyu, baba bararashe uwitwa Kenneth Akena kuwa Gatandatu tariki ya 12 Ugushyingo 2016.

Munwangari ujya ukunda kuba no mu Rwanda, afungiwe muri ‘Jinja Road Police Station’, afunganywe na Matthew Kanyamunyu, w’imyaka 39, na Kanyamunyu Joseph w’imyaka 40.

Uko byagenze…

Uru rupfu rwabaye ubwo Kenneth Watmon Akena, usanzwe ukora mu ntara yavaga mu modoka ye ahitwa Lugogo ajya gusaba imbabazi umucuruzi w’umukire Mathew Kanyamunyu, nk’uko ibinyamakuru byo muri Uganda, birimo Daily Monitor bibivuga.

Bivugwa ko Akena ubwo yari ari guparika imodoka ye yagonze imodoka ya Kanyamunyu yari inarimo Munwangari nuko ahita asohoka ajya gusaba imbabazi.

-5341.jpg

Cynthia Munwangari

Mu kumugera imbere, Kanyamunyu asa n’umanura ibirahuri nk’ugiye kumva ibyo Akena amubwira hahita humvikana amasasu abiri harimo rimwe ryarashe Akena mu gituza ahita apfa.

Gusa mbere y’uko Akena apfa ajyanywe kwa muganga, mu bitaro bya Novik Hospital, we yavuze ko yarashwe na Mathew Kanyamunyu.

Ku rundi ruhande, Joseph Kanyamunyu, uvukana na Mathew Kanyamunyu we yatangaje ko Akena yaba yararashwe n’abahigaga Cynthia Munwangari, akavuga ko Munwangari ari mu batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Burundi, ko yahigwaga.

Gusa uyu Joseph Kanyamunyu nawe yaje guhita afatwa arafungwa, kuko mu iperereza hagaragajwe ko ari mu bahise bavugana na Kanyamunyu Akena akimara kwicwa, ku buryo bikekwa ko yaba hari byinshi azi ku byabaye.

Urukiko…

Mu gufata uyu mwanzuro, Umucamanza Elizabeth Kabanda yagaragaje ko nubwo Kanyamunyu Mathew yerekanye ko afite iwe aho atuye muri Butabika LC1 batabashije gutanga ibisobanura byemeza urukiko.

-5340.jpg

Mu rukiko Matthew Kanyamunyu ukundana na Munwangari Cynthia

-5338.jpg

Matthew Kanyamunyu

Urukiko Rukuru rwagaragaje ko nta kindi kimenyetso kidasanzwe aba bagaragaje cyatuma amategeko ya Uganda abemerera gufungurwa, nk’iyo wenda baza kuba bafite uburwayi bukomeye, cyangwa se bakuze cyane.

Umushinjacyaha wa Leta ya Uganda witwa Samalie Wakooli we yaherukaga kugaragaza ko urukiko rudakwiye gufungura Munwangari kandi adafite ubwenegihugu bwa Uganda; akaba yahabaga gusa agendeye ku ruhushya rwo kuhakorera.

Aha niho nawe yari yasabye ko aba baregwa baba bafunzwe hagakorwa iperereza ryimbitse.

Amategeko ahana yo mu gihugu cya Uganda, mu ngingo zayo za 188 na 189 agaragaza ko abaregwa baramutse bahamijwe icyaha cy’ubwicanyi bashobora gufungwa igihano cya burundu.

Cynthia Munwangari n’abo bafunganywe bahise basubizwa muri Gereza ya Ruzira ngo hakomeze gukorwa iperereza ryimbitse.

Biteganijwe ko bazasubira imbere y’urukiko kuwa 17 Mutarama 2017.

Munwangari…

Cynthia Munwangari ari mu bakobwa batangije iserukiramuco ngarukamwaka ry’Imideli mu Burundi rya Bujumbura Fashion Week.

Munwangari wavutse tariki 8 Nzeri 1990, afite inzu ye ya Cy’Mun Collection label imurika imideli.

Ni umwana wa gatatu mu muryango w’abana bane barimo abahungu babiri n’abakobwa babiri. Ubuzima bwe hafi ya bwose yabumaze cyane cyane mu Burundi, ahiga amashuri arangiza muri Kaminuza ya Hope Africa University mu Burundi yize ibijyanye n’ubujyanama bw’imyitwarire ya muntu.

Yabyaye akiri muto, aho ubu afite umwana w’umuhungu w’imyaka umunani yabyaranye n’umugabo we wa mbere bashyingiranywe ariko bakaza gutandukana mbere y’uko akundana na Kanyamunyu.

-5339.jpg

Munwangari afitanye isano rya hafi na Hafsa Mossi, Umudepite wari uhagarariye u Burundi mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) uheruka kwitaba Imana yishwe n’abantu bataramenyekana.

Source: Izubarirashe

2017-01-11
Editorial

IZINDI NKURU

Mu byegera bya Perezida Nkurunziza bihabwa amahirwe yo kumusimbura mu 2020, harimo na Gen Prime Niyongabo

Mu byegera bya Perezida Nkurunziza bihabwa amahirwe yo kumusimbura mu 2020, harimo na Gen Prime Niyongabo

Editorial 15 Nov 2018
Umuryango wa Patrick Karegeya mu bibazo byo kubona ubuhungiro muri Amerika

Umuryango wa Patrick Karegeya mu bibazo byo kubona ubuhungiro muri Amerika

Editorial 15 Nov 2016
Suede :  Indiri y’abantu barwanya Leta y’u Rwanda.

Suede :  Indiri y’abantu barwanya Leta y’u Rwanda.

Editorial 09 Aug 2019
Kajugujugu ebyiri z’igisirikare cya Congo zahanuwe n’Ingabo za  M23

Kajugujugu ebyiri z’igisirikare cya Congo zahanuwe n’Ingabo za M23

Editorial 28 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urubanza rwa Sosthène Munyemana rukomeje mu bujurire mu Bufaransa
Amakuru

Urubanza rwa Sosthène Munyemana rukomeje mu bujurire mu Bufaransa

Administrator 15 Oct 2025
Katumbi yibukije Tshisekedi ko nyuma y’ubutegetsi, ubuzima bukomeza 
Amakuru

Katumbi yibukije Tshisekedi ko nyuma y’ubutegetsi, ubuzima bukomeza 

Editorial 15 Oct 2024
Peter yasobanuye byinshi ku isenyuka rya P Square
Mu Mahanga

Peter yasobanuye byinshi ku isenyuka rya P Square

Editorial 27 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru