Polisi y’u Rwanda yongeye kugira inama abacukura amabuye y’agaciro n’abakoresha ibirombe kwitwararika igihe bari mu mirimo yabo kugirango birinde impanuka abshobora guhura nazo cyane cyane muri ibi bihe by’imvura.
Polisi y’u Rwanda kandi iranasaba ba Rwiyemezamirimo bafite ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro gushyiraho ingamba zituma abakozi babo badahura n’impanuka no bakanubahiriza amategeko yose basabwa na Leta.
Ubu butumwa buje nyuma y’impanuka ebyiri zabaye ku itariki ya 28 Nzeri zigahitana abantu babiri.
Impanuka imwe yabereye mu karere ka Gasabo umurenge wa Ndera, aho uwitwa Bisengo Innocent w’imyaka 19 yagwiriwe n’ikirombe cy’uwitwa Mbanda Theogene agahita yitaba Imana, indi yabereye mu murenge wa Cyeza akarere ka Muhanga ihitana uwitwa Gatinza Prosper.
Nyuma y’izi mpanuka, umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Supt Emmanuel Hitayezu, yasabye abacukura amabuye y’agaciro kwitwararika bihagije kugirango birinde impanuka nk’izi.
Mu nama yabagiriye harimo kwirinda gucukura mu masaha y’ijoro, gusuzuma neza ahantu bagiye gukorera imirimo y’ubucukuzi, no kwirinda gucukura mu bihe by’imvura.
SP Hitayezu yanakanguriye abantu kwirinda gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, kuko ari imwe mu mpamvu zitera impanuka zitwara ubuzima bw’abantu n’ibindi biza, anasaba bafite Sosiyete zicukura amabuye y’agaciro gushinganisha abakozi babo.
Aha yavuze ati:”Nta muntu n’umwe wemerewe kujya mu kirombe adafite ibyangombwa bibimwemerera ndetse n’ibikoresho byabugenewe, kandi ba nyiri sosiyete zicukura amabuye y’agaciro barasabwa gushinganisha abakozi babo muri za sosiyete z’ubwishingizi bakanubahiriza amategeko yose basabwa na Leta.”
Yanabasabye kandi kujya babanza gusuzuma neza ahantu bagiye gukorera imirimo y’ubucukuzi kugira ngo harebwe niba bitateza impanuka ku buryo binavamo impfu za bamwe.
Yongeyeho ati:”Gucukura amabuye y’agaciro si ikintu gikorwa n’ubonetse wese, bisaba ubumenyi n’ibikoresho.”
Yanaburiye abitwikira ijoro bakajya kwiba amabuye mu birombe gucika kuri iyo ngeso kuko nta bumenyi n’ibikoresho byo gucukura baba bafite, ikindi ubishaka akegera amasosiyete aba yaratsindiye isoko ryo kuyacukura akamuha akazi, kuko yo aba afite ibikoresho, kandi usibye no kuba ibirombe byabagwira bakahasiga ubuzima, n’amategeko abahana arahari ku buryo Polisi itazabihanganira na rimwe, ahubwo izabafata ikabashyikiriza inzego z’ubutabera.