Itsinda ry’abapolisi batandatu riri mu karere ka Karongi aho ririmo gukora igikorwa cy’ubugenzuzi kigamije kumenya uko inkongi z’umuriro zakumirwa.
Icyo gikorwa kirangwa no kwigisha abaturage ikizitera, uko bazirinda, n’uko bazizimya igihe zibaye.
Inspector of Police Jean Baptiste Rutebuka, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere yavuze ko itsinda ayoboye rizamara muri iki gikorwa icyumweru, kugeza ubu rimaze gukorera isuzuma isoko rimwe, sitasiyo eshatu zigurisha ibikomoka kuri peterori , amaduka asaga 30, amabanki atanu, ishuri rimwe, n’amahoteri abiri.
Yavuze ko bake muri bariya bamaze gukorera isuzuma ari bo bafite ibikoresho byo kuzimya inkongi z’imiriro bikiri bizima.
Yakomeje agira ati:”Hari ababifite ariko byarangiritse. Hari noneho n’abatabifite”.
IP Rutebuka yavuze ko abafite ibyangiritse yabagiriye inama yo kubikoresha cyangwa bakagura ibishya, naho abatabigira abakangurira kubigura.
Yagize ati:” Igishimishije ni uko bumva akamaro ko kugira ibikoresho byo kuzimya inkongi z’imiriro kandi bakaba bariyemeje ko bagiye kubigura.”
Polisi y’u Rwanda muri aka karere yabijeje ko nibamara kugura ibyo bikoresho izabigisha uko bikoreshwa.
Inkongi z’imiriro ziterwa ahanini no kwirara, kutita ku bintu bishobora kuziteza, impanuka, ubumenyi buke kuri zo, gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi bitujuje ubuziranenge, no gukoresha abantu badafite ubumenyi mu gushyira amashanyarazi mu nyubako.
Zishobora guterwa kandi no kwinjiza ibikoresho byinshi bikoresha amashanyarazi mu kindi nacyo kiyakoresha ariko kidafite ubushobozi bwo kubyakira ku buryo kigera aho gisumbywa imbaraga n’ibyakinjijwemo, ibyo bikaba bitera sirikuwi ari na yo iba intandaro y’inkongi.Mu mwaka ushize wa 2015, habayeho inkongi z’umuriro zigera ku 100 mu gihugu hose, zahitanye abantu 6 mu gihe batanu bakomeretse.
Polisi y’u Rwanda iragira inama abaturarwanda yo kujya bazimya kandi bagatandukanya ibikoresho byose bikoresha amashanyarazi nka tereviziyo, radiyo, na mudasobwa igihe cyose batari kubikoresha.
Irabibutsa kandi nimero za terefone zitangirwaho amakuru y’inkongi y’imiriro, izo nomero akaba ari : 111,112 na 0788311120.
RNP