Raporo y’Ihuriro ry’Ubukungu ku Isi (WEF), igaragaza uko Polisi z’Ibihugu zihagaze mu kugirirwa icyizere n’abaturage, yashyize Polisi y’u Rwanda ku mwanya wa mbere muri Afurika n’uwa 13 ku Isi.
Polisi y’u Rwanda ifitiwe icyizere n’abaturage kubera impamvu zitandukanye zirimo; gukurikiza amategeko, kubungabunga umutekano, kurwanya ruswa, imikoranire myiza n’abaturage, uruhare rwayo mu miyoborere myiza n’ibindi.
U Rwanda ruri imbere y’ibihugu bikomeye nk’u Bwongereza buri ku mwanya wa 19, Leta zunze Ubumwe za Amerika ziri ku mwanya wa 22, u Bufaransa ku wa 29 u Budage ku wa 38, u Buyapani kuwa 16 n’u Bushinwa ku wa 60.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Theos Badege, yavuze ko iki cyizere abaturage bagikura ku kuba akazi ka polisi kubahiriza amategeko, kubungabunga umutekano n’ibindi.
Ubushakashatsi bugaragaza uburyo abaturage babona ibibakorerwa ‘Citizen Report Card’ bukorwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), buherutse kugaragaza ko Polisi y’Igihugu ifitiwe icyizere n’abaturage ku gipimo kingana na 98.1%.
Muri ubu bushakashatsi bwarebye umwaka wa 2017. Iki cyizere polisi igikesha ibikorwa byegereye abaturage bigamije kuzamura iterambere n’imibereho myiza yabo nk’uburezi, ubuzima, Girinka n’ibindi.
Polisi y’u Rwanda buri gihe iharanira ubunyamwuga binyuze mu mahugurwa ahoraho, gushishikariza abaturage kugira uruhare mu kwicungira umutekano no gukorana nayo, gukoresha ikoranabuhanga, imitangire myiza ya serivisi, kutihanganira ruswa na gato n’icyaha icyo ari cyo cyose.
Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda, bwashyize Polisi y’u Rwanda ku mwanya wa mbere mu nzego zirwanya ruswa. Muri Polisi ruswa yari ku kigero cya 15.5% mu 2016 mu 2017 igera ku 8%.
Polisi yafashe ingamba zo kurwanya ruswa zirimo; gushyiraho uburyo abashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga babikora hifashishijwe ikoranabuhanga, ikigo cy’amahugurwa cya Polisi n’ubukangurambaga.
Kuva mu 2005, Polisi y’u Rwanda yatangiye gutanga umusanzu mu bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi, aho abagera ku 1200 bamaze koherezwa muri ubwo butumwa.
Boherejwe muri Sudan, Sudan y’Epfo, Centrafurika na Haiti.
Raporo ya WEF igaragaza ko Polisi za Finland, u Busuwisi, Singapore, Norvège na Leta zunze Ubumwe z’Abarabu nizo ziri ku isonga mu zizerwa n’abaturage cyane ku Isi.
Ibihugu biri ku mwanya mubi cyane muri Afurika ni Afurika y’Epfo iri ku mwanya wa 118 na Nigeria iri ku wa 123.
Bongwa Beatrice
Nashakishe iyi raporo sinayibona yuko nifuzaga kumenya ubulyo *methodology( bwakoreshejwe ngo bagere ku myanzuro yashingiweho. Umuturanyi aherutse kumbaza ukuntu u Rwanda ruza imbere muri byose ariko hakaba ibivugwa bitandukanye nibiba muri za reports&raporo. Wakwumva ute ukuntu abaturage bgirira icyizere igipolisi mu gihe haba haligishijwe abantu buri munsi kandi ntibazaboneke? Abantu barapfa ntihaboneke ababishe kandi hari igipolisi! Yewe n’ababonetse ntibakurikiranywa. Urugero rwanditswe mu mateka ni uwishe umucuruzi Rwigara ukiri mu ihungabana lirengeje imyaka 3! Ni hehe handi wumva igipolisi kirasa abanyururu bari mu mapingu kikemezako baribagiye gucika! Akarusho rero nuko abaturage aribo birindira umutekano ndetse bakanagura uwo batabashije kurinda. Ku isi ni mu Rwanda hanyine usora ukanarenzaho umusoro wihariye w’umutekano!!! None polisi yacu irushije ubunyamwuga iya Namibiya, iya South Africa n’izindi! Nakeka ari urwenya!