• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Polisi y’u Rwanda na Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba basinyanye amasezerano y’ubufatanye ku kwita ku bidukikije

Polisi y’u Rwanda na Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba basinyanye amasezerano y’ubufatanye ku kwita ku bidukikije

Editorial 08 Nov 2017 Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Ugushyingo, aya masezerano akaba agamije kwita no kubungabunga ibidukikije n’amashyamba.

Ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda, aya masezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamije gukumira ibyaha (Community Policing) Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare, naho ku rwego rwa Minisiteri ashyirwaho umukono n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi n’amashyamba Ngabonziza Prime, bikaba byabereye imbere y’Inama nkuru ya Polisi y’u Rwanda.

Mu banyacyubahiro bari bahari harimo Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye na Minisitiri w’ubutaka n’amashyamba Francine Tumushime.

Aya masezerano akaba azibanda ku bufatanye bw’izi nzego zombi mu gutera ibiti no gutanga ubufasha mu kwita ku bihari no gukumira ko hari uwabyangiza, kwita ku butaka, no gukora ubukangurambaga ku baturage no kubahiriza amategeko agenga ibungangabungwa ry’ubutaka n’amashyamba.

Muri aya masezerano, Polisi y’u Rwanda yiyemeje kuzatera ibiti bivangwa n’imyaka kuri hegitari ibihumbi 22 n’ibindi by’amashyamba kuri hegitari 5000 mu gihe cy’imyaka itanu.

Minisitiri Tumushime yavuze ati:”Iyi ni intambwe igaragara kandi ikomeye duteye yo kwita ku bidukikije no kongera amashyamba.”

Nkuko Minisitiri yabivuze, igikorwa cyo gutema amashyamba gihombya igihugu cyane ndetse bigatuma igihugu gitakaza amafaranga menshi cyane mu gutumiza ibikoresho byose bikomoka ku bitibiboneka ku mashyamba.

Mu cyerekezo cya 2020, amashyamba ateganijwe kuziyongera ku buso buhingwaho.

Minisitiri Busingye yanavuze ko u Rwanda rufite umutungo kamere ukwiye kurindwa, akaba yashimangiye ko aya masezerano aje ari igisubizo kuri icyo kibazo.

Polisi y’u Rwanda muri gahunda yayo yo kurinda ibidukikije yateye ibiti kuri hegitari 500 mu turere dutandukanye mu gihigu cyose.

-8600.jpg

Ishami rishinzwe kubungabunga ibidukikije muri Polisi y’u Rwanda rikorera mu bugenzacyaha ryakoze akazi gakomeye mu kubahirisha amategeko agenga kubungabunga ibidukikije binyuze mu bukangurambaga cyangwa mu bikorwa bitandukanye birwanya kwangiza amashyamba.

Source: RNP

2017-11-08
Editorial

IZINDI NKURU

Kagame yasezeranye n’Abari Gakenke ko azagaruka bagasangira Umuganura

Kagame yasezeranye n’Abari Gakenke ko azagaruka bagasangira Umuganura

Editorial 11 Jul 2024
‘Gutekereza ko ubutegetsi bwa Nkurunziza butemewe ni uguta umutwe’ -Mkapa

‘Gutekereza ko ubutegetsi bwa Nkurunziza butemewe ni uguta umutwe’ -Mkapa

Editorial 10 Dec 2016
‘ Uyu munsi ntawe u Rwanda rubona nk’ umwanzi ‘- Perezida Kagame

‘ Uyu munsi ntawe u Rwanda rubona nk’ umwanzi ‘- Perezida Kagame

Editorial 24 Aug 2017
Abategetsi muri Leta ya Congo Kinshasa bongeye gukomeretsa u Rwanda bavuga ko rugomba gushyikirana na FDLR

Abategetsi muri Leta ya Congo Kinshasa bongeye gukomeretsa u Rwanda bavuga ko rugomba gushyikirana na FDLR

Editorial 16 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Banki y’Isi yahaye u Rwanda miliyari 54 Frw azakoreshwa mu iterambere ry’impunzi
UBUKUNGU

Banki y’Isi yahaye u Rwanda miliyari 54 Frw azakoreshwa mu iterambere ry’impunzi

Editorial 16 May 2019
Nyuma yo gucuruza imva kuri internet, ikiryabarezi Thomas Nahimana cyiyemeje gutanga pasiporo z’ibicupuri
Amakuru

Nyuma yo gucuruza imva kuri internet, ikiryabarezi Thomas Nahimana cyiyemeje gutanga pasiporo z’ibicupuri

Editorial 25 Jun 2022
Polisi y’u Rwanda yahinduranyije abapolisi muri Centrafurika
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yahinduranyije abapolisi muri Centrafurika

Editorial 11 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru