• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Polisi y’u Rwanda na Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba basinyanye amasezerano y’ubufatanye ku kwita ku bidukikije

Polisi y’u Rwanda na Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba basinyanye amasezerano y’ubufatanye ku kwita ku bidukikije

Editorial 08 Nov 2017 Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Ugushyingo, aya masezerano akaba agamije kwita no kubungabunga ibidukikije n’amashyamba.

Ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda, aya masezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamije gukumira ibyaha (Community Policing) Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare, naho ku rwego rwa Minisiteri ashyirwaho umukono n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi n’amashyamba Ngabonziza Prime, bikaba byabereye imbere y’Inama nkuru ya Polisi y’u Rwanda.

Mu banyacyubahiro bari bahari harimo Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye na Minisitiri w’ubutaka n’amashyamba Francine Tumushime.

Aya masezerano akaba azibanda ku bufatanye bw’izi nzego zombi mu gutera ibiti no gutanga ubufasha mu kwita ku bihari no gukumira ko hari uwabyangiza, kwita ku butaka, no gukora ubukangurambaga ku baturage no kubahiriza amategeko agenga ibungangabungwa ry’ubutaka n’amashyamba.

Muri aya masezerano, Polisi y’u Rwanda yiyemeje kuzatera ibiti bivangwa n’imyaka kuri hegitari ibihumbi 22 n’ibindi by’amashyamba kuri hegitari 5000 mu gihe cy’imyaka itanu.

Minisitiri Tumushime yavuze ati:”Iyi ni intambwe igaragara kandi ikomeye duteye yo kwita ku bidukikije no kongera amashyamba.”

Nkuko Minisitiri yabivuze, igikorwa cyo gutema amashyamba gihombya igihugu cyane ndetse bigatuma igihugu gitakaza amafaranga menshi cyane mu gutumiza ibikoresho byose bikomoka ku bitibiboneka ku mashyamba.

Mu cyerekezo cya 2020, amashyamba ateganijwe kuziyongera ku buso buhingwaho.

Minisitiri Busingye yanavuze ko u Rwanda rufite umutungo kamere ukwiye kurindwa, akaba yashimangiye ko aya masezerano aje ari igisubizo kuri icyo kibazo.

Polisi y’u Rwanda muri gahunda yayo yo kurinda ibidukikije yateye ibiti kuri hegitari 500 mu turere dutandukanye mu gihigu cyose.

-8600.jpg

Ishami rishinzwe kubungabunga ibidukikije muri Polisi y’u Rwanda rikorera mu bugenzacyaha ryakoze akazi gakomeye mu kubahirisha amategeko agenga kubungabunga ibidukikije binyuze mu bukangurambaga cyangwa mu bikorwa bitandukanye birwanya kwangiza amashyamba.

Source: RNP

2017-11-08
Editorial

IZINDI NKURU

Inyubako ya La Palisse Hotel ya Gashora yakubiswe n’inkuba irashya

Inyubako ya La Palisse Hotel ya Gashora yakubiswe n’inkuba irashya

Editorial 16 Mar 2018
Ruhango: Umuryango Twubake Ubumwe n’Ubwiyunge watanze Noheli ku barokotse Genocide yakorewe Abatutsi batishoboye

Ruhango: Umuryango Twubake Ubumwe n’Ubwiyunge watanze Noheli ku barokotse Genocide yakorewe Abatutsi batishoboye

Editorial 23 Dec 2022
Abafana ba Nikuze wo muri “City Maid” bahura na we bagaturika bakarira

Abafana ba Nikuze wo muri “City Maid” bahura na we bagaturika bakarira

Editorial 21 Jul 2017
RDF yabonye Umuvugizi mushya

RDF yabonye Umuvugizi mushya

Editorial 10 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Sena yatumije Minisitiri w’Intebe ngo asobanure ibiteganywa muri gahunda zo kuboneza urubyaro
POLITIKI

Sena yatumije Minisitiri w’Intebe ngo asobanure ibiteganywa muri gahunda zo kuboneza urubyaro

Editorial 25 Jun 2018
Icyoba ni cyose ku mupaka wa Uganda na Congo
INKURU NYAMUKURU

Icyoba ni cyose ku mupaka wa Uganda na Congo

Editorial 16 Dec 2017
Rubavu : Umukobwa w’imyaka 23 yishwe anizwe
Mu Rwanda

Rubavu : Umukobwa w’imyaka 23 yishwe anizwe

Editorial 24 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru