Umutwe w’abapolisi “Formed Police Unit” cyangwa FPU ugizwe n’abapolisi 140 barimo 23 b’igitsinagore bavuye mu Rwanda ku italiki 10 Ukwakira bagiye mu butumwa bwa Loni bw’umwaka umwe bwitwa “United Nations Multi-dimensional Integrated Stabilisation Mission in Central African Republic” (MINUSCA) mu gihugu cya Centrafurika.
Uyu mutwe (RWAFPUI-III ) uyobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye, ukaba ugiye gusimbura undi nkawo uyobowe na ACP Gilbert Gumira nawo waraye ugarutse nyuma yo kwambikwa imidari y’ishimwe nk’ikimenyetso cy’imikorere myiza.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, yavuze ko isura y’u Rwanda muri Centrafurika izaterwa n’imyitwarire yabo n’uko bazakora akazi.
Abakangurira kurangwa n’intego, umukuru wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko gutanga umusanzu no kugarura amahoro ku rwego mpuzamahanga ari imwe mu ntego za Polisi y’u Rwanda, ari nayo itumye bari mu gihugu cya Centrafurika.
Gukorana n’abandi bapolisi bari muri ubwo butumwa, yavuze ko ari ikintu cy’ ingenzi cyazakomeza kubaranga kandi kizaha agaciro inshingano igihugu cyabashinze.
Yagize ati:” Buri umwe muri mwe afite icyo ashinzwe kandi ikosa ry’umwe ryakwanduza isura yanyu mwese , iya Polisi n’iy’igihugu muri rusange.”
Yabagiriye inama yo kuba ingirakamaro ku mutekano no ku kubaka amahoro mu gihugu bagiyemo , bagumana imyitwarire yabo ya kinyamwuga kandi bakarangwa n’umurimo unoze bakomeza ibyo abababanjirije bakoze.
Hagati aho, ACP Gumira yashimiye Polisi y’u Rwanda muri rusange ku buryo yabafashije kuba ku isonga mu kugaragaza ubushobozi n’ubunyamwuga mu kazi bakoze.
Umutwe yari ayoboye ni umwe mu bapolisi b’u Rwanda 448 bambitswe imidri y’ishimwe na Loni mu kwezi gushize k’uko baharaniye indangagaciro zayo zo kubaha abo mudahuje, ubunyangamugayo n’ubunyamwuga.
ACP Gumira yakomeje avuga ko mu gihe yabayoboraga ; gukorera hamwe n’indi myitwarire myiza ari byo byatumye inshingano bari boherejwemo ziborohera.
Umutwe watahutse mu Rwanda wakoraga akazi ko kurinda abavanywe mu byabo mu gihugu, bubahirije umutekano kandi igihe Papa yasuraga Centrafurika, igihe cy’amatora ndetse no mu rujya n’uruza rw’abaturage mu turere twa 3,4,5,n’aka 8 turangwamo umutekano muke mu murwa mukuru wa Bangui.
Muri iki gihugu, hari imitwe 3 irimo ibiri ya FPU n’umutwe wihariye urinda abayobozi witwa Protection Support Unit (PSU) , ikaba igizwe n’abapolisi 140 buri umwe.
Kugeza ubu, u Rwanda rufite abapolisi bagera ku 1000 mu butumwa bw’amahoro bwa Loni, 820 muri bo bakaba bari mu mitwe ishinzwe kurinda FPU na PSU, abandi bakaba mu butumwa umuntu akora ari umwe(Individual Police Officers) , aba bakaba bakora nk’abajyanama.
RNP