Ku itariki 23 Kamena, Polisi y’u Rwanda yafashe kandi ishyikiriza Simon Yung mudasobwa n’ibindi bintu yari yibwe birimo telefone, Bibiliya,umugozi wifashishwa mu gushyira umuriro muri telefone, n’agatabo kandikwamo ibintu binyuranye (Agenda).
Yung ufite ubwenegihugu bw’Ubwongereza yibiwe mu murenge wa Remera, ho mu karere ka Gasabo ku ya 20 Kamena ahagana saa mbiri z’ijoro.
Ibyo bintu bye yabishyikirijwe n’Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Assistant Commissioner of Police (ACP) Felly Rutagerura Bahizi, icyo gikorwa kikaba cyarabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali.
Ubwo Yung umaze ukwezi n’igice mu Rwanda yari amaze gushyikirizwa ibintu bye yagize ati,”Nkimara kwibwa nahise mbimenyesha Polisi. Yanyijeje ko ibintu byanjye izabifata none imvugo ibaye ingiro; yabifashe ndetse irabinshikirije.”
Yung yakomeje agira ati,”Ndabashimira cyane ku gikorwa mwankoreye.Nashimishijwe n’ukuntu mukurikirana ikibazo mugejejweho kugeza gikemutse. Ibyo byerekana ko mukora kinyamwuga. Imana ikomeze guha umugisha iki gihugu n’abagituye.”
Asobanura uko Yung yibwe, ACP Bahizi yagize ati,” Uwitwa Niyomugabo Simon, ubana n’ubumuga bwo kutagenda neza, yamwisitajeho aho yari yicaye ndetse agusha nkana imbago ye. Ubwo Yung yari yunamye ahugiye mu kuyimutoragurira ndetse anamukomeza nk’umuntu wari ugize ikibazo, abandi bari bafatanyije umugambi wo kumwiba bahise bafata igikapu cye cyarimo mudasobwa na biriya bintu bindi barabijyana.”
ACP Bahizi yakomeje agira ati,”Akimara kubura ibintu bye, Yung yahise ajya gutanga ikirego kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Remera. Iyo mudasobwa yafatanywe umuntu wo mu Mujyi w’akarere ka Rubavu wari wayiguze; naho ibyo bintu bindi bikaba byarafatanywe Niyomugabo.”
Yongeyeho ko hafashwe kandi abandi bagabo babiri bakekwa kugira uruhare muri ubwo bujura, abo akaba ari:Ruzindana Augustin na Ndababonye Olivier.
Aba uko ari batatu bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Remera mu gihe iperereza rikomeje.
Amaze kumushyikiriza ibintu bye, ACP Bahizi yabwiye Yung ati,”Wakoze neza kumenyesha Polisi y’u Rwanda ukimara kwibwa. Byatumye ibintu byawe bifatwa vuba. Mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu Rwanda muri rusange hari umutekano. Aho uri hose ujye wumva ko utekanye.”
Ingingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.