• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda yashyikirije Umwongereza mudasobwa n’ibindi bintu bye byari byibwe

Polisi y’u Rwanda yashyikirije Umwongereza mudasobwa n’ibindi bintu bye byari byibwe

Editorial 24 Jun 2016 Mu Mahanga

Ku itariki 23 Kamena, Polisi y’u Rwanda yafashe kandi ishyikiriza Simon Yung mudasobwa n’ibindi bintu yari yibwe birimo telefone, Bibiliya,umugozi wifashishwa mu gushyira umuriro muri telefone, n’agatabo kandikwamo ibintu binyuranye (Agenda).

Yung ufite ubwenegihugu bw’Ubwongereza yibiwe mu murenge wa Remera, ho mu karere ka Gasabo ku ya 20 Kamena ahagana saa mbiri z’ijoro.

Ibyo bintu bye yabishyikirijwe n’Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Assistant Commissioner of Police (ACP) Felly Rutagerura Bahizi, icyo gikorwa kikaba cyarabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali.

Ubwo Yung umaze ukwezi n’igice mu Rwanda yari amaze gushyikirizwa ibintu bye yagize ati,”Nkimara kwibwa nahise mbimenyesha Polisi. Yanyijeje ko ibintu byanjye izabifata none imvugo ibaye ingiro; yabifashe ndetse irabinshikirije.”

Yung yakomeje agira ati,”Ndabashimira cyane ku gikorwa mwankoreye.Nashimishijwe n’ukuntu mukurikirana ikibazo mugejejweho kugeza gikemutse. Ibyo byerekana ko mukora kinyamwuga. Imana ikomeze guha umugisha iki gihugu n’abagituye.”

Asobanura uko Yung yibwe, ACP Bahizi yagize ati,” Uwitwa Niyomugabo Simon, ubana n’ubumuga bwo kutagenda neza, yamwisitajeho aho yari yicaye ndetse agusha nkana imbago ye. Ubwo Yung yari yunamye ahugiye mu kuyimutoragurira ndetse anamukomeza nk’umuntu wari ugize ikibazo, abandi bari bafatanyije umugambi wo kumwiba bahise bafata igikapu cye cyarimo mudasobwa na biriya bintu bindi barabijyana.”

ACP Bahizi yakomeje agira ati,”Akimara kubura ibintu bye, Yung yahise ajya gutanga ikirego kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Remera. Iyo mudasobwa yafatanywe umuntu wo mu Mujyi w’akarere ka Rubavu wari wayiguze; naho ibyo bintu bindi bikaba byarafatanywe Niyomugabo.”

Yongeyeho ko hafashwe kandi abandi bagabo babiri bakekwa kugira uruhare muri ubwo bujura, abo akaba ari:Ruzindana Augustin na Ndababonye Olivier.

Aba uko ari batatu bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Remera mu gihe iperereza rikomeje.

Amaze kumushyikiriza ibintu bye, ACP Bahizi yabwiye Yung ati,”Wakoze neza kumenyesha Polisi y’u Rwanda ukimara kwibwa. Byatumye ibintu byawe bifatwa vuba. Mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu Rwanda muri rusange hari umutekano. Aho uri hose ujye wumva ko utekanye.”

-3058.jpg

Ingingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

2016-06-24
Editorial

IZINDI NKURU

Minisitiri Kaboneka arahamagarira urubyiruko kwiminjiramo agafu mu kurwanya ibyaha

Minisitiri Kaboneka arahamagarira urubyiruko kwiminjiramo agafu mu kurwanya ibyaha

Editorial 17 Sep 2016
Amnesty International na Human Rights Watch ntimwaharanira uburenganzira bwa muntu nawe ubwawe ubuhonyora, waramunzwe na ruswa n’akarengane.Ntawe utanga icyo adafite.

Amnesty International na Human Rights Watch ntimwaharanira uburenganzira bwa muntu nawe ubwawe ubuhonyora, waramunzwe na ruswa n’akarengane.Ntawe utanga icyo adafite.

Editorial 22 Apr 2021
Manchester City yegukanye igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza, ibyaranze umwaka w’imikino wa English Premier League 2023-204

Manchester City yegukanye igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza, ibyaranze umwaka w’imikino wa English Premier League 2023-204

Editorial 20 May 2024
Loni yatangiye igenzura ry’abapolisi 70 bagomba koherezwa muri Sudani y’Epfo

Loni yatangiye igenzura ry’abapolisi 70 bagomba koherezwa muri Sudani y’Epfo

Editorial 03 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mushikiwabo yahuye na Michaëlle Jean bahatanira kuyobora OIF (Amafoto)
ITOHOZA

Mushikiwabo yahuye na Michaëlle Jean bahatanira kuyobora OIF (Amafoto)

Editorial 09 Oct 2018
Hamidou Omar wigeze kuba Depite yitabye Imana(yavuguruwe)
Mu Rwanda

Hamidou Omar wigeze kuba Depite yitabye Imana(yavuguruwe)

Editorial 14 Nov 2018
Itangazamakuru ryo muri Australia ryatahuye abajenosideri 2 bari muri icyo gihugu
Amakuru

Itangazamakuru ryo muri Australia ryatahuye abajenosideri 2 bari muri icyo gihugu

Editorial 26 Feb 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru