Ku itariki ya 1 Kanama, Polisi y’u Rwanda yifatanyije n’abaturage barenga igihumbi b’akarere ka Rulindo gutangiza icyumweru cyahariwe Umuganura. Kwizihiza uyu munsi mukuru bikazaba tariki ya 5 Kanama mu gihugu hose. Umunsi w’Umuganura usanzwe wizihizwa buri mwaka, kuwa gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama.
Atangiza icyumweru cyahariwe Umuganura mu murenge wa Rusiga, Umuyobozi w’akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel, yavuze ko icyo umuntu yakwishimira cyane, ari umutekano usesuye abaturage bafite.
Yagize ati:” Ndashimira cyane Polisi y’u Rwanda kubera uruhare rwayo mu ishyirwaho ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano (RYVCP), ku buryo ibikorwa byabo byafashije cyane mu kubungabunga umutekano w’abaturage”.
Yibukije ko nta mutekano uhari, iterambere ritagerwaho ndetse no kwizihiza iminsi mikuru itandukanye bitakorwa.
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo yashimangiye ko bazakomeza gukorana na Polisi y’u Rwanda ndetse n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, muri gahunda zose zigamije kubungabunga umutekano w’abaturage n’ibyabo.
Chief Superintendent of Police (CSP) Murenzi Sebakondo wari uhagarariye Polisi y’u Rwanda yasabye abaturage b’akarere ka Rulindo gukunda igihugu mu byo bakora byose. Yagize ati:” gukunda igihugu bituma mugira n’uruhare muri gahunda zose zo kwicungira umutekano no gukumira ibyaha. Polisi y’u Rwanda ntiyabona abapolisi ishyira hose kuri buri rugo rw’umuturage mu kumucungira umutekano. Niyo mpamvu namwe mufite uruhare rwo kuwibungabungira, buri wese akaba ijisho rya mugenzi we igihe cyose, mukajya muha Polisi amakuru y’icyahungabanya umutekano vuba kugira ngo habeho gukumira ibyaha bitaraba”.
CSP Sebakondo yakomeje agira ati:” Kuba twizihiza Umuganura ni uko dufite umutekano usesuye, uturuka ku buyobozi bwiza dufite. Muri ikigihe rero twishimira uyu munsi mukuru w’Umuganura, ni igihe nanone cyo gutekereza icyo twakora kugira ngo dukomeze tubumbatire umutekano dufite”.
Mutangana Jean Bosco wari uhagarariye umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha, we yavuze ko intego zabo mbere na mbere ari ugufatanya n’abandi baturage na Polisi y’u Rwanda hagamijwe gusigasira ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho hatangwa amakuru ku gihe kandi vuba bityo hakabaho gukumira ibyaha bitaraba.
Gutangiza icyumweru cy’Umuganura mu karere ka Rulindo byanitabiriwe n’umuryango nyarwanda ushinzwe guteza imbere ubuzima n’imibereho myiza y’ingo (SFH) ndetse n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha (RYVCP) baturutse mu turere twa Kicukiro,Nyarugenge na Gasabo, bikaba byaranaranzwe kandi no guha abana amata nk’uko bisanzwe mu muco nyarwanda, hishimirwa ibyiza byagezweho mu mwaka uba urangiye.
RNP