Umugabo Laurent NDAYIHURUME benshi bazi kuri BBC-Gahuzamiryango yigeze kunyihanangiriza, ati:”Numbwira dogiteri, ujye umbwira dogiteri wa nyawe, ureke bimwe bya ba Gasana”.Icyo gihe sinahise numva impamvu uwo munyamakuru ukomeye atemeraga ko Gasana Anastase ari “Dogiteri”. Aho rero mariye kumva amahomvu n’uburiganya bw’uyu mugabo ushaje yanduranya(uretse ko abamuzi banavuga ko yabikuranye), nibwo namenye ko Ndayuhurume atiyumvishaga ukuntu umuntu uri ku rwego rwa dogiteri agaragaza ubuswa n’ubujiji buruta ubw’umuntu utarakandagiye mu ishuri.
Sinirirwa ngaruka ku bitakaragasi Gasana yirirwamo ku mbuga nkoranyambuga, akoronga, ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, azi neza ko isi yose yamaze kuyemeza,ndetse ubutabera mpuzamahanga bukanahana benshi muri baruharwa bayiteguye bakanayishyira mu bikorwa.
Undi rero uteye ikirenge mu cya Rusisibiranya Anastase Gasana mu kwiyita Dogiteri Porofeseri kandi nawe yitwara giswa, gihubutsi, kigambanyi n’ibindi biranga umuntu utabarizwaho indangagaciro n’imwe, ni uwitwa Charles KAMBANDA umaze kuba kimenyabose mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyi myitwarire ye ariko si iya none, kuko mu mwaka w’2009 ajya no guhunga uRwanda yari yamenye ko agiye gukurikiranwaho ingengabitekerezo ya jenoside. Yahise ayabangira ingata, ajya kubeshya muri Amerika aho batamuzi.
Mu bigambo Kambanda yirirwa ahuragura, aranivuguruza cyane nk’aho avuga ko nta jenoside yabaye, mu kandi kanya ati:”..Abahutu bishe Abatutsi kugirango badashyigikira bene wabo barwanyaga leta”! Mu kiganiro yagiranye n’uwitwa Ann GARRISON nawe uzwiho cyane imyumvire nk’iy’abajenosideri, Charles Kambanda yavuze ko ubwicanyi bwakorewe Abatutsi ngo itari jenoside ahubwo yari amayeri yo gutsinda umwanzi(military tactics). Ukibaza rero, uretse ubusazi, uburyo umuntu muzima yashyigikira ko Leta yica igice kimwe cy’abaturage bayo, ngo irashaka uko yatsinda intambara. Niba ariyo nama Charles Kambanda yagiriye bazina we Yohani Kambanda na leta ye y’abatabyi, yaramubeshye cyane, kuko yisize amaraso y’inzirakarengane, arangije anatsindwa intambara ruhenu. Ikibazo ni uko Kambanda umwe ari mu buroko bwa burundu, undi akaba yirenza amafiriti iyo za Amerika.
Charles Kambanda yihisha inyuma y’uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, akaroha ubuvunderi mu bamukurikira, barimo n’urubyiruko yirirwa aroga ngo ararwigisha muri SAINT JOHN’S University . Igitangaje ariko , ni uko abamukoresha barebera ubwo bugome, kandi ku rubuga rwa internet rw’iyo kaminuza yivugira ko ..”itazihanganira umuntu wese urangwa n’amacakubiri ashingiye ku moko”.
Imvugo rero yagombye kuba ingiro Saint John’s ikagerera Charles Kambanda mu kebo OBERLIN College( nayo yo muri Amerika) yagereyemo umwarimu witwa Joy KAREGA ,wari wavuze ko wa mutwe w’iterabwoba wa “Islamic State” ari ishami ry’igisirikari cya USA na Israel.Icyo gihe muw’2016, yirukanywe ashinjwa urwango rukomeye afitiye Amerika na Israel.
Ese kuba Kambanda adahanirwa ingengabitekerezo ya jenoside yirirwa akongeza, byaba bivuze ko Abatutsi nta gaciro bafite nk’Abanyamerika n’Abayahudi?Bibaye ari uko bimeze byaba bihabanye n’amahame mpuzamahanga avuga ko jenoside ari icyaha ndengakamere gikorerwa isi yose.Twe icyo twabwira Charles Kambanda na bagenzi be bahagurukiye kugoreka amateka, ni uko ikinyoma kihuta ariko kitaramba, kuko ukuri kudapfukiranwa ubuziraherezo.Les faits sont têtus!!!!