• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Shema Ngoga Fabrice uyobora FERWAFA, yashyizwe mu kanama ka FIFA gashinzwe kurwanya irondaruhu n’ivangura   |   08 Oct 2025

  • Nyuma y’imyaka 8 akinira APR WVC, Dusabe Flavia yerekeje muri Police Women Volleyball Club   |   05 Oct 2025

  • Imanishimwe Emmanuel “Mangwende” ukinira AEL Limasol muri Cyprus yongewe mu bakinnyi b’Amavubi bitegura Benin na SouthAfrica   |   04 Oct 2025

  • Police FC yatsinze Rayon Sports mu mukino w’ikirarane, Gikundiro yuzuza imikino 3 idatsinda   |   02 Oct 2025

  • REG BBC na Tigers BBC zageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Cup zisezereye APR BBC na Kepler BBC   |   02 Oct 2025

  • FERWAFA yatangaje urutonde rw’abaninnyi b’Amavubi bitegura gukina na Benin na Afurika y’Epfo hashakwa itike y’igikombe cy’Isi 2026   |   01 Oct 2025

You are at :Home»Amakuru»Prof Charles Kambanda wahungiye ubutabera muri Amerika, yamunzwe n’ingengabitekerezo ya jenoside, abamuzi bakemeza ko ameze nk’uwataye umutwe.

Prof Charles Kambanda wahungiye ubutabera muri Amerika, yamunzwe n’ingengabitekerezo ya jenoside, abamuzi bakemeza ko ameze nk’uwataye umutwe.

Editorial 29 Oct 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Umugabo Laurent NDAYIHURUME benshi bazi kuri BBC-Gahuzamiryango yigeze kunyihanangiriza, ati:”Numbwira dogiteri, ujye umbwira dogiteri wa nyawe, ureke bimwe bya ba Gasana”.Icyo gihe sinahise numva impamvu uwo munyamakuru ukomeye atemeraga ko Gasana Anastase ari “Dogiteri”. Aho rero mariye kumva amahomvu n’uburiganya bw’uyu mugabo ushaje yanduranya(uretse ko abamuzi banavuga ko yabikuranye), nibwo namenye ko Ndayuhurume atiyumvishaga ukuntu umuntu uri ku rwego rwa dogiteri agaragaza ubuswa n’ubujiji buruta ubw’umuntu utarakandagiye mu ishuri.

Sinirirwa ngaruka ku bitakaragasi Gasana yirirwamo ku mbuga nkoranyambuga, akoronga, ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, azi neza ko isi yose yamaze kuyemeza,ndetse ubutabera mpuzamahanga bukanahana benshi muri baruharwa bayiteguye bakanayishyira mu bikorwa.

Undi rero uteye ikirenge mu cya Rusisibiranya Anastase Gasana mu kwiyita Dogiteri Porofeseri kandi nawe yitwara giswa, gihubutsi, kigambanyi n’ibindi biranga umuntu utabarizwaho indangagaciro n’imwe, ni uwitwa Charles KAMBANDA umaze kuba kimenyabose mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyi myitwarire ye ariko si iya none, kuko mu mwaka w’2009 ajya no guhunga uRwanda yari yamenye ko agiye gukurikiranwaho ingengabitekerezo ya jenoside. Yahise ayabangira ingata, ajya kubeshya muri Amerika aho batamuzi.

Mu bigambo Kambanda yirirwa ahuragura, aranivuguruza cyane nk’aho avuga ko nta jenoside yabaye, mu kandi kanya ati:”..Abahutu bishe Abatutsi kugirango badashyigikira bene wabo barwanyaga leta”! Mu kiganiro yagiranye n’uwitwa Ann GARRISON nawe uzwiho cyane imyumvire nk’iy’abajenosideri, Charles Kambanda yavuze ko ubwicanyi bwakorewe Abatutsi ngo itari jenoside ahubwo yari amayeri yo gutsinda umwanzi(military tactics). Ukibaza rero, uretse ubusazi, uburyo umuntu muzima yashyigikira ko Leta yica igice kimwe cy’abaturage bayo, ngo irashaka uko yatsinda intambara. Niba ariyo nama Charles Kambanda yagiriye bazina we Yohani Kambanda na leta ye y’abatabyi, yaramubeshye cyane, kuko yisize amaraso y’inzirakarengane, arangije anatsindwa intambara ruhenu. Ikibazo ni uko Kambanda umwe ari mu buroko bwa burundu, undi akaba yirenza amafiriti iyo za Amerika.

Charles Kambanda yihisha inyuma y’uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, akaroha ubuvunderi mu bamukurikira, barimo n’urubyiruko yirirwa aroga ngo ararwigisha muri SAINT JOHN’S University . Igitangaje ariko , ni uko abamukoresha barebera ubwo bugome, kandi ku rubuga rwa internet rw’iyo kaminuza yivugira ko ..”itazihanganira umuntu wese urangwa n’amacakubiri ashingiye ku moko”.

Imvugo rero yagombye kuba ingiro Saint John’s ikagerera Charles Kambanda mu kebo OBERLIN College( nayo yo muri Amerika) yagereyemo umwarimu witwa Joy KAREGA ,wari wavuze ko wa mutwe w’iterabwoba wa “Islamic State” ari ishami ry’igisirikari cya USA na Israel.Icyo gihe muw’2016, yirukanywe ashinjwa urwango rukomeye afitiye Amerika na Israel.

Ese kuba Kambanda adahanirwa ingengabitekerezo ya jenoside yirirwa akongeza, byaba bivuze ko Abatutsi nta gaciro bafite nk’Abanyamerika n’Abayahudi?Bibaye ari uko bimeze byaba bihabanye n’amahame mpuzamahanga avuga ko jenoside ari icyaha ndengakamere gikorerwa isi yose.Twe icyo twabwira Charles Kambanda na bagenzi be bahagurukiye kugoreka amateka, ni uko ikinyoma kihuta ariko kitaramba, kuko ukuri kudapfukiranwa ubuziraherezo.Les faits sont têtus!!!!

2020-10-29
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Paul Kagame na Minisitiri wa siporo Munyangaju Aurore Mimosa bakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzwemo na Guinée mu irushanwa rya Afrobasketball wataze itike ya 1/4

Perezida Paul Kagame na Minisitiri wa siporo Munyangaju Aurore Mimosa bakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzwemo na Guinée mu irushanwa rya Afrobasketball wataze itike ya 1/4

Editorial 31 Aug 2021
Ubuyobozi bwa Arsenal bwakuriye inzira ku murima Minisitiri Therese Kayikwamba uharanira gusiga icyasha u Rwanda

Ubuyobozi bwa Arsenal bwakuriye inzira ku murima Minisitiri Therese Kayikwamba uharanira gusiga icyasha u Rwanda

Editorial 17 Feb 2025
Bwa mbere mu mateka tombola ya UEFA Champions League yasubiwemo nyuma y’amakosa yari yabaye mu ya mbere

Bwa mbere mu mateka tombola ya UEFA Champions League yasubiwemo nyuma y’amakosa yari yabaye mu ya mbere

Editorial 14 Dec 2021
Tshisekedi arapfunda imitwe nk’uhiriye mu nzu: Ubu arakusanya abajenosideri ngo bamufashe kurwanya M23 no gutera u Rwanda

Tshisekedi arapfunda imitwe nk’uhiriye mu nzu: Ubu arakusanya abajenosideri ngo bamufashe kurwanya M23 no gutera u Rwanda

Editorial 08 Mar 2024

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Meddy yashyize hanze Amashusho y’Indirimbo ye  ‘ NTAWAMUSIMBURA (Lyric Video) yaciye ibintu muri iyi minsi
IMIKINO

Meddy yashyize hanze Amashusho y’Indirimbo ye ‘ NTAWAMUSIMBURA (Lyric Video) yaciye ibintu muri iyi minsi

Editorial 08 Dec 2016
Rusesabagina ku Rwanda ni nka Hassan Nasrallah kuri Israel.
Amakuru

Rusesabagina ku Rwanda ni nka Hassan Nasrallah kuri Israel.

Editorial 30 Sep 2024
Bimwe mu bintu bishobora kongera gusenya EAC nk’uko byagenze mu 1977-Ambassador Harold Acemah
INKURU NYAMUKURU

Bimwe mu bintu bishobora kongera gusenya EAC nk’uko byagenze mu 1977-Ambassador Harold Acemah

Editorial 11 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru