Umuyobozi Mukuru wa RGB, Prof Shyaka Anastase avuga ko Inama y’Umushyikirano ari umwanya wo gutanga ibitekerezo, aho yemeza ko icyo Musenyeri wa Diyosezi ya Byumba yatanze kitigeze gitakara.
Mu myanzuro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 14, yatangajwe kuri uyu wa 22 Ukuboza 2016, haragaragaramo umwe uhuye n’igitekerezo cya Musenyeri wa Diyosezi ya Byumba, Nzakamwita Siriveriyani.
Uwo mwanzuro ugira uti “Gushimangira ubufatanye hagati y’inzego za Leta, ababyeyi, abarezi, abikorera, sosiyete sivile n’imiryango ishingiye ku madini mu kurushaho kubaka umuryango nyarwanda”
Icyo gitekerezo, uyu wihaye Imana yari yatanze cyaganishaga ku kuba mu muryango nyarwanda hari ahakigaragara amakimbirane bigateza ingaruka mbi zirimo kwicana kw’abagize umuryango.
Gusa amaze gutanga iki gitekerezo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode yagaragaje kudahuza n’igitekerezo cya musenyeri.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode
Mu mvugo ye yagize ati “Nashatse kugira icyo mvuga ku cyo bise igitekerezo cya Musenyeri Nzakamwita, nibaza ko dukwiye kutareka ngo kigende, yavuze ngo umutekano ngo urahari kandi ni mwiza turabishima, ariko iyo ugeze mu ngo usanga ntawo, iyi ni imvugo abantu badakwiye kureka ngo igende gutyo.”
Uyu muyobozi yunzemo ati “Abanyarwanda twese dutaha mu ngo, njyewe nabanje kwibaza ngo abibwirwa n’iki ko Musenyeri nta rugo agira. Yavuze ikibazo cy’abagore bica abagabo cyangwa abagabo bica abagore, abana bica ababyeyi, nta sosiyete n’imwe yo muri iyi Si ya Nyagasani itagira icyaha, nta n’imwe. Hari n’ibindi bikorwa by’amahano ariko atavuze, ibyo nabyo ntitwamenya uko tubishakira umuti atabivuze, keretse niba babimubwira muri Penetensiya ariko…”
Nyuma y’iyi nama, mu bitangazamakuru binyuranye byo mu Rwanda, hagiye hagaragaramo uburyo abantu batigeze bishimira uburyo uyu muyobozi yasubije musenyeri, aho benshi bagaragazagamo ko habayeho ku mwubahuka.
Prof Shyaka avuga ko Inama y’Umushyikirano ari umwanya wa buri Munyarwanda wese wo gutanga ibitekerezo uko abyumva, byaba ari ibifiteye igihugu akamaro bikaba byanashyirwa mu myanzuro y’iyo nama.
Uyu muyobozi ahamya ko igitekerezo cya Mgr Nzakamwita cyari cyiza ari na yo mpamvu cyanashyizwe mu myanzuro y’Inama y’Umushyikirano.
Prof Shyaka mu kiganiro yahaye Izuba rirashe dukesha iyi nkuru yagize ati “Igikomeye ni uko igitekerezo uko cyari cyaje ntabwo cyatakaye, igitekerezo cyari cyaje ari cyiza muranavuze ngo kiri no mu myanzuro, ngira ngo birabaha ishusho n’isura y’icyo umushyikirano ari cyo. Ni umushyikirano w’Abanyarwanda bose, si ba minisiti gusa, haba harimo n’abandi kandi iyo Umunyarwanda wese afite igitekerezo gifite ireme kirakirwa kigahabwa agaciro, niba ari igifitiye Abanyarwanda akamaro kikanashyirwa no mu myanzuro.”
Yunzemo ati “Igihugu cyacu kiri mu bwisanzure, umuntu agatanga igitekerezo cye kikakirwa, yaba uwo muri sosiyete sivile yaba uwo mu nzego za Leta yaba ari umuturage wicaye aho yaba ari uvugira kure, Abanyarwanda bafite ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo byabo.”
Umuyobozi wa RGB avuga ko abantu badatekereza kimwe ari yo mpamvu ituma hari ibyo bashobora kudahuza, aho ngo n’uwaba yaratandukiriye ubutaha akwiye kutazongera.
Ati “Ngira ngo abantu twabitwara muri uwo muco, iriya nama iba ikurikiranwe n’abantu ibihumbi, ntabwo rero Abanyarwanda dutegereza kimwe, umuntu ashobora gutanga igitekerezo kitanogeye cyangwa kitanogeye minisitiri runaka reka tubyakire ko ari ihuriro ry’Abanyarwanda bafite uko babona ibintu , batekereza mu buryo butandukanye , dushake uko twuzuzanye noneho umuntu wese, niba hari n’uwacitswe azagira uko ubutaha adacikwa.”
Mu magambo ye, Prof Shyaka yakomeje avuga ko umuntu adakwiye kuzira igitekerzo cye.
Yagize ati “Igitekerezo cya gishobora kuba kigoramye cyangwa kigoramiye umwe nagira ngo twese tugira uwo muco kudashaka ko hari uwazira ko yatanze igitekerezo kabone n’ubwo yaba yabivuze nabi.
Sindwanya ko dukwiye kugira umuco wo kubivuga neza ariko n’uwabivuga nabi ntabwo twamubaho akaramata,ngo buriya uwamushakira…Ni cyo kintu nagirango abantu bumve neza.
Mwavuze na Nzakamwita, ngira ngo na we baramubajije na we aravuga ati “Jye nta kibazo mfite sinzi, umuntu yatanze igitekerezo cye nk’uko nanjye natanze icyanjye, ati ibyo bibazo muzana by’imiriro ntabwo ndikumwe na byo.”
Umuyobozi Mukuru wa RGB, Prof Shyaka Anastase