• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»PS muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier yashyikirije ibendera abakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda muri shampiyona Nyafurika yo gusiganwa ku magare

PS muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier yashyikirije ibendera abakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda muri shampiyona Nyafurika yo gusiganwa ku magare

Editorial 20 Mar 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 Werurwe 2022, nibwo mu karere ka Bugesera muri La Palisse Hotel habereye umuhango wo gushyikiriza ibendera abakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda muri shampiyona yo gusiganwa ku magare, ni umuhango wayobowe n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya siporo Shema Maboko Didier.

Muri uyu muhango warimo na Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, FERWACY Murenzi Abadallah ndetse n’umuyobozi w’akarere ka Bugesera Mutabazi Richard basabye aba bakinnyi bazatangira imikino hagati ya tariki ya 22 na 27 Werurwe 2022 ikazakinirwa mu gihugu cya Misiri.

Mu ijambo ry’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya siporo, Shema Maboko Didier abanje gushimira abakinnyi uko bitwaye muri Tour du Rwanda22 , anaboneraho kubibutsa ko uyu mwaka biteguye neza, abasaba kurushaho guhatana, ababwira ko yizeye imidali muri iyi shampiyona y’Afurika bagiyemo.

Perezida wa FERWACY, Abdallah Murenzi yasabye abakinnyi gushaka imidali myinshi n’amanota kugira ngo u Rwanda rusubira mu myanya 3 ya mbere muri Afurika.

Ku rundi ruhande, Umutoza Sempoma Felix uyoboye aba bakinnyi berekeje mu Misiri mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, yavuze ko biteguye neza bityo intego ikaba ari ukuzana imidali myinshi.

Urutonde rw’abakinnyi b’ikipe y’igihugu yo gusiganwa ku magare yitabiriye shampiyona y’Afurika 2022:

Abangavu : Uwera Aline

Ingimbi : Ndayisenga Bonheur

Abagore U23: Ingabire Diane ,Nzayisenga Valentine na Tuyishimire Jacqueline

Abagabo U23: Muhoza Eric , Mugisha Moise , Mugisha Samuel , Nsengimana Jean Bosco na Uhiriwe Byiza Renus .

Umuyobozi wa tekiniki ni Murenzi Emmanuel, Umutoza Sempoma Felix, Umukanishi Uwimana Jean de Dieu (Rafiki) ndetse na Masseuse Uwayezu Sandrine .

2022-03-20
Editorial

IZINDI NKURU

Rayon Sports yasinyishije rutahizamu w’umunya Guinée Conakry,  Alsény Camara Agogo wari mu igereragezwa

Rayon Sports yasinyishije rutahizamu w’umunya Guinée Conakry, Alsény Camara Agogo wari mu igereragezwa

Editorial 07 Dec 2023
Tumenye umuhanurabinyoma UWIZEYIMANA Shadrack, umutekamutwe wakiranywe yombi mu mutwe w’iterabwoba, RNC

Tumenye umuhanurabinyoma UWIZEYIMANA Shadrack, umutekamutwe wakiranywe yombi mu mutwe w’iterabwoba, RNC

Editorial 09 Feb 2021
Ikipe ya APR FC yatangaje ko umukinnyi wayo Niyonzima Olivier uzwi nka Sefu atirukanywe.

Ikipe ya APR FC yatangaje ko umukinnyi wayo Niyonzima Olivier uzwi nka Sefu atirukanywe.

Editorial 13 Jun 2021
Perezida Kagame yashimye umusanzu wa Global Fund mu kwita ku buzima

Perezida Kagame yashimye umusanzu wa Global Fund mu kwita ku buzima

Editorial 03 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuryango Twubake Ubumwe wongeye Guha Umuganda uwacitse ku icumu rya Jenoside mu Ruhango
Amakuru

Umuryango Twubake Ubumwe wongeye Guha Umuganda uwacitse ku icumu rya Jenoside mu Ruhango

Editorial 23 Nov 2022
Nyuma y’imyaka 5, Kiyovu SC yatsinze APR FC muri shampiyona y’u Rwanda iyisanga ku mwanya wa mbere – ibyaranze umunsi wa 27 wa shampiyona
Amakuru

Nyuma y’imyaka 5, Kiyovu SC yatsinze APR FC muri shampiyona y’u Rwanda iyisanga ku mwanya wa mbere – ibyaranze umunsi wa 27 wa shampiyona

Editorial 16 May 2022
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’itsinda rimufasha mu mavugurura ya AU
POLITIKI

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’itsinda rimufasha mu mavugurura ya AU

Editorial 25 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru