Abakandida bahagarariye Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza, PSD, bijeje abanyarwanda ko nibabatorera kujya mu Nteko Ishinga Amategeko, bazaharanira ko hajyaho umurongo uboneye amakoperative akoreramo, hagamijwe guteza imbere abanyamuryango bayo.
Byagarutsweho kuri uyu wa 22 Kanama 2018 ubwo iri shyaka rifite abakandida-depite 65 ryiyamamarizaga mu Karere ka Musanze, hitegurwa amatora ateganyijwe ku wa 2 na 3 Nzeri 2018.
Niyonsenga Theodomir usanzwe ari n’Umunyamabanga Mukuru wungirije ushinzwe urubyiruko, yavuze ko nibajya mu Nteko Ishinga Amategeko bazaharanira ko hajyaho banki y’ubuhinzi n’ubworozi, kugira ngo abakora muri iyi mirimo barusheho gutera imbere.
Yakomeje agira ati “Abadepite bacu turifuza ko bazaharanira ko hajyaho banki y’ubuhinzi n’ubworozi kugira ngo butere imbere ndetse n’abantu batandukanye bashoremo imari, kuko bizaba byoroshye kubona inguzanyo ndetse n’abantu bakora iyo mirimo babone ubwishingizi.”
“Ikindi ni uko PSD izaharanira ko amakoperative y’abahinzi by’umwihariko ab’ibirayi aba ateza imbere abanyamuryango, tugaharanira ko imicungire n’imiyoborere inoga kandi igashimangira guteza imbere abanyamuryango kugira ngo abahinzi b’ibirayi abe aribo bagira inyungu kurusha ababicuruza.”
Muhakwa Valens unayobora iri shyaka mu Ntara y’Amajyaruguru we yijeje abaturage ko muri iyi manda ya 2018/2023 bazaharanira iyubahirizwa ry’amahame yo gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, Ihame ry’Uburinganire ry’abagabo n’abagore kuko igihugu kidashobora kugera ku iterambere umugore atabigizemo uruhare.
Yanavuze ko mu mategeko bazatora bazaharanira ko abanyarwanda bahabwa ubutabera bubanogeye, bakanashyirirwaho uburyo bwo kubakemurira ibibazo by’amakimbirane bitanyuze mu nkiko.
Yakomeje agira ati “Tuzaharanira ko gukemura amakimbirane bikorwa binyuze mu bwumvikane hatabanje kwitabazwa inkiko kuko murabizi inkiko zifata umwaya muremure kandi hakavamo igisubizo cy’uko haboneka utsinda n’utsindwa (…) Ariko kandi hari igihe habaho ibibazo bidashobora gukemurwa muri ubwo buryo.”
“Turimo duharanira ko igihe habayeho ko umuntu ajya mu nkiko yatanga ingwate aho kugira ngo aburane afunzwe, hanyuma akaburana ari hanze, urukiko rugafata umwanzuro agahabwa ibihano.”
Uwera Pelagie we yashimangiye ko bashaka amajwi kugira ngo bazabere abaturage intumwa nziza binyuze muri gahunda nziza bafite zirimo kurwanya ihohoterwa.
Ati “Ishyaka PSD ryatekereje gukomeza gushimangira ubwuzuzanye, umuryango wose nta hohoterwa. Ishyaka PSD riramagana ihohoterwa iryo ariryo ryose ricike burundu. Nimutore PSD kugira ngo ibabere intumwa itumika.”
Umuyobozi Mukuru w’Ishyaka, PSD, Dr Vincent Biruta yashimangiye ko bafite ingingo 41 zisobanura imigabo n’imigambi y’ibyo bazaheza ku banyarwanda muri iyi myaka itanu iri imbere, zikubiye mu nkingi ya Politiki, Imiyoborere n’ububanyi n’amahanga, Ubukungu n’Imibereho myiza y’abaturage.
Dr Biruta yavuze ko muri aka karere ka Musanze bazashyira imbaraga mu micungire y’amakoperative y’abahinzi b’ibirayi akagirira akamaro abahinzi b’ibirayi aho kigira ngo agirire akamaro abayobozi n’abacuruzi gusa.
twubakane
Ubu mwategereje iyo myaka yose kugirango amakoperative anozwe????????????????????????????????????????. Abamotari nibagende bararika.!!!!!!!!!!!