• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»PSD yijeje ko nibona imyanya mu Nteko izanoza imicungire y’amakoperative

PSD yijeje ko nibona imyanya mu Nteko izanoza imicungire y’amakoperative

Editorial 23 Aug 2018 POLITIKI

Abakandida bahagarariye Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza, PSD, bijeje abanyarwanda ko nibabatorera kujya mu Nteko Ishinga Amategeko, bazaharanira ko hajyaho umurongo uboneye amakoperative akoreramo, hagamijwe guteza imbere abanyamuryango bayo.

Byagarutsweho kuri uyu wa 22 Kanama 2018 ubwo iri shyaka rifite abakandida-depite 65 ryiyamamarizaga mu Karere ka Musanze, hitegurwa amatora ateganyijwe ku wa 2 na 3 Nzeri 2018.

Niyonsenga Theodomir usanzwe ari n’Umunyamabanga Mukuru wungirije ushinzwe urubyiruko, yavuze ko nibajya mu Nteko Ishinga Amategeko bazaharanira ko hajyaho banki y’ubuhinzi n’ubworozi, kugira ngo abakora muri iyi mirimo barusheho gutera imbere.

Yakomeje agira ati “Abadepite bacu turifuza ko bazaharanira ko hajyaho banki y’ubuhinzi n’ubworozi kugira ngo butere imbere ndetse n’abantu batandukanye bashoremo imari, kuko bizaba byoroshye kubona inguzanyo ndetse n’abantu bakora iyo mirimo babone ubwishingizi.”

“Ikindi ni uko PSD izaharanira ko amakoperative y’abahinzi by’umwihariko ab’ibirayi aba ateza imbere abanyamuryango, tugaharanira ko imicungire n’imiyoborere inoga kandi igashimangira guteza imbere abanyamuryango kugira ngo abahinzi b’ibirayi abe aribo bagira inyungu kurusha ababicuruza.”

Muhakwa Valens unayobora iri shyaka mu Ntara y’Amajyaruguru we yijeje abaturage ko muri iyi manda ya 2018/2023 bazaharanira iyubahirizwa ry’amahame yo gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, Ihame ry’Uburinganire ry’abagabo n’abagore kuko igihugu kidashobora kugera ku iterambere umugore atabigizemo uruhare.

Yanavuze ko mu mategeko bazatora bazaharanira ko abanyarwanda bahabwa ubutabera bubanogeye, bakanashyirirwaho uburyo bwo kubakemurira ibibazo by’amakimbirane bitanyuze mu nkiko.

Yakomeje agira ati “Tuzaharanira ko gukemura amakimbirane bikorwa binyuze mu bwumvikane hatabanje kwitabazwa inkiko kuko murabizi inkiko zifata umwaya muremure kandi hakavamo igisubizo cy’uko haboneka utsinda n’utsindwa (…) Ariko kandi hari igihe habaho ibibazo bidashobora gukemurwa muri ubwo buryo.”

“Turimo duharanira ko igihe habayeho ko umuntu ajya mu nkiko yatanga ingwate aho kugira ngo aburane afunzwe, hanyuma akaburana ari hanze, urukiko rugafata umwanzuro agahabwa ibihano.”

Uwera Pelagie we yashimangiye ko bashaka amajwi kugira ngo bazabere abaturage intumwa nziza binyuze muri gahunda nziza bafite zirimo kurwanya ihohoterwa.

Ati “Ishyaka PSD ryatekereje gukomeza gushimangira ubwuzuzanye, umuryango wose nta hohoterwa. Ishyaka PSD riramagana ihohoterwa iryo ariryo ryose ricike burundu. Nimutore PSD kugira ngo ibabere intumwa itumika.”

Umuyobozi Mukuru w’Ishyaka, PSD, Dr Vincent Biruta yashimangiye ko bafite ingingo 41 zisobanura imigabo n’imigambi y’ibyo bazaheza ku banyarwanda muri iyi myaka itanu iri imbere, zikubiye mu nkingi ya Politiki, Imiyoborere n’ububanyi n’amahanga, Ubukungu n’Imibereho myiza y’abaturage.

Dr Biruta yavuze ko muri aka karere ka Musanze bazashyira imbaraga mu micungire y’amakoperative y’abahinzi b’ibirayi akagirira akamaro abahinzi b’ibirayi aho kigira ngo agirire akamaro abayobozi n’abacuruzi gusa.

Perezida wa PSD Dr Vincent Biruta yavuze ko bazashyira imbere kunoza imikorere y’amakoperative

Abayobozi ba PSD bitabiriye ibikorwa byo kwamamaza abakandida-Depite bayo

Abaturage benshi bakoraniye kuri Stade Ubworoherane i Musanze bumva imigabo n’imigambi bya PSD

2018-08-23
Editorial

IZINDI NKURU

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 1 Mata 2020,  yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 1 Mata 2020, yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga

Editorial 02 Apr 2020
Ishyaka PL ryemeje abakandida 80 bazarihagararira mu matora y’Abadepite bayobowe na Mukabalisa

Ishyaka PL ryemeje abakandida 80 bazarihagararira mu matora y’Abadepite bayobowe na Mukabalisa

Editorial 12 Jul 2018
Abasirikari benshi b’Afrika y’Epfo baba barishyize mu maboko ya M23!

Abasirikari benshi b’Afrika y’Epfo baba barishyize mu maboko ya M23!

Editorial 03 Apr 2024
Inama y’amateka hagati ya Trump na Kim igiye kubera muri Singapore

Inama y’amateka hagati ya Trump na Kim igiye kubera muri Singapore

Editorial 11 May 2018

Igitekerezo kimwe

  1. twubakane
    August 24, 20181:09 pm -

    Ubu mwategereje iyo myaka yose kugirango amakoperative anozwe????????????????????????????????????????. Abamotari nibagende bararika.!!!!!!!!!!!

    Subiza

Leave a Reply to twubakane Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dusubize amaso inyuma:  ni ibiki Paul Rusesabagina umukuru wa MRCD yatangaje ubwo umuvugizi we akaba na Visi Perezida Callixte Sankara yafatwaga? 
Amakuru

Dusubize amaso inyuma:  ni ibiki Paul Rusesabagina umukuru wa MRCD yatangaje ubwo umuvugizi we akaba na Visi Perezida Callixte Sankara yafatwaga? 

Editorial 08 Mar 2021
Uko umushinga w’itegeko wamaganywe cyane n’Abanyamakuru Abadepite bawanze
INKURU NYAMUKURU

Uko umushinga w’itegeko wamaganywe cyane n’Abanyamakuru Abadepite bawanze

Editorial 29 Dec 2017
Ibyo dukora byose bishoboka iyo dufite umutekano- Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

Ibyo dukora byose bishoboka iyo dufite umutekano- Perezida Kagame

Editorial 18 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru