• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»PSD yirukanye Professeur Ndayishimiye Eric kubera imyitwarire idahwitse

PSD yirukanye Professeur Ndayishimiye Eric kubera imyitwarire idahwitse

Editorial 13 Oct 2016 Mu Mahanga

Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’abaturage(PSD) ryirukanye Ndayishimiye Eric wari umuyoboke waryo rimushinja kurangwa n’imyitwarire idahwitse.

Biro politiki y’iryo shyaka yafashe uwo mwanzuro ubwo yateranaga ku wa Gatandatu tariki ya 8 Ukwakira 2016.

Ndayishimiye Eric yari mu bakandida 410 baturuka mu mitwe ya politiki ikorera mu Rwanda n’abigenga bagombaga gutoranywamo 80 bagombaga kwicara mu Nteko Ishinga Amategeko biciye mu matora y’abadepite yabaye ku wa wa 16-18 Nzeri 2013. Icyo gihe yari mu bakandida bigenga bahagarariye urubyiruko.

Raporo ya Komite Ishinzwe imikorere y’ishyaka n’imyitwarire y’abayoboke baryo, yagaragarije biro politiki yayo imyitwarire idahwitse ya Ndayishimiye, bivugwa ko idahwitse. Nyuma yo kuyibona ngo yagiye agirwa inama ariko ngo ntiyaziha agaciro, ibyo byatumye asezererwa muri biro politiki ndetse yirukanwa no mu ishyaka PSD.

Iyo myitwarire irimo gusuzugura inzego z’ishyaka n’andi makosa akomeye nkuko byemejwe na Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, Umunyamabanga Mukuru wa PSD.

Ati “ Hari ibikorwa byinshi yagiye akora bidahesha agaciro ishyaka, gusebya ishyaka ubwaryo, hari ibijyanye no kwinjira muri website y’ishyaka akayivanaho, hari n’indi myitwarire idahwitse hanze, aho avuga amagambo adahesha ishyaka icyubahiro na politiki y’igihugu muri rusange n’ibindi.”

Ngabitsinze yavuze ko igikomeye Ndayishimye ashinjwa ari ugusuzugura inzego z’ishyaka, zamuhamagara akanga kwitaba. Ashinjwa kandi kurisebya ko hari ibikorwa yarikoreye ntiyishyurwe.

Iryo shyaka rihakana ibyo bikorwa kuko ngo atari umukozi waryo ahubwo yari umuyoboke usanzwe, ku buryo nta n’amasezerano y’akazi yigeze agirana naryo.

Ikindi ashinjwa ngo ni ugusebya iryo shyaka abicishije mu kwandikira inzego zitandukanye ko yarenganye, ku bijyanye n’ako kazi yiyitiriye.

-4326.jpg

Dr. Biruta Vincent ari mu ihurizo ryo gushaka kwigizayo Professeur Ndayishimiye Eric

Muri 2015 Ndayishimiye yahawe n’Ubuyobozi bwa PSD inshingano zo gukurikirana imikorere n’imikoresherezwe y’urubuga rw’iri shyaka (Website). Gusa ngo bikorwa n’abayoboke bitandukanye no guhabwa akazi.

Muri iyi nama kandi hari abandi bayoboke babiri bihanangirijwe, bo mu Ntara y’i Burengerazuba ku bijyanye n’imyitwarire idahwitse yabagarayeho, umwe muri bo yitabiriye inama asaba imbabazi.

-4327.jpg

Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, Umunyamabanga Mukuru wa PSD

Mbere gato yo gufata iyo myanzuro, Dr Biruta yatangarije IGIHE dukesha iyi nkuru ko imitwe ya politiki mu gihugu igira komite ishinzwe imyitwarire y’abayoboke, igeza kuri biro politiki imyitwarire muri rusange y’abayoboke, ndetse ko gushyira iyo ngingo ku murongo w’ibyo bari kwigaho nta kidasanzwe cyabaye, ahubwo ko ari ibikorwa bisanzwe by’ishyaka.

Umwanditsi wacu

2016-10-13
Editorial

IZINDI NKURU

Nyuma y’ibyumweru 2 gereza ya Makala muri Kongo ibaye ibagiro ry’abanyururu, abakomeretse b’abagore basambanyijwe ku ngufu nta buvuzi barahabwa.

Nyuma y’ibyumweru 2 gereza ya Makala muri Kongo ibaye ibagiro ry’abanyururu, abakomeretse b’abagore basambanyijwe ku ngufu nta buvuzi barahabwa.

Editorial 11 Sep 2024
Burya umusazi ngo arasara akagwa ku ijambo, Serge Ndayizeye, umuzindaro w’ibigarasha, ati:”Uwaturoze ntiyakarabye’’.

Burya umusazi ngo arasara akagwa ku ijambo, Serge Ndayizeye, umuzindaro w’ibigarasha, ati:”Uwaturoze ntiyakarabye’’.

Editorial 28 Mar 2022
Burundi/Muyinga: Imbonerakure enye zishwe zimaze kurasa abantu babiri

Burundi/Muyinga: Imbonerakure enye zishwe zimaze kurasa abantu babiri

Editorial 10 Jan 2018
NYAKIBI NTIRARA BUSHYITSI: IBINYOMA BY’UBUTEGETSI BWA KONGO BIRAGENDA BITA AGACIRO.

NYAKIBI NTIRARA BUSHYITSI: IBINYOMA BY’UBUTEGETSI BWA KONGO BIRAGENDA BITA AGACIRO.

Editorial 18 Jan 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Chris Froome watwaye Tour de France enye, yemeje ko azitabira Tour du Rwanda isiganwa rizazenguruka igihugu muri Gashyantare 2023
Uncategorized

Chris Froome watwaye Tour de France enye, yemeje ko azitabira Tour du Rwanda isiganwa rizazenguruka igihugu muri Gashyantare 2023

Editorial 16 Jan 2023
Abarwanya ubutegetsi mu Burundi bakwiye kwihanganira Mkapa
Mu Rwanda

Abarwanya ubutegetsi mu Burundi bakwiye kwihanganira Mkapa

Editorial 17 Jan 2017
Perezida Museveni yakomoje ku ifungwa rya Gen Kale Kayihura
INKURU NYAMUKURU

Perezida Museveni yakomoje ku ifungwa rya Gen Kale Kayihura

Editorial 28 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru