Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’abaturage(PSD) ryirukanye Ndayishimiye Eric wari umuyoboke waryo rimushinja kurangwa n’imyitwarire idahwitse.
Biro politiki y’iryo shyaka yafashe uwo mwanzuro ubwo yateranaga ku wa Gatandatu tariki ya 8 Ukwakira 2016.
Ndayishimiye Eric yari mu bakandida 410 baturuka mu mitwe ya politiki ikorera mu Rwanda n’abigenga bagombaga gutoranywamo 80 bagombaga kwicara mu Nteko Ishinga Amategeko biciye mu matora y’abadepite yabaye ku wa wa 16-18 Nzeri 2013. Icyo gihe yari mu bakandida bigenga bahagarariye urubyiruko.
Raporo ya Komite Ishinzwe imikorere y’ishyaka n’imyitwarire y’abayoboke baryo, yagaragarije biro politiki yayo imyitwarire idahwitse ya Ndayishimiye, bivugwa ko idahwitse. Nyuma yo kuyibona ngo yagiye agirwa inama ariko ngo ntiyaziha agaciro, ibyo byatumye asezererwa muri biro politiki ndetse yirukanwa no mu ishyaka PSD.
Iyo myitwarire irimo gusuzugura inzego z’ishyaka n’andi makosa akomeye nkuko byemejwe na Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, Umunyamabanga Mukuru wa PSD.
Ati “ Hari ibikorwa byinshi yagiye akora bidahesha agaciro ishyaka, gusebya ishyaka ubwaryo, hari ibijyanye no kwinjira muri website y’ishyaka akayivanaho, hari n’indi myitwarire idahwitse hanze, aho avuga amagambo adahesha ishyaka icyubahiro na politiki y’igihugu muri rusange n’ibindi.”
Ngabitsinze yavuze ko igikomeye Ndayishimye ashinjwa ari ugusuzugura inzego z’ishyaka, zamuhamagara akanga kwitaba. Ashinjwa kandi kurisebya ko hari ibikorwa yarikoreye ntiyishyurwe.
Iryo shyaka rihakana ibyo bikorwa kuko ngo atari umukozi waryo ahubwo yari umuyoboke usanzwe, ku buryo nta n’amasezerano y’akazi yigeze agirana naryo.
Ikindi ashinjwa ngo ni ugusebya iryo shyaka abicishije mu kwandikira inzego zitandukanye ko yarenganye, ku bijyanye n’ako kazi yiyitiriye.
Dr. Biruta Vincent ari mu ihurizo ryo gushaka kwigizayo Professeur Ndayishimiye Eric
Muri 2015 Ndayishimiye yahawe n’Ubuyobozi bwa PSD inshingano zo gukurikirana imikorere n’imikoresherezwe y’urubuga rw’iri shyaka (Website). Gusa ngo bikorwa n’abayoboke bitandukanye no guhabwa akazi.
Muri iyi nama kandi hari abandi bayoboke babiri bihanangirijwe, bo mu Ntara y’i Burengerazuba ku bijyanye n’imyitwarire idahwitse yabagarayeho, umwe muri bo yitabiriye inama asaba imbabazi.
Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, Umunyamabanga Mukuru wa PSD
Mbere gato yo gufata iyo myanzuro, Dr Biruta yatangarije IGIHE dukesha iyi nkuru ko imitwe ya politiki mu gihugu igira komite ishinzwe imyitwarire y’abayoboke, igeza kuri biro politiki imyitwarire muri rusange y’abayoboke, ndetse ko gushyira iyo ngingo ku murongo w’ibyo bari kwigaho nta kidasanzwe cyabaye, ahubwo ko ari ibikorwa bisanzwe by’ishyaka.
Umwanditsi wacu