• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

You are at :Home»Uncategorized»Chris Froome watwaye Tour de France enye, yemeje ko azitabira Tour du Rwanda isiganwa rizazenguruka igihugu muri Gashyantare 2023

Chris Froome watwaye Tour de France enye, yemeje ko azitabira Tour du Rwanda isiganwa rizazenguruka igihugu muri Gashyantare 2023

Ubwanditsi 16 Jan 2023 Uncategorized

Uwavukiye muri Kenya agakurira mu Bwongereza usanzwe asiganwa ku magare, yaraye yemejeko azitabira isiganwa ryo kuzenguruka u Rwanda rizwi nka Tour du Rwanda ari kumwe n’ikipe ye ya Israel Prem-Tech.

Binyuze ku rubuga twa Twitter y’abashinzwe gutegura Tour du Rwanda, bagaragaje ko uyu mukinnyi azitabira iri siganwa rizaba mu mpera za Gashyantare 2023.

Mu mashusho yashyizwe hanze, Chris Feoom yagize ati “Nishimiye kubamenyeshako nzasiganwa mu irushanwa rya Tour du Rwanda riteganyijwe mu kwezi gutaha kwa Gashyantare, ni nyuma y’igihe kinini ntagaruka ku mugabane wa Afurika”.

Christopher Clive Froome w’imyaka 37 y’amavuko, yavukiye mu gihugu cya Kenya tariki ya 20 Gicurasi 1985, uyu mugabo kandi unafite ubwenegihugu bw’u Bwongereza yatwaye Tour de France enye mu bihe bitandukanye.

Nkuko amateka abigaragaza uyu mugabo yatwaye isiganwa rya mbere ku isi, ubwo ni irya Tour de France mu mwaka wa 2013, 2015, 2016 na 2017.

Mu bindi bihembo bikomeye yatwaye harimo isiganwa rya  Giro d’Italia ya2018,La Vuelta a España incuro ebyiri 2011 na 2017. Uyu kandi yanatwaye andi masiganwa mu ruce dutandukanye ubwo yakinaga ari mpuzamahanga.

Chris watwaye imidali ibiri y’Ifeza muri shampiyona y’isi ya 2012 na 2016 n’undi w’Umuringa muri 2017 azitabira Tour du Rwanda izatangira kuya 19 kugeza kuya 26 Gashyantare 2023.

2023-01-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyuma yo kwica abaturage 14 mu Kinigi umwaka ushize, FDLR yishe abarinzi ba Pariki muri Kongo bagera kuri 12

Nyuma yo kwica abaturage 14 mu Kinigi umwaka ushize, FDLR yishe abarinzi ba Pariki muri Kongo bagera kuri 12

Ubwanditsi 25 Apr 2020

amavideo

Ubwanditsi 10 Nov 2017
Bimwe mu bikorwa by’indashyikirwa byakozwe  na Leta y’u Rwanda muri iki gihe isi ihangane n’icyorozo cya Covi19

Bimwe mu bikorwa by’indashyikirwa byakozwe  na Leta y’u Rwanda muri iki gihe isi ihangane n’icyorozo cya Covi19

Ubwanditsi 11 May 2020
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 02 Feb 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Agathon Rwasa mu mazi abira
INKURU NYAMUKURU

Agathon Rwasa mu mazi abira

Ubwanditsi 14 Feb 2018
Teta Diana na Ismaël Lô waririmbye Tajabone basusurukije abitabiriye ‘Next Einstein
IMIKINO

Teta Diana na Ismaël Lô waririmbye Tajabone basusurukije abitabiriye ‘Next Einstein

Ubwanditsi 10 Mar 2016
Mamadou Sy na Dauda Youssef bari bahagaritswe na APR FC, bababariwe basubizwa mu kazi
Amakuru

Mamadou Sy na Dauda Youssef bari bahagaritswe na APR FC, bababariwe basubizwa mu kazi

Ubwanditsi 31 Oct 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru