Ibikorwa by’imikino bireba u Rwanda birakomeje hirya no hino ku isi mu mikino itandukanye ndetse bamwe mu bahagarariye igihugu batahukanye ishema abandi nabo bakomeje imyitozo yo kwitegura amarushanwa yo hanze y’igihugu.
Duhereye ku mupira w’amaguru, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 25 Gicurasi 2022 mu masaha y’umugoroba ahagana saa moya z’ijoro nibwo abakinnyi bari bahagarariye u Rwanda mu mikino ihuza amarerero ya Paris St Germain yo hirya no hino ku Isi.
Irerero rya PSG ryo mu Rwanda rikaba ryaratwaye igikombe cy’Isi mu kiciro cy’abari munsi y’imyaka 13, aba bana bakaba baratinze ikipe y’igihugu ya Brazil kuri penaliti 3-1 nyuma y’uko umukino wari warangiye amakipe yombianganyije igitego 1-1.
Mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 11, u Rwanda rwasoje ku mwanya wa kane nyuma yo gutsindwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bahatanira umwanya wa gatatu.
Kuri uyu wa gatatu, ikipe y’igihugu yitegura imikino ibiri yo guhatanira itike y’igikombe cya Afurika 2023, yatangiye imyitozo aho ku munsi wa mbere iyi kipe yakoreye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo ndetse myugariro Ange Mutsinzi akaba yamaze no kugera mu Rwanda avuye muri Portugal.
Mu mukino wa Basketball, i Kigali harimo kubera imikino ya Basketball Africa League aho kuri ubu igeze mu mikino ya nyuma, ikipe ya US Monastir yo muri Tunisie yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2022 itsinze Zamalek yo mu Misiri amanota 88-81.
Undi mukino wabaye mbere, ikipe ya Petro de Luanda yo muri Angola yageze ku mukino wa nyuma itsinze ikipe ya FAP amanota 88-74 mu mukino wa ½ cy’irangiza.
Muri iri rushanwa kandi abakinnyi b’uyu mukino baraye bahawe ibihembo nka bamwe mu bakinnyi bafite inkomoka muri Afurika bagize ibyo bageraho muri uyu mukino, ibi bikaba byarahuriranye n’uko kuri uyu wa gatatu hizihizwaga umunsi wa Afurika, abo bakinnyi ni Mugabe Arstide, Ian Mahinmi, Luol Deng na Joakim Noah.
Mu mukino wo gusiganwa ku magare, Nyuma yo kutitabira, Tour du Cameroun 2021, ikipe y’igihugu yatumiwe mu isiganwa rizatangira muri Kamena 2022, ni isiganwa rizitabirwa n’abakinnyi 6 rigakinwa iminsi 8.
Iyi kipe yatangiye umwiherero i Musanze kuri uyu wa Kane, ikaba igizwe na Mugisha Moise , Munyaneza Didier, Nzafashwanayo Jean Claude, Muhoza Eric, Niyonkuru Samuel na Tuyizere Etienne.
Mu mukino w’intoki wa Volleyball, aho amakipe abiri y’Abagore ahagarariye igihugu mu gikombe cya Afurika ariyo APR WVC na RRA VC, aya makipe yombi arahura muri 1/8 cy’irangiza aho hagomba kuvamo ikipe imwe izagera muri kimwe cya Kane.