Muri uku kwezi kwa Kamena 2020, hasohotse Raporo ngarukamwaka y’itsinda ry’abahanga ba LONI (United Nations Group of Experts) kuri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Iyo Raporo yagaragaje ko ingabo za FARDC zagabye ibitero bikomeye ku mutwe wa CNRD Ubwiyunge wategekwaga za Wilson Irategeka ahitwa Kalehe, Mwenga, Walungu na Uvira muri Kivu y’Amajyepfo. Raporo kandi yemeje ko CNRD yapfushije abarwanyi benshi. Mu barwanyi ba MRCD bafashwe, abenshi bemeje ko Wilson Irategeka uzwi nka Laurent Ndagijimana cyangwa Lumbago bemeje ko nawe yasize agatwe mu mashyambay a Kongo.
Raporo kandi yagaragaje umutwe w’ingabo za Kayumba Nyamwasa uzwi nka P5, wakomeje gushaka abarwanyi mu gihe iyi raporo yakorwaga cyane cyane mu mwaka wa 2019 aho umunyarwanda wari uzwi nka Vichimo yamwinjije mu gisirikari hamwe n’abandi bantu 16. Undi murwanyi yafashwe yemeje ko kwinjiza abarwanyi mu gisirikari cya Kayumba Nyamwasa byakorwaga mu bihugu bya Burundi na Uganda bakajyanwa ahitwa mu Bijabo. Abo barwanyi bemeje ko mu Burundi hari abantu bo mu butegetsi bafashaga umutwe wa P5 kwinjiza abarwanyi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.
Iri tsinda ry’abahanga aba Loni bandikiye Leta y’u Burundi bayisaba ibisobanuro ku byo bavugwaho byo gufasha umutwe wa P5, nkuko bigenda iyo buri gihugu gifite icyo gishinjwa, ariko Leta y’u Burundi nta gisubizo yigeze itanga. Raporo ya Loni yemeje ko Maj (Rtd) Habib Mudathiru na Capt (Rtd) Charles Sibomana aribo bari bayoboye ingabo za P5. Abarwanyi bemeje ko Habib Mudathiru yarazwi ku izina rya Col Musa. Abandi bayobozi ba P5, itsinda rya Loni ryabashije kumenya, harimo Richard Hitimana wari ushinzwe ibikoresho, Richard Ntare ushinzwe ubutegetsi na Jean Paul Nyirinkindi ushinzwe Politike.
Tariki ya 18 Ukwakira 2019, Maj (Rtd) Mudathiru n’abasirikari yari ayoboye, bageze imbere y’urukiko baburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Major Mudathiru uregwa kuba mu Mutwe wa P5, yemeye ibyaha byo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho, anabisabira imbabazi. Mudathiru yemeye ibyaha aregwa, ariko avuga ko umugambi washiriye mu nzira kuko ntabwo igikorwa umutwe wabo wari ushyize imbere cyabaye kandi yemeye ko uyobowe na Kayumba Nyamwasa.
Kwihakana P5 byakozwe na Kayumba Nyamwasa, byateje amakimbirane mu ishyaka rya RNC, bikaba kandi aribyo biri ku isonga mu byatumye Kayumba Nyamwasa na Ben Rutabana badacana uwaka, kugeza ubwo Kayumba Nyamwasa amwirengeje.