• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Rayon Sports yegukanye igikombe kuruta ibindi “SuperCup” itsinze APR FC ibitego 3-0

Rayon Sports yegukanye igikombe kuruta ibindi “SuperCup” itsinze APR FC ibitego 3-0

Editorial 12 Aug 2023 Amakuru, IMIKINO

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Kanama 2023 nibwo hakinwe umukino uruta iyindi mu Rwanda uzwi nka Super Cup, ni umukino warangiye ikipe ya APR FC itsinzwe na Rayon Sports ibitego 3-0.

 Super Cup ni igikombe gihatanirwa n’ikipe yatwaye igikombe cya Shampiyona ndetse n’iyatwaye igikombe cy’Amahoro muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Bagabo mu Rwanda.

Uyu mukino wabereye kuri Kigali Péle Stadium watangiye ikipe ya Rayon Sports itangira neza kuko ubwo hari ku munota wa Gatandatu gusa, Rutahizamu Charles Bbaale yafunguye amazamu ku mupira yari aherejwe na Heritier Nzinga Luvumbu.

APR FC yagerageje kwishyura iki gitego, binyuze kuri rutahizamu wayo Apam wasigaye imbere y’izamu umupira ananirwa kuwerekeza mu izamu rya Rayon Sports, igice cya mbere kikaba cyarangiye Rayon iyoboye ku gitego kimwe ku busa.

Mu gice cya Kabiri, amakipe yombi yagerageje kureba ko yahindura umukino, ibi byaje guhira ikipe ya Rayon Sports yabonye penaliti ku munota wa 87, ni nyuma y’ikosa yari ikorewe kuri Ojera, maze iterwa neza na Kalisa Rachid.

Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 93, ikipe ya Rayon Sports yongeye kubona Penaliti ya kabiri ku ikosa ryari rikorewe Ojera Joackiam ari nawe wahise atera penaliti anayinjiza bitamugoye.

Icyo gitego cya Ojera nicyo cyatandukanyije amakipe yombi ku ntsinzi y’ibitego bitatu bya Rayon Sports ku busa bwa APR FC.

Gutsinda kwa Rayon Sports kwayiheshejwe kwegukana igikombe giherekejwe n’imidali ndetse na Miliyoni 10 z’Amafaranga y’u Rwanda, ni mu gihe APR FC yo yahawe miliyoni eshanu

2023-08-12
Editorial

IZINDI NKURU

” Ushaka inshuti itazagutererana mu mahina, hitamo Paul Kagame, umunyabushishozi ntagereranywa”- Andrew Mwenda.

” Ushaka inshuti itazagutererana mu mahina, hitamo Paul Kagame, umunyabushishozi ntagereranywa”- Andrew Mwenda.

Editorial 12 Aug 2024
Amavubi yahagurukanye i Kigali intego yo gutsindira muri Guinée Conakry

Amavubi yahagurukanye i Kigali intego yo gutsindira muri Guinée Conakry

Editorial 09 Oct 2018
AS Kigali WFC yatsinze Inyemera WFC ibitego 3-0, yegukana Igikombe cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore

AS Kigali WFC yatsinze Inyemera WFC ibitego 3-0, yegukana Igikombe cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore

Editorial 16 Mar 2024
U Bubiligi bwihimuye k’u Bwongereza bwegukana umwanya wa gatatu mu gikombe cy’Isi

U Bubiligi bwihimuye k’u Bwongereza bwegukana umwanya wa gatatu mu gikombe cy’Isi

Editorial 15 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Didier Drogba yasezeye mu kibuga
IMIKINO

Didier Drogba yasezeye mu kibuga

Editorial 22 Nov 2018
Abakuru ba Polisi z’u Rwanda na Uganda barebeye hamwe iby’ubufatanye bw’impande zombi
Mu Mahanga

Abakuru ba Polisi z’u Rwanda na Uganda barebeye hamwe iby’ubufatanye bw’impande zombi

Editorial 22 Oct 2016
Perezida Kagame yakiriwe na Putin w’u Burusiya (Amafoto)
POLITIKI

Perezida Kagame yakiriwe na Putin w’u Burusiya (Amafoto)

Editorial 14 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru