• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Rayon Sports yitegura gukina na Police ya Kenya kuri Rayon Day yanganyije na Gorilla FC 1-1

Rayon Sports yitegura gukina na Police ya Kenya kuri Rayon Day yanganyije na Gorilla FC 1-1

Editorial 02 Aug 2023 Amakuru, IMIKINO

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwitegura gukina umukino wayo wa kabiri mpuzamahanga yaraye inganyije na Gorilla FC igitego kimwe kuri kimwe mu mukino wa gishuti.

Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium watangiye ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba urangira amakipe yombi aguye miswi y’igitego kimwe.

Muri uyu mukino abatoza bombi b’aya makipe bakoresheje hafi abakinnyi bayo bose kugirango barusheho kumenya ibyo bakosora ndetse no kubongerera dore ko shampiyona y’u Rwanda ibira iminsi 16 ngo itangire ikinwe.

Igice cya mbere cy’uyu mukino waranzwe gukinirwa hagati mu kibuga cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 76′, nibwo Gikundiro yabonye igitego cyayo cyafunguye amazamu, ni igitego cyitsinzwe n’umunyezamu wa Gorilla FC Matumele Mozombo.

Ku munota wa 80 nibwo habonetse Penaliti ya Gorilla FC, ni nyuma y’ikosa ryakozwe na Ndekwe Felix wa Rayon Sports wagushije rutahizamu wa Gorilla FC mu rubuga rw’amahina.

Hahise haterwa iyo Penaliti yatewe neza na Johnson Adeaga Adeshola abona igitego cyo kwishyura bityo umukino unarangira amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe.

Uyu mukino ukirangira byagaragaye ko bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports ndetse n’abandi bakurikirana ibya Ruhago batishimiye imikinire ya Rayon Sports dore ko wari umukino wa kabiri banganyije nyuma y’uwa Vitalo’o banganyije 2-2.

Rayon Sports iritegura gukina na Police Kenya kuwa gatandatu w’iki cyumweru, ni mu mukino uzahuzwa n’umuhango w’ibirori byayo bise Rayon Day.

Rayon Day ni umunsi herekanwa ikipe izakoreshwa mu mwaka w’imikino, herekanwa abakonnnyi bashya ndetse hagakinwa n’umukino wa gishuti.

2023-08-02
Editorial

IZINDI NKURU

Portugal ya Christiano yakatishije itike y’umukino  wa nyuma

Portugal ya Christiano yakatishije itike y’umukino wa nyuma

Editorial 07 Jul 2016
Hatangajwe inzira ya Tour du Rwanda 2024 izatangira kuya 18 isozwe 25 Gashyantare 2024

Hatangajwe inzira ya Tour du Rwanda 2024 izatangira kuya 18 isozwe 25 Gashyantare 2024

Editorial 25 Nov 2023
Ubudasa bw’u Rwanda, i Kigali hagiye guhurira abantu basaga 850 mu bikorwa by’umukino wo gusiganwa ku Mamodoka ku Isi

Ubudasa bw’u Rwanda, i Kigali hagiye guhurira abantu basaga 850 mu bikorwa by’umukino wo gusiganwa ku Mamodoka ku Isi

Editorial 10 Dec 2024
Kwizera Olivier ari mu bakinnyi bahamagawe mu mwiherero w’iminsi ine uzahuza abakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda

Kwizera Olivier ari mu bakinnyi bahamagawe mu mwiherero w’iminsi ine uzahuza abakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda

Editorial 11 Nov 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kabila mu mazi abira, inyeshyamba zagabye igitero mu rugo rwe zishaka kumwica
HIRYA NO HINO

Perezida Kabila mu mazi abira, inyeshyamba zagabye igitero mu rugo rwe zishaka kumwica

Editorial 31 Mar 2018
Imyaka itanu irashize icyamamare Jean Christophe Matata avuye kuri iyi isi
Mu Rwanda

Imyaka itanu irashize icyamamare Jean Christophe Matata avuye kuri iyi isi

Editorial 06 Jan 2016
Perezida Robert Mugabe yageze i Kigali
Mu Mahanga

Perezida Robert Mugabe yageze i Kigali

Editorial 14 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru