Hafi saa yine z’ijoro ryakeye nibwo Rayon Sports yageze ku kibuga k’indege mpuzamahanga cya Kigali ivuye muri Nigeria aho yasezerewe mu mikino y’amakipe ya mbere iwayo muri Africa igeze muri 1/4. Yakiriwe n’abafana batari bacye kugeza mu mugi wa Kigali aho yagiye kwiyakirira.
Hari abafana baje bitwaje indabo, abandi imbuto byo gushimira abakinnyi aho bagejeje iyi kipe bwa mbere mu mateka.
Kapiteni w’ikipe Manzi Thierry yavuze ko bagize urugendo rubi. Ati “Niko nabivuga, ariko ibyo twari dushoboye ni biriya namwe mwarabibonye kandi ntabwo twitana ba mwana ko hari uwatumye Rayon itsindwa, hatsinzwe ikipe yose.”
Manzi yongeyeho ko Rayon yakoze ibyo yari ishoboye ibyo itashoboye bitari ku rwego rwayo, yemeza ko umukino udasa n’undi bityo ngo nta ukwiye kugendera ku mukino w’i Kigali ngo awugereranye n’uwo muri Nigeria kuko hari abemezaga ko i Kigali babonye Enyimba yoroshye.
Manzi ati “Icyo abwira abaRayon ni uko nta byago twahuye na byo, sibwo bwa mbere dutsinzwe si n’ubwa nyuma, mu mupira habaho gutsinda, gutsindwa no kunganya.”
Manzi avuga ko bageze hariya bakinnye imikino myinshi mpuzamahanga kandi baratsinze bityo nta mufana wa Rayon ukwiye gucika intege ahubwo bakwiye kuyikomeza bakayishyigikira.
Paul Muvunyi Perezida wa Rayon Sports wari uyoboye ‘delegation’ yavuze ko mu byatsinze Rayon harimo no gufatwa nabi.
Ngo babahaye imodoka ibatwa igeze mu nzira irapfa ipfira haantu habi mw’ishyamba abakinnyi bavamo bafasha abakanika.
Ati “nk’ibyo hari icyo byabahungabanyijeho kandi gikomeye.”
Paul Muvunyi yavuze ko yakuze kera akunda Rayon azi ko mukeba wayo ari Pantheres, Kiyovu na APR nyuma. Ati “Ariko bariya nimubihorere, ubu mukeba ni Enyimba yadukoze mu mutwe mu buryo budutunguye.”
Muvunyi avuga ko Rayon bayakiriye nabi mu buryo bunyuranye harimo n’amafunguro babahaye, ngo mu kwitegura ikipe bagiye gukina bashyiramo no kuyakira nabi ngo bayice mu mutwe.
Muvunyi avuga ko ubu nta mutoza wa Rayon bazongera kujya basaba gutwara shampionat yo mu Rwanda cyangwa igikombe cy’amahoro, ahubwo ngo ni ukumusaba kubageza muri 1/2 cy’aya marushanwa nyafurika.
Paul Muvunyi avuga ko ubu Rayon igiye kubaka bushya, igasezerera abakinnyi itagikeneye, kandi igiye kujya izana abakinnyi babishoboye ba kure hashoboka baze bafite itandukaniro.
Rayon Sports ivuye aha ku kibuga cy’indege yamanutse ishagawe n’abamotari benshi yerekeza kwakirirwa mu mugi kwa Visi Perezida wayo Muhirwa Freddy ahabaye naho ibindi bindi biri mu nkuru turi gutegura….
Photos :Umuseke