• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»RDC: Abaturage 10 baguye mu gitero cyagabwe na FDLR

RDC: Abaturage 10 baguye mu gitero cyagabwe na FDLR

Editorial 17 Jan 2020 INKURU NYAMUKURU

Abarwanyi b’Umutwe w’Inyeshyamba wa FDLR bishe abaturage 10 mu gitero babagabyeho mu gace kitwa Kinyandoni muri Teritwari ya Rutshuru muri Kivu ya Ruguru muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Sosiyete Sivile muri RDC yatangaje ko abo baturage bishwe ku wa Gatatu tariki 15 Mutarama 2020, muri bo barindwi ni abo mu muryango umwe n’abaturanyi babo.

Perezida wa Sosiyete Sivile mu gace ka Rutshuru, Jonas Pandasi, yabwiye ikinyamakuru cya ACTUALITE.CD, ko bakeka iki gitero cyari kigamije kwihimura kuri uyu muryango.

Ati “Hari abarwanyi b’umutwe wa FDLR binjiye mu gace ka Kinyandoni, bishe abantu 10, barindwi muri bo ni abo mu muryango umwe, na ho abandi batatu bari abaturanyi babo. Ni igitero cyo kwihimura, kubera ko uyu muryango wishwe ari uw’umukozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubushakashatsi (ANR) wagize igihombo kinini. Ni igitero cyagabwe ku baturage badafite intwaro. Abo muri aka gace barababaye.”

Agace ka Kinyondoni gaherereye mu bilometero 10 mu Majyaruguru y’Umujyi wa Kiwanja, ahakomeje ibikorwa by’Ingabo za FARDC byo guhiga abarwanyi ba FDLR no gutsintsura imitwe yose y’inyeshyamba ibarizwa muri iki gihugu.

Mu mpera z’umwaka ushize, FDLR yagize igihombo gikomeye cyo kubura bamwe mu bayobozi bayo bagiye bicwa mu bihe bitandukanye, abandi bagafatwa mpiri n’Ingabo za RDC.

Mu bayobozi ba FDLR bishwe harimo Sylvestre Mudacumura wishwe muri Nzeri 2019, mu mirwano yabereye mu gace ka Rwindi hafi y’Ibirunga. Yakurikiwe na Musabimana Juvénal [Général Jean Michel Africa] wiciwe mu gace ka Rutshuru hafi y’umupaka wa Uganda mu Ugushyingo kwa 2019 ndetse na Colonel Gaspard Africa wari mu bakomeye muri FDLR FOCA wishwe na FARDC mu Ukuboza 2019.

2020-01-17
Editorial

IZINDI NKURU

Inkoni y’Umwana Ishira Dondidondi, Uwari Umuyobozi w’umutwe w’Iterabwoba wa RUD-Urunana yishwe

Inkoni y’Umwana Ishira Dondidondi, Uwari Umuyobozi w’umutwe w’Iterabwoba wa RUD-Urunana yishwe

Editorial 31 Aug 2020
Umurundi n’Abanye-Congo bazanywe mu Rwanda bageze muri FDLR bate ?

Umurundi n’Abanye-Congo bazanywe mu Rwanda bageze muri FDLR bate ?

Editorial 16 Jan 2019
Twagiramungu Alias Rukokoma , Ntazongere Kubeshya Rubanda Ko Yibwe Amajwi [ Ikimenyetso ]

Twagiramungu Alias Rukokoma , Ntazongere Kubeshya Rubanda Ko Yibwe Amajwi [ Ikimenyetso ]

Editorial 06 May 2018
u Rwanda rurashimirwa igikorwa rukomeje cyo gutabara inzirakarengane ziri mu bucakara muri Libiya. Ikindi kimenyetso ko rudakeneye abaruha amasomo yo kwita ku kiremwamuntu!!

u Rwanda rurashimirwa igikorwa rukomeje cyo gutabara inzirakarengane ziri mu bucakara muri Libiya. Ikindi kimenyetso ko rudakeneye abaruha amasomo yo kwita ku kiremwamuntu!!

Editorial 24 Nov 2020

Igitekerezo kimwe

  1. Denis
    January 17, 202010:47 am -

    Ariko aka nakumiro, “Baca umugani ngo akabaye icwende ntikoga” Aba baracyafite Imihoro mu ntoki!?!?!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ingabo ntizitorezwa gushoza intambara – Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

Ingabo ntizitorezwa gushoza intambara – Perezida Kagame

Editorial 13 Jul 2018
Dusobanukirwe neza Umusesabagina-nterahamwe  Uzabakiriho Alfred Antoine wiyita Gitifu Sebatware
Amakuru

Dusobanukirwe neza Umusesabagina-nterahamwe  Uzabakiriho Alfred Antoine wiyita Gitifu Sebatware

Editorial 29 Apr 2025
Magufuli yeruye ko Kagame ari inshuti ye ikomeye
POLITIKI

Magufuli yeruye ko Kagame ari inshuti ye ikomeye

Editorial 09 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru