Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zifatanyije n’iza Monusco, kuri uyu wa Gatanu ushize, itariki 30 Ugushyingo, zaburijemo igitero cy’inyeshyamba za ADF mu gace ka Boikene, mu Mujyi wa Beni, aho amakuru aturuka mu gisirikare avuga ko hafashwe imbunda n’amasasu by’uyu mutwe.
Hari ahagana saa moya z’ijoro ubwo FARDC na brigade ishinzwe gutabara byihuse ya Monusco bavumburaga inyeshyamba za ADF zari zirimo gusatira hotel Okapi, ahacumbitse amatsinda y’abantu barimo kugerageza guhangana n’icyorezo cya ebola mu gace ka Boikene.
Amakuru aturuka mu gisirikare agera kuri Radio Okapi akavuga ko habayeho imirwano yamaze iminota igera mu 10, hagafatwa imbunda ya AK-47, imbunda yitwa PKM, roquette n’amasasu menshi.
Amakuru ariko ntavuga niba hari abantu baguye muri iyo mirwano cyangwa hari abakomeretse ku ruhande rumwe cyangwa urundi. Ibi ngo bikaba byari bije nyuma y’aho inyeshyamba 6 za ADF ziherutse gufatwa n’ingabo za Congo.