Umuyobozi w’Ishyaka UDPS ritavuga rumwe na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, ari mu bashyikirije Komisiyo y’amatora kandidatire yo guhatanira kuyobora igihugu mu matora ateganyijwe mu Ukuboza uyu mwaka.
Aherekejwe n’abarwanashyaka ba UDPS, kuri uyu wa Kabiri Tshisekedi yashyikirije ibyangombwa bye CENI, avuga ko yizeye gutsinda amatora kandi yiteguye kunga abaturage b’iki gihugu.
Yagize ati “Kimwe mu by’ibanze nzakora, niyemeje ko nindamuka ntowe nzunga abaturage b’iki gihugu hagati yabo nkanunga Abanye-Congo n’ibindi bihugu”.
Radio Okapi yatangaje ko mu bandi bamaze kugeza ibyangombwa byabo kuri Komisiyo y’amatora harimo; Prof. Pierre Honoré Kazadi na Freddy Matungulu uyobora ishyaka rya ‘Congo Na Biso (CNB), akaba yaranigeze kuba Minisitiri w’Imari muri iki gihugu.
Freddy amaze gutanga ibyangombwa bye kuri CENI yasabye abaturage kwitabira ibikorwa by’amatora.
Undi mukandida watanze ibyangombwa bye ni Umuyobozi w’ishyaka rya FPJ (Front Populaire Pour la Justice), Kazadi Lukonda nk’uko bamwe mu bakora muri Komisiyo y’Amatora babitangaje.
Nk’uko bigaragara ku ngengabije y’amatora ya Perezida ateganyijwe ku wa 23 Ukuboza 2018, biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu aribwo CENI isoza kwakira kandidatire z’ahatana ku mwanya wa Perezida n’abagize Inteko Ishinga Amategeko.
Kugeza ubu igitegerejwe na benshi ni ukumenya niba Moïse Katumbi Chapwe, wangiwe kwinjira mu gihugu nyirantarengwa yo gutanga kandidatire iri bugera atayitanze.