Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zacanye umuriro ku mitwe irwanira mu Burasirazuba bw’iki gihugu, cyane cyane mu Ntara ya Ituri, aho byashegeshe bikomeye abarwanyi b’ikiswe ‘P5’, ba Kayumba Nyamwasa n’abandi barwanira muri ako gace.
Ibi bitero bikomeye byiswe ‘Tempête de l’Ituri’, byatangijwe mu gitondo cyo kuwa 21 Kamena 2019, bigamije kwirukana imitwe yitwaje intwaro yigaruriye uduce dutandukanye mu mashyamba ya RDC, aho yica, igatoteza, ikiba ndetse igafata ku ngufu abaturage.
FARDC yahagurukanye intwaro kabombo zirimo indege z’intambara, imbunda nini, intoya n’ibisasu bya rutura ku buryo Guverinoma ya RDC yakoze ibishoboka byose ngo uyu mugambi wo guhumbahumba inyeshyamba za P5 n’abandi barwanira muri ako gace ugerweho.
Ni ibitero byahuruje Umugaba Mukuru w’ingabo wungirije ushinzwe ibikorwa n’ubutasi muri FARDC, Lt Gen Amisi Kumba Gabriel ndetse n’ingabo za Monusco.
Ibi bikorwa byashegeshe cyane abarwanyi ba Kayumba Nyamwasa kuko bamwe mu bari abayobozi b’ingabo bakuru muri RNC biciwe mu bitero, abandi bafatwa. Urugero ni Captain (rtd) Sibomana “Sibo” Charles na Major (rtd) Habib Madhatiru, wafashwe ari muzima afite ibikomere by’amasasu.
Uretse aba, amafoto arimo acicikana ku mbuga nkoranyambaga yerekana ko hari abandi amagana bo muri RNC bishwe, abakomeretse n’ababarirwa muri mirongo bafatiwe muri ibyo bikorwa.
Umuvugizi wa FARDC muri Ituri, Lt Jules Ngongo, avuga ko ibi bikorwa bifite intego zo guhiga, kwambura intwaro, kurandura imitwe yitwaje intwaro, hagamijwe kongera kwigarurira ako gace ka Djugu kakagenzurwa na leta kuko iyo mitwe yari yarakigaruriye.
Avuga ko igisirikare cya leta cyigaruriye ishyamba rya Wago ryari indiri y’imitwe y’inyeshyamba ndetse kikaba cyigaruriye n’ibindi bice byinshi byari byarigaruriwe n’izo nyeshyamba ahazwi nka Djugu na Mahagi.
Umuyobozi wa Serivisi y’itumanaho n’itangazamakuru muri FARDC, Gen Maj Kasonga Cibangu Leon Richard, yongeraho ko ibi bikorwa bigamije gutsinsura imitwe yitwaje intwaro ya Ngudjolo.
Ati “Tuboneyeho kuvuga ko twafashe ishyamba rya Uwago, ahari hakambitse abarwanyi ba Ngudjolo, ubungubu ingabo zacu zifite umuhate mu bikorwa byo gutsinsura iyi mitwe yitwaje ibirwanisho”.
Avuga ko ibi bikorwa byakozwe kinyamwuga, aho abarwanyi 17 babiguyemo, umwe agafatwa naho ku ruhande rw’ingabo za leta hakaba hari babiri bakomeretse ubu barimo kwitabwaho.
Musengimana Ruhango Mbuye Rugarama
Arikose Kayumba Ntabwoba Ufite Wowe Iyo Ubona Bagenzi Bawe Mufatanyije Umurimo Bari Kwicwa Abandi Bagafatwa?