• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»RDC: Ikibatsi cy’umuriro n’imvura y’amasasu bikomeje kwisuka ku barwanyi ba Kayumba (Video)

RDC: Ikibatsi cy’umuriro n’imvura y’amasasu bikomeje kwisuka ku barwanyi ba Kayumba (Video)

Editorial 01 Jul 2019 HIRYA NO HINO, INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Mahanga

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zacanye umuriro ku mitwe irwanira mu Burasirazuba bw’iki gihugu, cyane cyane mu Ntara ya Ituri, aho byashegeshe bikomeye abarwanyi b’ikiswe ‘P5’, ba Kayumba Nyamwasa n’abandi barwanira muri ako gace.

Ibi bitero bikomeye byiswe ‘Tempête de l’Ituri’, byatangijwe mu gitondo cyo kuwa 21 Kamena 2019, bigamije kwirukana imitwe yitwaje intwaro yigaruriye uduce dutandukanye mu mashyamba ya RDC, aho yica, igatoteza, ikiba ndetse igafata ku ngufu abaturage.

FARDC yahagurukanye intwaro kabombo zirimo indege z’intambara, imbunda nini, intoya n’ibisasu bya rutura ku buryo Guverinoma ya RDC yakoze ibishoboka byose ngo uyu mugambi wo guhumbahumba inyeshyamba za P5 n’abandi barwanira muri ako gace ugerweho.

Ni ibitero byahuruje Umugaba Mukuru w’ingabo wungirije ushinzwe ibikorwa n’ubutasi muri FARDC, Lt Gen Amisi Kumba Gabriel ndetse n’ingabo za Monusco.

Ibi bikorwa byashegeshe cyane abarwanyi ba Kayumba Nyamwasa kuko bamwe mu bari abayobozi b’ingabo bakuru muri RNC biciwe mu bitero, abandi bafatwa. Urugero ni Captain (rtd) Sibomana “Sibo” Charles na Major (rtd) Habib Madhatiru, wafashwe ari muzima afite ibikomere by’amasasu.

Uretse aba, amafoto arimo acicikana ku mbuga nkoranyambaga yerekana ko hari abandi amagana bo muri RNC bishwe, abakomeretse n’ababarirwa muri mirongo bafatiwe muri ibyo bikorwa.

Umuvugizi wa FARDC muri Ituri, Lt Jules Ngongo, avuga ko ibi bikorwa bifite intego zo guhiga, kwambura intwaro, kurandura imitwe yitwaje intwaro, hagamijwe kongera kwigarurira ako gace ka Djugu kakagenzurwa na leta kuko iyo mitwe yari yarakigaruriye.

Avuga ko igisirikare cya leta cyigaruriye ishyamba rya Wago ryari indiri y’imitwe y’inyeshyamba ndetse kikaba cyigaruriye n’ibindi bice byinshi byari byarigaruriwe n’izo nyeshyamba ahazwi nka Djugu na Mahagi.

Umuyobozi wa Serivisi y’itumanaho n’itangazamakuru muri FARDC, Gen Maj Kasonga Cibangu Leon Richard, yongeraho ko ibi bikorwa bigamije gutsinsura imitwe yitwaje intwaro ya Ngudjolo.

Ati “Tuboneyeho kuvuga ko twafashe ishyamba rya Uwago, ahari hakambitse abarwanyi ba Ngudjolo, ubungubu ingabo zacu zifite umuhate mu bikorwa byo gutsinsura iyi mitwe yitwaje ibirwanisho”.

Avuga ko ibi bikorwa byakozwe kinyamwuga, aho abarwanyi 17 babiguyemo, umwe agafatwa naho ku ruhande rw’ingabo za leta hakaba hari babiri bakomeretse ubu barimo kwitabwaho.

 

Kuva kuwa 21 Kamena Ingabo za FARDC zagabye ibitero ku barwanyi bari mu Burasirazuba bwa RDC

 

 

Ibikoresho bitandukanye byakozweho

 

Umuvugizi wa FARDC muri Ituri, Lt Jules Ngongo, avuga ko ibi bikorwa bifite intego zo guhiga, kwambura intwaro, kurandura imitwe yitwaje intwaro

 

Indege z’intambara zirimo gukoreshwa mu kumisha amasasu ku mitwe yitwaje intwaro muri RDC

 

Umuyobozi wa Serivisi y’itumanaho n’itangazamakuru muri FARDC, Gen Maj Kasonga Cibangu Leon Richard avuga ko batazahagarika ibi bitero badatsinsuye imitwe yose iri mu mashyamba ya RDC

 

2019-07-01
Editorial

IZINDI NKURU

RDF yasezereye  abasilikare 816 barimo na Brig. Gen. Rugumya Gacinya

RDF yasezereye abasilikare 816 barimo na Brig. Gen. Rugumya Gacinya

Editorial 07 Jul 2018
Uganda: Abadepite bacyuye igihe bagiye guhabwa akayabo

Uganda: Abadepite bacyuye igihe bagiye guhabwa akayabo

Editorial 19 May 2018
Col. Michel Rukunda Alias Makanika yavuze impamvu yatumye atera umugongo ingabo za FARDC, ahakana ibyo kwifatanya na P5.

Col. Michel Rukunda Alias Makanika yavuze impamvu yatumye atera umugongo ingabo za FARDC, ahakana ibyo kwifatanya na P5.

Editorial 17 Jan 2020
Uganda: Umukobwa yatabawe yari amaze igihe kirekire akorerwa iyicarubozo na nyirabuja

Uganda: Umukobwa yatabawe yari amaze igihe kirekire akorerwa iyicarubozo na nyirabuja

Editorial 05 May 2018

Igitekerezo kimwe

  1. Musengimana Ruhango Mbuye Rugarama
    July 2, 20193:53 pm -

    Arikose Kayumba Ntabwoba Ufite Wowe Iyo Ubona Bagenzi Bawe Mufatanyije Umurimo Bari Kwicwa Abandi Bagafatwa?

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 29 Nyakanga 2019
INKURU NYAMUKURU

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 29 Nyakanga 2019

Editorial 30 Jul 2019
Perezida Kagame yatanze umukoro ku kibazo cy’Abanyafurika barohama mu Nyanja bajya i Burayi
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yatanze umukoro ku kibazo cy’Abanyafurika barohama mu Nyanja bajya i Burayi

Editorial 06 Oct 2018
Félix Tshisekedi niwe watorewe kuyobora Congo Kinshasa
INKURU NYAMUKURU

Félix Tshisekedi niwe watorewe kuyobora Congo Kinshasa

Editorial 10 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru