Mu gihe habura amezi abarirwa ku ntoki muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bakinjira mu matora y’umukuru w’igihugu, perezida Kabila aravugwaho kwanga kwakira abashyitsi bakomeye barimo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye bagombaga gusura iki gihugu.
Uruzinduko rwa Antonio Guterres, umunyamabanga mukuru wa ONU, na mugenzi we Moussa Faki Mahamat ukuriye akanama k’umuryango w’ubumwe bw’Afurika, rwaburijwemo muri iki cyumweru nk’uko bitangazwa na BBC.
Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ikaba yatangaje ko uru ruzinduko rutaziye igihe, mbere yo kongera ko ubutaha mu gihe gikwiye aba bazaba bahawe ikaze.
Usibye aba bayobozi ba Loni, ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Muryango w’Abibumbye, Nikki haley nawe yateganyaga uruzinduko muri Congo ariko narwo rwasubitswe.
Abakurikiranira hafi ibintu bakaba bavuga ko Perezida kabila ari umuntu ngo ukunda gukora ibintu bye mu ibanga kandi udakunda kugaragara mu ruhame.
Ku rundi ruhande ariko, benshi mu murwa mukuru, Kinshasa bo baravuga ko ibi birushaho guteza urujijo kuri aya matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka nubwo Loni ikuraho impungenge z’uko ashobora gusubikwa.
Ni mu gihe ibihugu by’amahanga ya kure n’ibyo mu karere biri kotsa igitutu Congo ngo amatora ya perezida ateganyijwe ku itariki ya 23 y’ukwezi kwa 12 uyu mwaka, azabe mu mucyo kandi no mu bwisanzure.
Azaba abaye hashize imyaka ibiri manda ya Perezida Kabila irangiye.
Mu gihe byitezwe ko ataziyamamaza, Bwana Kabila ntabwo arigera avuga ku mugaragaro ko ataziyamamariza indi manda.
Abashaka kwiyamamariza kuba perezida bazashyikiriza ibyangombwa byabo akanama gategura amatora ku itariki ya 8 y’ukwezi kwa 8.
Abategetsi bamwe bavuga ko amatora azaba nta gisibya kandi ko Perezida Kabila azubahiriza ibiteganywa n’itegeko-nshinga rya Kongo.
Mu muhango wabereye i Kinshasa mu minsi ya vuba ishize, uhagarariye Amerika muri Congo yabwiye imbaga y’abamukurikiye ati:
“Ntekereza ko Perezida Kabila ashobora kuba intwari mu mateka ya Congo, ibintu yakora mu myitwarire, mu kwezi kwa 12 k’uyu mwaka ubwo bwa mbere muri iki gihugu hazaba habaye guhinduranya ubutegetsi binyuze mu mahoro, mu mucyo na demokarasi.”
Umwe mu badipolomate bahagarariye ibihugu byabo muri Congo yabwiye BBC ko uku gusubika inama ari ikimenyetso cy’uko Congo iri mu kato, yongeraho ko bisa nkaho ingendo zose z’akazi zerecyeza muri Congo zizaba zihagaritswe kugeza igihe Bwana Kabila atangarije icyo ateganya gukora.