• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»RDC: Perezida Kabila Aravugwaho Kwanga Kwakira Umunyamabanga Mukuru Wa Loni

RDC: Perezida Kabila Aravugwaho Kwanga Kwakira Umunyamabanga Mukuru Wa Loni

Editorial 12 Jul 2018 POLITIKI

Mu gihe habura amezi abarirwa ku ntoki muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bakinjira mu matora y’umukuru w’igihugu, perezida Kabila aravugwaho kwanga kwakira abashyitsi bakomeye barimo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye bagombaga gusura iki gihugu.

Uruzinduko rwa Antonio Guterres, umunyamabanga mukuru wa ONU, na mugenzi we Moussa Faki Mahamat ukuriye akanama k’umuryango w’ubumwe bw’Afurika, rwaburijwemo muri iki cyumweru nk’uko bitangazwa na BBC.

Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ikaba yatangaje ko uru ruzinduko rutaziye igihe, mbere yo kongera ko ubutaha mu gihe gikwiye aba bazaba bahawe ikaze.

Usibye aba bayobozi ba Loni, ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Muryango w’Abibumbye, Nikki haley nawe yateganyaga uruzinduko muri Congo ariko narwo rwasubitswe.

Abakurikiranira hafi ibintu bakaba bavuga ko Perezida kabila ari umuntu ngo ukunda gukora ibintu bye mu ibanga kandi udakunda kugaragara mu ruhame.

Ku rundi ruhande ariko, benshi mu murwa mukuru, Kinshasa bo baravuga ko ibi birushaho guteza urujijo kuri aya matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka nubwo Loni ikuraho impungenge z’uko ashobora gusubikwa.

Ni mu gihe ibihugu by’amahanga ya kure n’ibyo mu karere biri kotsa igitutu Congo ngo amatora ya perezida ateganyijwe ku itariki ya 23 y’ukwezi kwa 12 uyu mwaka, azabe mu mucyo kandi no mu bwisanzure.

Azaba abaye hashize imyaka ibiri manda ya Perezida Kabila irangiye.

 

Kwamamaza

Mu gihe byitezwe ko ataziyamamaza, Bwana Kabila ntabwo arigera avuga ku mugaragaro ko ataziyamamariza indi manda.

Abashaka kwiyamamariza kuba perezida bazashyikiriza ibyangombwa byabo akanama gategura amatora ku itariki ya 8 y’ukwezi kwa 8.

Abategetsi bamwe bavuga ko amatora azaba nta gisibya kandi ko Perezida Kabila azubahiriza ibiteganywa n’itegeko-nshinga rya Kongo.

Mu muhango wabereye i Kinshasa mu minsi ya vuba ishize, uhagarariye Amerika muri Congo yabwiye imbaga y’abamukurikiye ati:

“Ntekereza ko Perezida Kabila ashobora kuba intwari mu mateka ya Congo, ibintu yakora mu myitwarire, mu kwezi kwa 12 k’uyu mwaka ubwo bwa mbere muri iki gihugu hazaba habaye guhinduranya ubutegetsi binyuze mu mahoro, mu mucyo na demokarasi.”

Umwe mu badipolomate bahagarariye ibihugu byabo muri Congo  yabwiye BBC ko uku gusubika inama ari ikimenyetso cy’uko Congo iri mu kato, yongeraho ko bisa nkaho ingendo zose z’akazi zerecyeza muri Congo zizaba zihagaritswe kugeza igihe Bwana Kabila atangarije icyo ateganya gukora.

2018-07-12
Editorial

IZINDI NKURU

Minova yafashwe, ab’i Goma nabo basaba M23 kubanguka ikabavana mu mikaka y’abagome

Minova yafashwe, ab’i Goma nabo basaba M23 kubanguka ikabavana mu mikaka y’abagome

Editorial 21 Jan 2025
ACF2019: Perezida wa Togo na Perezida wa Ethiopia bageze mu Rwanda

ACF2019: Perezida wa Togo na Perezida wa Ethiopia bageze mu Rwanda

Editorial 25 Mar 2019
Intumwa ya Perezida Kagame Gen ( Rtd) James Kabarebe Yakiriwe na Dr Samoei Ruto

Intumwa ya Perezida Kagame Gen ( Rtd) James Kabarebe Yakiriwe na Dr Samoei Ruto

Editorial 17 Jul 2025
Kuva Perezida Tshisekedi yaburirwa irengero, ubutegetsi muri kongo bwandaraye mu mayirabiri.

Kuva Perezida Tshisekedi yaburirwa irengero, ubutegetsi muri kongo bwandaraye mu mayirabiri.

Editorial 12 Apr 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Samantha Power arifuza gutegeka Afrika nk’uko ategeka USAID yagize igikangisho.
Amakuru

Samantha Power arifuza gutegeka Afrika nk’uko ategeka USAID yagize igikangisho.

Editorial 01 Jun 2023
Inzego zitandukanye zirimo gutegura uburyo abatishoboye bafashwa – Perezida Kagame
UBUKUNGU

Inzego zitandukanye zirimo gutegura uburyo abatishoboye bafashwa – Perezida Kagame

Editorial 28 Mar 2020
Ubuzima bwa Kobe Bryant mu mafoto
IMIKINO

Ubuzima bwa Kobe Bryant mu mafoto

Editorial 30 Jan 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru