• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»RDC: Perezida Tshisekedi yarekuye imfungwa 700 ziganjemo iza polikiti

RDC: Perezida Tshisekedi yarekuye imfungwa 700 ziganjemo iza polikiti

Editorial 14 Mar 2019 POLITIKI

Perezida mushya wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yahaye imbabazi imfungwa za politiki zigera kuri 700 ziganjemo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari barafunzwe na Joseph Kabila yasimbuye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo Tshisekedi yatanze izi mbabazi asohoza ibyo yari yijeje abantu ubwo yageraga ku butegetsi, ko azarekura izi mfungwa mu minsi ye 100 ya mbere.

Mu barekuwe n’imbabazi za Perezida Tshisekedi harimo Firmin Yangambi wari wahamijwe ibyaha byo guhungabanya umutekano w’igihugu, yari yakatiwe imyaka 20 y’igifungo mu 2009.

Tshisekedi kandi yarekuye Frank Diongo umwe mu bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi wari warakatiwe imyaka itanu y’igifungo.

Tshisekedi yatsinze amatora yo ku wa 30 Ukuboza 2018, aba perezida wa mbere ugiye ku butegetsi binyuze mu matora kuva iki gihugu cyahabwa ubwigenge n’Ababiligi mu myaka 60 ishize.

Yagiye ku butegetsi asimbuye Joseph Kabila wayoboye iki gihugu gikungahaye ku mabuye y’agaciro imyaka 18.

Tshisekedi utaravugaga rumwe n’ubutegetsi bwe yijeje abaturage ko agiye gushyira imbaraga mu butabera no kurwanya ruswa muri iki gihugu.

Mu ntangiro za Werurwe nibwo yatangaje abagize guverinoma, abayobozi b’inzego za gisirikare n’abahagarariye iki gihugu mu mahanga n’izindi nzego zitandukanye.

Ikindi kintu gikomeye yijeje abaturage ni uko agiye gukorana byihariye n’abahunze igihugu ku mpamvu za politiki kugira ngo bagaruke mu gihugu cyabo.

Yabishimangiye ubwo yari yagiriye uruzinduko mu gihugu gituranyi cya Congo-Brazzaville, ahamagarira ibihumbi by’abanyepolitiki bari mu buhungiro kugaruka mu rugo avuga ko buri wese akenewe mu rugamba rwo kubaka RDC.

2019-03-14
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Nyusi mu Rwanda arasura Gasabo, Nyanza na Rubavu

Perezida Nyusi mu Rwanda arasura Gasabo, Nyanza na Rubavu

Editorial 19 Jul 2018
Rwanda Day: Kagame yasabye urubyiruko kutigana ibibi biba mu mico y’amahanga

Rwanda Day: Kagame yasabye urubyiruko kutigana ibibi biba mu mico y’amahanga

Editorial 25 Sep 2016
Trump yashimye uburyo umugore we yitwaye mu kwakira Macron

Trump yashimye uburyo umugore we yitwaye mu kwakira Macron

Editorial 25 Apr 2018
Ibigwi by’abanyapolitiki bashyinguye i Rebero bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ibigwi by’abanyapolitiki bashyinguye i Rebero bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 13 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bujumbura :Ibiryo birabona umugabo bigasiba undi
Mu Rwanda

Bujumbura :Ibiryo birabona umugabo bigasiba undi

Editorial 08 Mar 2017
Amakipe yo mu ntara y’i Burasizuba arimo Bugesera FC, Sunrise FC na Etoile de l’Est arimo kugana mu kiciro cya kabiri
Amakuru

Amakipe yo mu ntara y’i Burasizuba arimo Bugesera FC, Sunrise FC na Etoile de l’Est arimo kugana mu kiciro cya kabiri

Editorial 22 Apr 2024
Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique bambitswe imidari y’ishimwe
Mu Rwanda

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique bambitswe imidari y’ishimwe

Editorial 17 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru