Umwe mu baturage bo muri Teritwari ya Beni, Intara ya Kivu y’Amajyepfo, witwa Kambale Mitavo w’imyaka 35 y’amavuko, atanga ubuhamya bw’uburyo abaturage bakomeje kwicwa umusubirizo n’inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda.
Uyu mutangabuhamya waganiriye n’ikinyamakuru cyo muri Congo, ActualiteCD, avuga ko izi nyeshyamba zigaba ibitero mu ngo z’abaturage zikica uwo zishatse, zarangiza zigasahura, zikikoreza abaturage, uwanze kuzitwaza ngo zimurasira aho kandi n’ujyanye nazo bikagorana kuba yazahindukiza umugongo.
Avuga ku bwicanyi bwabaye ku wa Kane w’icyumweru gishize, mu gace ka Rwangoma, Komini Beu, muri Beni, Kambale yagize ati “Zaraje zihagarara hanze y’urugi zidutegeka gukingura turanga, zamishijemo urufaya rw’amasasu ntacyo zitayeho, nabashije gusohokera inyuma mu kobo nari ncukuye, nyuma n’abandi barankurikira.
Ubwo abicanyi bari bamaze kumenya ko twacitse, baradukurikiye zirasa papa isasu mu kaguru, umugore twari kumwe yabashije kwiruka agera mu kandi gace atishwe, umwana twari kumwe na we yaburiwe irengero.
Arakomeza avuga ko hari umugore zari zafashe agerageje kuzicika zihita zimurasa arapfa.
Muri aka gace, zicishije abantu bane intwaro za gakondo n’amasasu. Hari umugore wishwe ubwo yangaga kuzitwaza ibyo zasahuye, zamusabye kwikorera imitwaro aranga, ubwo yageragezaga gucika umwana umwe w’inyeshyamba yamwirukanseho aramurasa.
Yahise yikubita hasi, inyeshyamba zindi ziza zimwegera zimurasa isasu mu mutwe ahita apfa, inyeshyamba zazanye abandi bantu zibicira aho.
Akomeza avuga ko muri iryo joro ryo ku wa kane tariki ya 6 Ukuboza 2018, abantu benshi bagiye banga kuzitwaza ibyo zasahuye, avugamo umukobwa w’imyaka 18 wabashije kuzicika.
Ati “Umukobwa, yemeye kubatwaza imitwaro, baciye i Mangolikene berekeza i Mayangose, yasabye uruhushya uwari abayoboye rwo kuba yagabanyirizwa umutwaro, muri ako kanya umwe muri zo yarawumutuye, bose baba bahagaze.
Umukobwa we yagabanyije intambwe asigara inyuma yabo, ahita azimya isitimu yari afite, ubwo izi nyeshyamba zari mu byazo, yahise abura, zibuka ko azicitse haciyeho akanya, bamwe basabye umuyobozi wazo kumukurikira ngo bamwice arabangira.
Mu gitondo cyo kuri uyu munsi kandi, iki kinyamakuru gitangaza ko abahinzi 12 bishwe i Mayangose n’izi nyeshyamba za ADF, zikomeje gushinjwa kwica abaturage benshi muri Beni.