• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»RDF yasezereye abasilikare 816 barimo na Brig. Gen. Rugumya Gacinya

RDF yasezereye abasilikare 816 barimo na Brig. Gen. Rugumya Gacinya

Editorial 07 Jul 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Abasirikare 816 basezerewe mu Ngabo z’u Rwanda mu cyiciro cya gatandatu, barimo abasezerewe bari bageze ku myaka ibemerera kujya mu kiruhuko cy’izabukuru n’abasezerewe ku mpamvu zirimo iz’ubuzima.

Mu basirikare 816 basezerewe kuri uyu wa 6 Nyakanga, harimo aba-Ofisiye 372 n’abasirikare bato 395, mu gihe abagera kuri 49 basezerewe ku mpamvu z’ubuzima bwabo.

Mu basirikare bakuru basezerewe harimo Maj. Gen. Jérôme Ngendahimana wari Umugaba Mukuru Wungirije w’Inkeragutabara, Brig. Gen. Rugumya Gacinya, Brig. Gen. Augustin Kashaija, Col. Geoffrey Kabagambe na Col. Zuberi Muvunyi.

Abandi barimo Lt. Col. Francis Munyankindi, Lt. Col. Edmond Mukimbiri, Lt. Col. Ernest Habimana, Lt. Col. Athanase Kalisa, Lt. Col. Sam Rutayisire, Lt. Col. Alexis Ibambasi na Lt. Col. Karuranga Gatete.

Brig. Gen. Rugumya Gacinya

Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe, yashimiye abasirikare basezerewe mu ngabo, ku mirimo ikomeye bakoreye igihugu mu bwitange.

Yagize ati “Mu izina rya Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, reka mbanze nshimire abajenerali n’abandi basirikare bagiye gusubizwa mu buzima busanzwe, icyiciro cya gatandatu, ku bwitange bwanyu n’umurava mwakoranye akazi kanyu, bikaba biduhesha ishema kuba mu gihugu cy’u Rwanda twese twishimira.”

“Mwafashije igisirikare cyacu gukora kinyamwuga, ndetse mwagize uruhare rufatika muri gahunda zitandukanye z’iterambere ry’igihugu cyacu, kuri ubu bwitange bwanyu, ndabashimiye.”

Gen James Kabarebe yashimiye aba basirikare basezerewe ku mirimo ikomeye bakoreye igihugu mu bwitange n’umurava, bigahesha ishema igihugu n’igisirikare by’umwihariko.

Yakomeje agira ati “Kugira ngo igisirikare gikomeze gukora kinyamwuga kandi neza, ni uko habaho kureba abagejeje igihe cyo kuruhuka, bagahabwa umwanya wo kujya gukorera igihugu mu bundi buryo, bigatanga n’umwanya wo guha abakiri bato bagakomeza akazi keza mwatangiye kokwitangira iki gihugu cyacu.”

Yavuze ko bikorwa hakurikijwe Itegeko Nshinga n’Itegeko rigenga igisirikare cy’u Rwanda, kandi buri muntu wese afite ibyo itegeko rimwemerera, akaba azabihabwa nk’uko biteganyijwe.

Yabasabye gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza bigiye mu ngabo, kandi bagakomeza kuzirikana ko bagifatwa nk’abanyamuryango ba RDF.

Gen Ngendahimana wari Umugaba Mukuru Wungirije w’Inkeragutabara wavuze mu izina ry’abasezerewe, yashimye uburyo RDF ari igisirikare cy’umwuga, ku buryo ubumenyi bayigiyemo buzabafasha no mu buzima busanzwe.

Yagize ati “Ni ingabo zabohoye igihugu cyacu, zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, Jenoside yateguwe kandi igashyirwa mu bikorwa na guverinoma yari yaramunzwe n’amacakubiri ashingiye ku moko n’uturere, ndetse no kwikunda no kudaha agaciro abaturage.”

Yavuze ko we na bagenzi be bashima byimazeyo imiyoborere ya Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo, irangwa n’ubuhanga n’ubwitange budasanzwe, gukunda igihugu n’abanyarwanda utaretse kubashakira icyabateza imbere.

2018-07-07
Editorial

IZINDI NKURU

Besigye asanga iby’u Rwanda na Uganda ari nk’umucuraguzi ubuza umukire amahwemo

Besigye asanga iby’u Rwanda na Uganda ari nk’umucuraguzi ubuza umukire amahwemo

Editorial 07 Mar 2018
RDF yatangaje ko nta mikoranire n’ubufasha yahaye umutwe wa M23 mu gitero wagabye nkuko byamamazwa na Uganda

RDF yatangaje ko nta mikoranire n’ubufasha yahaye umutwe wa M23 mu gitero wagabye nkuko byamamazwa na Uganda

Editorial 09 Nov 2021
Ubutabera mpuzamahanga bwateye utwatsi ubusabe bw’abunganizi ba Kabuga Felisiyani basabaga ko urubanza rw’umukiliya wabo rukurwaho kuko ngo nta mbaraga agifite zo kuburana.

Ubutabera mpuzamahanga bwateye utwatsi ubusabe bw’abunganizi ba Kabuga Felisiyani basabaga ko urubanza rw’umukiliya wabo rukurwaho kuko ngo nta mbaraga agifite zo kuburana.

Editorial 02 Jun 2021
FARDC yafashe abayobozi babiri bakuru muri CNRD barimo Umunyamabanga Mukuru wa yo

FARDC yafashe abayobozi babiri bakuru muri CNRD barimo Umunyamabanga Mukuru wa yo

Editorial 24 Dec 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Shadyboo yamennye ibanga rituma abahanzi baza mu Rwanda bifuza kumubona imbona nkubone
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Shadyboo yamennye ibanga rituma abahanzi baza mu Rwanda bifuza kumubona imbona nkubone

Editorial 13 Mar 2018
Ari u Rwanda, ari na Kongo, ninde ukwiye guhanirwa ibibazo Kongo ubwayo yikururiye?
Amakuru

Ari u Rwanda, ari na Kongo, ninde ukwiye guhanirwa ibibazo Kongo ubwayo yikururiye?

Editorial 06 Jul 2023
Inzika, kwikubira no kwihorera bitumye CNDD-FDD yoreka u Burundi
Amakuru

Inzika, kwikubira no kwihorera bitumye CNDD-FDD yoreka u Burundi

Editorial 09 Jan 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru