Igisirikare cy’u Rwanda cyohereje itsinda ry’abasirikare 238 bakoresha ibibunda binini bizwi ku izina ry’ibifaru, mu butumwa bw’Umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro mu gihugu cya Centrafrique.
Izo ngabo zahagurutse ku kibuga cy’indege i Kanombe ku Cyumweru,tariki ya 6 Gicurasi,zikaba zagiye zisanga bagenzi bazo bagezeyo mu kwezi gushize bitwaje bimwe mu bikoresho bizifashishwa muri ubwo butumwa bufite izina rya MINUSCA.
Lt Gen Jacques Musemakweli,Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, mu mpanuro yahaye izo ngabo mbere y’uko zihaguruka, yazisabye gukomeza kuba maso ndetse no kurushaho kurangwa n’ikinyabupfura mu butumwa zigiyemo.
Yagize ati “Tubatezeho byinshi muri ubu butumwa, ni yo mpamvu mugomba kurangwa n’ikinyabupfura, ndetse n’ubushishozi mu kazi muzakora kose.”
Lt Col Charles RUTAYISIRE, uyoboye izo ngabo zigiye mu butumwa, yatangaje ko ingabo ayoboye yizeye ko zizakora akazi neza, kuko zifite ubumenyi n’ibikoresho bihagije bizazifasha kwesa imihigo.
Izo ngabo zigize icyiciro cya gatatu cy’ingazo z’u Rwanda zitabiriye ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye ( MINUSCA), bugamije kugarura amahoro muri Centrafrique.
Kuri iki cyumweru kandi umugaba mukuru w’Ingabo Gen Patrick Nyamvumba n’itsinda ayoboye, bakaba barageze mu gihugu cya Centrafrique, aho yagiye gusura izo ngabo, mu rwego rwo kureba uko zihagaze mu bikorwa by’umuryango w’abibumbye.