Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba biri mu nama yo gusuzuma inyigo y’Ikigo gishinzwe intwaro nto(RECSA) igaragaza aho ibyaha bikoreshwamo intwaro bihagaze mu Burundi, Kenya, Rwanda, Tanzaniya na Uganda.
Iyo raporo yiswe”Analysis of Armed Crime Rate yashyizwe ahagaragara ku italiki 25 Nyakanga I Kigali, yakozwe hagati ya 2010 na Werurwe 2016 , ku nkunga ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere(BAD).
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP) Emmanuel K Gasana, ayobora umuhango wo gutangiza iyo nama, yibanze ku ngamba zafashwe n’u Rwanda mu gukumira no kugenzura ikwirakwizwa ry’intwaro nto n’iziciriritse, zirimo amategeko no kwigisha abaturage hamwe no kuzandikaho.
IGP Gasana yagize ati:”Kwandika izi ntwaro mu ikoranabuhanga byaradufashije mu gutunga urutonde rwazo kandi rubitse neza, bikadufasha mu kugabanya cyane ikoreshwa nabi ryazo, bikaba kandi byaragize impinduka ku igabanuka ry’ibyaha zikoreshwamo.”
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya mbere byavuguruye amategeko yabyo agenga intwaro nto bijyanye n’ibyo amahanga n’ibihugu byo mu karere byasabaga.
IGP Gasana yagize ati:” Polisi y’u Rwanda ikomeje gufata ingamba zitandukanye zirimo amahugurwa n’iterambere, ubukangurambaga buciye kuri kominiti polisingi, iperereza n’ikoranabuhanga mu gukorana n’abaturage, kwandika ku ntwaro ndetse no gukusanya no kwangiza izitagikoreshwa n’izitemewe.”
Hagati ya 2010 na Werurwe 2016, iyi raporo yerekana ko u Rwanda rwagize ibyaha 421 bifite aho bihuriye n’intwaro, rukaba ari rwo rufite bike muri afurika y’Iburasirazuba ugereranyije n’ibihugu bine bigenzi byarwo.
Iyi raporo ivuga ko Tanzaniya yagize ibyaha 9, 646, Kenya igira 12,877, u Burubdu bugira 26,041 mu gihe Uganda yagize ibigera kuri 34,512.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa RCSA, Theoneste Mutsindashyaka yashimye umuhate u Rwanda rwashizeho mu gukumira ikwirakwizwa ry’intwaro nto n’iziciriritse.
Yavuze ko amakimbirane akoreshwamo intwaro akomeje guhitana ubuzima bw’abantu.
Ikwirakwizwa ry’intwaro nto ni kimwe mu bihungabanya umutekano kuri ubu ibihugu byo mu karere bihanganye nacyo.
Mutsindashyaka yagize ati:” Ukuboneka kw’izi ntwaro, gutuma habaho umutekano muke, kandi bikadindiza n’iterambere. Ikwirakwiza ry’izi ntwaro ririmo kugira uruhare mu byaka bikomeye, haba mu byaro no mu mijyi, ubujura bw’amatungo mu turere tw’ubworozi.”
Mutsindashyaka yavuze ko intwaro nto ari zo ntwaro zikunda kwifashishwa mu bugizi bwa nabi.
Aha yagize ati:”Ibyinshi mu byaha bw’izi ntwaro byari ubujura, ubushimusi, ubujura by’imodoka n’iterabwoba,… biracyari ikibazo igihe ibihugu 8 muri 15 bigize RECSA bikirangwamo amakimbirane ahabwa ingufu n’izi ntwaro.”
Agaragaza ibibazo biterwa n’izi ntwaro ,Mutsindashyaka yavuze ko ubushobozi ku rwego rw’ibihugu ari imwe mu mbogamizi yo gukumira ikwirakwizwa ry’intwaro nto.
Yagize ati:”Kuba nta gihugu cyagenzura buri metero y’umupaka wacyo, nabyo biri mu biha imbaraga ikwirakwizwa ryazo.”
Inyigo igamije kubara no gusesengura ibyaha bikoreshejwe intwaro muri Afurika y’Iburasirazuba , igaragaza uruhare rwazo muri ibi bihugu kandi igashyiraho n’uburyo bwo kugabanya icyo kibazo.
Dr Somorin Alufunso, impuguke yaturutse muri BAD, yagaragaje isano hagati y’umutekano n’iterambere agira ati:” Kugira ngo igihugu cyose gitere imbere, kigomba kugira umutekano kuko aho uri baba bakeneye iterambere rirambye.”
Hagati aho, muri iki cyumweru RACSA yatanze amahugurwa ku bantu 30 barimo ingabo , abapolisi n’abakora mu rwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa ku kwita no kubika ku ntwaro nto.
Hakaba hazabaho kandi igikorwa cyo gusenya toni 49 z’ibiturika n’intwaro zatemewe cyangwa zafashwe zitemewe n’amategeko.
RNP