• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC   |   12 May 2025

  • Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025   |   12 May 2025

  • Bayaherewe mu Rwambariro, Rayon Sports yakiriye amafaranga nyuma yo gushimangira umwanya wa mbere   |   09 May 2025

  • Gukura no Kubaho kwanjye byose bishingiye ku cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame – Knowless   |   08 May 2025

  • Ntacyasaza Turahirwa Moses cyatuma Urumogi Rumushora mu Kiguri cy’Urwango   |   06 May 2025

  • Eric Bagiruwusa yashinze YouTube Channel ishinzwe ubuvugizi mu gushishikariza gusubirishamo imanza z’abajenosideri n’abarwanya ubutegetsi   |   05 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Rene Mugenzi yahawe inkwenene ubwo yagarutse ku mbuga nkoranyambaga yari yaratinye nyuma yo gufungurwa ahamwe n’ubujura; tugaruke ku mateka yaranze ubutekamutwe bwe

Rene Mugenzi yahawe inkwenene ubwo yagarutse ku mbuga nkoranyambaga yari yaratinye nyuma yo gufungurwa ahamwe n’ubujura; tugaruke ku mateka yaranze ubutekamutwe bwe

Editorial 21 Feb 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Uyu munsi umutekamutwe wiyita ko aharanira uburenganzira bwa muntu ariwe Rene Mugenzi yahawe inkwenene n’abantu batandukanye ubwo yagarukaga ku mbuga nkoranyambaga akwirakwiza amakuru asebya u Rwanda.

Rene Mugenzi, umutekamutwe wakatiwe n’inkiko zo mu Bwongereza kubera kwiba amaturo asaga miliyoni 270 z’amanyarwanda ni mwene Joseph Mugenzi, Interahamwe yahunze ubutabera akaba afungiye mu gihugu cy’Ubuholandi. Yageze mu gihugu cy’Ubwongereza muri 1997 abona ubwenegihugu muri 2002, bivuze ko hashize imyaka 18 ari umwongereza.

Rene Mugenzi mu mwaka wa 2000 yabonye akazi mu Muryango ufasha impunzi witwa Praxis, akaba yarakoraga ashinzwe gukurikirana no gukemura ibibazo by’abantu babaga bitabaje uyu muryango (Case worker); ibi byamufashije no guhura n’abantu benshi baka ubufasha n’ubuhungiro mu Bwongereza harimo n’abava mu Rwanda akarere k’Ibiyaga Bigari ndetse nabo mu burasirazuba bwo hagati nka Iraq, Afuganisitani n’ahandi.

Mu nshingano za Rene Mugenzi harimo gushaka abunganira mu mategeko impunzi, bishyurwa na Praxis, bityo akabona n’ibiraka byo kubasemurira kuko abenshi nta cyongereza bavugaga; Rene Mugenzi nibwo yaje kubona ko ashobora kujya abiriraho, atangira kujya abika impapuro z’irangamimerere zabo yabaga yafashije akazibika iwe.

Mu bindi yakoraga mu nshingano ze muri Praxis harimo gufasha abantu kubona imfashanyo ituma babasha gutangira ubuzima mu Bwongereza.

Baca umugani mu Kinyarwanda ngo kamere ntirara bushyitsi, Rene Mugenzi kamere ye y’ubujura no kugaragaza ko ari umuherwe ntabwo yihishiriye, yatangiye nawe kujya abeshya abantu ngo agiye kubakira imfashanyo y’amafaranga menshi ariko bazamuha commission kuri iyo mfashanyo!

Abantu batangira kujya bagwa muri uwo mutego, yakubonera ayo mafaranga yitwaje Praxis ariko yabikoze ku giti cye, ukumva ko ari umuntu ushoboye byose, atangira kugenda akoresha iyo mitwe abeshya abantu ko hari imishinga runaka arimo ariko ko bataramwishyura kandi hari amafaranga akeneye.

Yasabaga abantu ko bamufatira ideni muri Banki ko umushinga arimo niyishyurwa azabishyura akarenzaho n’inyungu; Rene Mugenzi yabahishaga ko Banki zamushyize ku rutonde rwa ba bihemu kubera gufata inguzanyo ntibishyure.

Hari abantu benshi baguye muri uwo mutego cyane abo yafashije binyuze muri Praxis, ikibabaje nuko yamburaga abana b’abakobwa bakiri batoya bagishakisha ubuzima.

Iyo hagiraga uwishyuzaga Rene Mugenzi yahitaga amukangisha ko azamurega mu biro bishinzwe abinjira n’abasohoka mu Bwongereza kuko yabaga azi amakuru akubiye mu idosiye kuko hari igihe babeshyaga kandi Rene Mugenzi abizi.

Kuba Rene Mugenzi yabaga afite Dosiye z’abafashijwe na Praxis byatumaga anamenya amakuru arambuye kuri abo bantu harimo nushobora kuba yafata ideni muri Bank bityo akamwegera akamusaba ko yamufatira amafaranga.

Rene Mugenzi yakomeje gukoresha umwanya yarafite muri praxis abeshya abantu ngo arabashakira imfashanyo yanazibona ntazishyikirize abo yazakiye akababeshya ko bitakunze, akabizeza ko azagumya kubageragereza ko batacika intege kuko hari indi miryango bakorana izatanga inkunga mu minsi iri imbere akazabasha kuyibakira bikaba byari uburyo bwo kubagumisha iruhande twe ngo azabone uko abariganya abasaba ko bamwakira ideni muri bank

Amanyanga ye muri Praxis yaje kumenyekana arasezererwa. Aho yirukaniwe muri Praxis niho ibikorwa bye by’ubwambuzi byafashe indi ntera yo mu rwego rwo hejuru kuko yatangiye kujya yiba imiryango y’abagiraneza ifasha abababaye (charities) kuko yaramaze kumenya neza uko inzego ziyo miryango zikora.

Nyuma yaje kujya asabisha adakoresheje abantu ahubwo akoresheje imiryango ifasha abantu batandukanye harimo imiryango yabo mu bihugu bya Somaliya, Afghanistan Iraq ukongeraho n’imiryango y’Abarundi, Abanyarwanda abakongomani, izihagarariye abagore kuko yabaga azi imishinga irimo gufashwa agaheraho akabona uko yiba menshi.

Nibwo Rene Mugenzi yagendaga hirya no hino cyane cyane muri Iraq mu gice cy’aba Kurdish akabiba agatubutse.

Rene Mugenzi yashakishijwe nabo yambuye abeshyera Leta y’u Rwanda

Mu myaka ya 2008-2009 kubera ibibazo by’ubwambuzi byari bimaze kumubana byinshi, ndetse atakibona uwo yambura nta kazi afite, ntabwo yari akibasha kwishyura inzu yabagamo, yahunze umugi wa London ajya kuba ahitwa Norwich; imitwe yari yamushiranye nibwo yatangiye kugaragara mu mitwe ihakana ikanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi aho bwari ubuhungiro kubera abo yambuye.

Muri 2011 nibwo yahimbye umutwe abeshya ko leta yu Rwanda imushakisha ishaka kumwica, bwari uburyo bwo kugirango abashe kubona ko Polisi yamurinda kugirango abone agahenge kabo yari yarambuye.

Ubwo guhera muri 2011 uwamwishyuzaga wese yajyaga kumurega muri polisi ko yatumwe na Leta y’u Rwanda kumwica, yiyita Impirimbanyi y’uburenganzira bwa Muntu. Yabashije gukoresha icyo kinyoma byakomeje kumufasha kwiba nabo bakoranaga muri ibyo bikorwa by’umwijima.

Kuko kuri uyu munsi yaba Abanyarwanda bo muri Diaspora ndetse n’ababarirwa mu mashyaka arwanya u Rwanda bambuwe na Mugenzi bose imitima yariruhukije.

Kwigira impirimbanyi iharanira uburenganzira bwa muntu byatumye abasha kwiyegereza abazungu badakunda u Rwanda, bimuhesha umwanya mubatavuga rumwe na leta mubo bakoranga bya hafi akaba ari Bahunga Justin uhagarariye FDU inkingi ya Victoire Ingabire ndetse na Jonathan Musonera wivuruguta mu mashyaka.

Ikintu gitangaje abantu batumva ni ukuntu yabashije kubeshya Police y’Ubwongereza ko leta y ‘u Rwanda ishaka kumugirira nabi ikamushyira abamurinda kandi ari umutekamutwe uzwi warukwiye kuba yarafashwe akanafungwa kubera ibikorwa bye by’ubujura.

Muri uko kwiba kwe yakoranaga n’uwitwa Jonathan Musonera wo muri RNC, akaba ari umutwe bacuze wo kugirango babashe kubona inkunga yabayoboke ba RNC na FDU Inkingi babereka ko ari ibihangange bishobora gutitiza leta y’u Rwanda ikaba ibahiga!

Injiji zo muri ayo mashyaka zaguye mu mutego wabo batangira kujya bahabwa amfaranga y’ubusa kuko barimo gukora akazi gakomeye ko bagiye gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda, kandi ko bari gutegura ingabo zizajya kurwana na Leta ya Kigali.

Iminsi y’umujura ni 40

Rene Mugenzi amaze imyaka isaga 18 yivuruguta mu bujura n’ubwambuzi, kuba yaribye amaturo ya kiliziya ntawe byatangaza kuko yarasanzwe yiba n imfashanyo z impunzi !

Umugore we bashakanye akaba yaramujugunye hanze kubera kutihanganira ubujura bwe no kwikundira ubuzima bwiraha, urusimbi ndetse no gukunda abagore.

Nyuma yo gutandukana n’umugore we ubu Rene Mugenzi yihariye Denise Zaneza, umukobwa w’interahamwe Marcel Sebatware, bakabeshya ko bari gukora ibikorwa bya Politiki naho bari kurya amaturo banyereje. Iminsi iba myinsi igahimwa n’umwe.

2022-02-21
Editorial

IZINDI NKURU

Mu myaka 7 u Rwanda rushobora kuzaba rufite ibikorwa remezo bikomeye

Mu myaka 7 u Rwanda rushobora kuzaba rufite ibikorwa remezo bikomeye

Editorial 26 Sep 2017
Basabose Filipo uyoboye igikorwa cyo gucamo ibice abacitse ku icumu no gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda ni muntu ki?

Basabose Filipo uyoboye igikorwa cyo gucamo ibice abacitse ku icumu no gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda ni muntu ki?

Editorial 01 Aug 2021
Nyabugogo: Itike  ku banyeshuri yabonye umugabo isiba undi

Nyabugogo: Itike ku banyeshuri yabonye umugabo isiba undi

Editorial 18 Apr 2017
Kuri uyu wa gatandatu mu mukino wa gishuti, ikipe ya APR FC irakira Kiyovu SC.

Kuri uyu wa gatandatu mu mukino wa gishuti, ikipe ya APR FC irakira Kiyovu SC.

Editorial 04 Jun 2021

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru