Rushema Joseph wasezerewe mu ngabo zigihugu aho yari afite ipeti rya Captaine yaburiwe irengero kuva kuri uyu wa gatandatu mu masaha ya nijoro.
Amakuru y’ibura rya Rushema, yageze kuri Rushyashya mugitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 5/4/2016.
Rushema wari asanzwe ari umucuruzi wikorera ku giti ke. Akaba yari atuye mu kiyovu mu mujyi wa Kigali aho bita mu Rugunga. Umuryango we uvuga ko utazi irengero rye kuva kuri uyu wagatandatu mu masaha ya nijoro kuko yajyanywe n’abantu batazwi.
Avugana na Rushyashya mushiki wa Rushema ku murongo we wa Telefone, akaba yemeje aya makuru yibura rya Rushema, yagize ati: “ Nibyo koko ayo makuru ni ukuri Rushema yabuze kuva kuwa gatandatu mu masakumi nebyiri n’igice z’umugoroba, ati: ariko jye nabimenye mu masayine zijoro mbibwiwe n’umukozi babana munzu.
Akomeza agira ati: Uwo mukozi yavuzeko Rushema yaje arikumwe n’abagabo bane mu modoka ye ya audi, Rushema yari yicaye inyuma akikijwe n’abagabo babiri , imbere hicaye abandi babiri umwe akaba ariwe wari utwaye imodoka ya Rushema, bavamo binjirana munzu, kugera mucyumba cye, Rushema afata umupira w’imbeho n’agakapu gato kameze nkakarimo utwenda, umwe muri abo bagabo niwe wasohotse akitwaje.
Kuva ubwo kugeza ubu ntawe uzi irengero rye kuko na Telefone ye ntayiriho ndetse n’imodoka ye twashakishije aho yaba iparitse wenda kuri station ya Polisi twahebye, n’inshuti ze basanzwe bagendana ntamakuru ye bafite.
ACP Twahirwa Celestin
Twashatse kumenya icyo Polisi ivuga kuri aya makuru yibura rya Rushema, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu ACP Twahirwa Celestin yabwiye Rushyashya ko ntamukuru yibura rya Rushema azi kuko ntanaho azi yaba afungiye.
Capt. Rushema yakunze kwibasirwa cyane n’abarwanya Leta y’u Rwanda, bavugako akorera inzego z’iperereza mu guhohotera abatavuga rumwe na Leta iriho mu Rwanda.
Cyiza Davidson