Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruri gushakisha Abarabu babiri bashinjwa kwiba $315 000 (nibura miliyoni 270Frw) ibigo bibiri by’ivunjisha mu bwambuzi bushukana, hakiyongeraho ibikoresho bahawe bamaze gufungura ikigo cy’ubucuruzi mu Rwanda ku buryo bakurikiranyweho umwenda ugera mu $500 000, angana na miliyoni zirenga 400Frw.
Kuri uyu wa Kane tariki 2 Kanama 2018 nibwo amakuru y’ubu bujura yagiye ahabona, aho abakozi b’ibiro bibiri by’ivunjisha bari bateye amatako ku biro by’umwarabu ufite pasiporo igaragaza ko yitwa Nasser El Haj wavukiye i Tripoli muri Libya mu 1982.
Mu byumweru bibiri bishize nibwo yafunguje ikigo cy’ubucuruzi acyita Delta Petroleum Services Rwanda, bivugwa ko cyagombaga kujya gitanga serivisi zo kuzana ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda, gishinga ibiro mu muturirwa wuzuye vuba ku Kimihurura munsi ya Kigali Heights.
Umuvunjayi umwe Itangazamakuru ryasanze ku biro by’uwo mwarabu kuri uyu wa Kane, yavuze ko Nasser yagiye aho bavunjira mu Mujyi wa Kigali ahagana saa tanu, avuga ko ashaka amadolari menshi agatanga amafaranga y’u Rwanda, ariko ngo kubera ubwinshi bwayo yayasize mu biro.
Yabasabye ko bamuherekeza bitwaje amadolari mu biro bye ku Kimihurura, ngo abahe amafaranga y’u Rwanda yavugaga ko ahafite.
Kimwe n’undi mucuruzi wese ubonye icyashara, uyu muvunjayi avuga ko yafashe amadolari ibihumbi $135 bagaherekeza Nasser. Si uyu muvunjayi wenyine kuko hari na mugenzi we watanze ibihumbi $180, agataha amara masa.
Bitandukanye n’uburyo byavugwaga mbere, Itangazamakuru ryabonye andi makuru ko Nasser atariwe wariganyije abavunjayi kuko bageze ku biro, bahuye n’uwitwa Said Abdallah ari nawe Muyobozi Mukuru w’icyo kigo.
Abdallah ngo yabwiye aba bacuruzi ngo bamuhereze amadolari bamuzaniye, ayashyira mu kabati kari iruhande aho, asohoka avuga ko agiye mu kindi cyumba kuzana amafaranga y’u Rwanda ngo abahe.
Umwe mu bakurikiranye iby’iki kibazo yagize ati “Ni twa tubati two mu biro ariko inyuma dutoboye, noneho kandi aho dutoboreye n’urukuta ruhari naho haratoboye. Urareba ibyumba bitatu bishoreranye, icyo hagati gitoboye cyinjira mu cyo ku ruhande rumwe, kinatobora cyinjira mu cyo ku rundi ruhande.”
Abo yibye ngo umwe yari mu cyumba kimwe undi ari mu kindi mu byo ku mpande, bose akabaka ayo madolari agashyira mu kabati gatoboye inyuma, aza gusohoka avuga ko agiye kuzana amafaranga y’u Rwanda ngo abahe, arangije anyura inyuma “arayakusanya ya yandi yose ayo mu cyumba cyo hirya n’ayo mu cyo hino, arasohoka aca hasi aragenda.”
Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste, yatangaje ko bamenye aya makuru ndetse batangiye iperereza no gushakisha abakekwaho ubu bujura.
Yagize ati “Ubu turimo turabashakisha, iperereza rirakomeje, RIB ikimenya amakuru yahise itangira gukurikirana, inamenya ko uwakoze ubu bujura bw’amadolari ari uwitwa Said Abdallah wakoranaga n’uwitwa Nasser. Ubu tukaba tugishakisha ngo tumenye ukuri kwabyo.”
Ubwo umunyamakuru wa IGIHE dukesha iyi nkuru yageraga kuri ibyo biro ahagana saa tanu kuri uyu wa Gatanu, uretse abibwe amadolari yabo, n’Abahinde batanze ibikoresho byo mu biro, bavuze ko bari bemeranyije ko nibamara kubikora azabishyura ibihumbi $190. Mu bari bahari harimo na nyir’inzu, abamukoreye ibyapa n’abandi bari benshi ubona bumiwe nta cyo gukora bafite kuko nabo batishyuwe.
Uwamukodesheje inzu yavuze ko nta mazina ye yigeze amusaba kuko amasezerano y’ubukode bayakoze mu izina rya Sosiyete Delta Petroleum Services Rwanda.
Abahuye n’uwo mwarabu amanuka mu nyubako ahetse ibikapu bibiri bisa nk’aho agiye ataragaruka. Ikindi giteye inkeke ni uko ajya kugenda yabanje gusiba amashusho yafashwe na camera zo muri iyo nyubako ndetse akanatwara ibyuma ayo mashusho abikwaho (disks).
Ushyizemo n’amadeni yishyuzwa, Naser arakekwaho gutwara amadolari asaga ibihumbi 500 (arenga miliyoni 430 Frw).