• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IKORANABUHANGA»RICTA yagaragaje inyungu iri mu gukoresha imbuga ziherwa na ‘.rw’ mu bucuruzi bwo kuri internet

RICTA yagaragaje inyungu iri mu gukoresha imbuga ziherwa na ‘.rw’ mu bucuruzi bwo kuri internet

Editorial 19 Nov 2018 IKORANABUHANGA

Ibigo by’ubucuruzi bikorera mu Rwanda, mu minsi iri imbere bishobora kugira amazina akomeye ku ruhando mpuzamahanga, byinjize n’amamiliyoni mu gihe byaba bikomeje gushyira imbaraga mu bucuruzi bwo kuri internet, n’imbuga zifite amazina ashingiye ku ndangarubuga y’u Rwanda, aherwa na .rw.

Ni ibintu byarushaho kuzamura isura nziza y’igihugu ndetse bikanateza imbere ubukungu.

Ni mu gihe ubucuruzi bukorerwa kuri internet bwazamutseho 35% bukinjiza miliyari ibihumbi $25 mu myaka itatu ishize, nk’uko Inama y’Umuryango w’Abibumbye ku Bucuruzi n’Iterambere (UNCTAD) ibigaragaza.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda (RICTA) Ghislain Nkeramugaba avuga ko kutabyaza umusaruro ikoranabuhanga bihombya abacuruzi bo mu gihugu ntibabashe guhura n’abakiliya, atari abo mu gihugu gusa ahubwo n’abanyamahanga. Ibyo bigahita biba igihombo ku bucuruzi bw’igihugu.

Ati “Ubucuruzi bwo kuri internet bufasha abacuruzi guhura n’abakiliya bitabasabye kujya ku maduka yabo. Bufasha umuntu ugurisha kubona abakiliya benshi barimo n’abanyamahanga. Binafasha mu kugabanya ikiguzi cyo gukodesha aho gukorera.”

Nkeramugaba yakomeje agira ati “Niba u Rwanda ruvana miliyari $100 mu bucuruzi busanzwe, ubucuruzi bwacu butangiye gukorera kuri internet, ibicuruzwa n’abaguzi byakwiyongera kandi batari abo mu gihugu gusa, ahubwo n’abo mu bindi bihugu. Ibi byanafasha mu guhanga imirimo mishya. Niba umuntu uranguza akeneye umukozi umwe cyangwa babiri, ubucuruzi bwe nibukura azakenera abarenzeho.”

RICTA ivuga ko uko ubucuruzi burushaho gukorerwa kur internet, izina ry’imbuga zikoreshwa zikaba izirebana n’u Rwanda (.rw), byafasha abantu benshi ku Isi kureba amakuru arebana n’igihugu bityo ibikorerwa mu Rwanda bikarushaho kubona amasoko.

Indangarubuga za .rw zatangiye gukoreshwa mu Ukwakira 1996, ariko kugeza muri Gashyantare uyu mwaka zari zimaze gukoreshwa ku mbuga zisaga 3700.

Nkeramugaba ati “Izamuka ryagenze gahoro ariko ubu turi kugerageza gukora ubukangurambaga mu kumvikanisha agaciro ibikorwa byagira biramutse bikoresheje .rw kuri internet.”

Ubwo .rw yatangiraga gukoreshwa mu 1996, yagenzurwaga n’ikigo cy’Ababiligi, ariko iyo mirimo iza kwegurirwa RICTA mu 2012.

Christian Muhirwa uyobora ikigo Broadband Systems Corporation gifasha imbuga za internet kubika amakuru y’ibyo zikorerwaho, avuga ko ibigo byinshi bigikora ubucuruzi gakondo, ugasanga ntibikoresha ikoranabuhanga bityo ntibyungukire ku isoko ryagutse ryo kuri internet.

RICTA yiyemeje ko nibura mu myaka itanu iri imbere, imbuga zigera ku 5000 zazaba zikoresha izina riherwa na .rw.

Nkeramugaba avuga ko kurushaho gukoresha indangarubuga y’u Rwanda bigabanya amafaranga agenda mu kureba ibintu biri kuri izo mbuga, biba byakorewe mu Rwanda, bikenewe n’abanyarwanda ariko bitabitse mu Rwanda.

Ati “Bityo rero uko tugize urubuga rukoresha izina ryo mu Rwanda, tuba tuzigamye amafaranga ku gihugu cyacu.”

2018-11-19
Editorial

IZINDI NKURU

Apple na Google zigiye gukora porogaramu ya telefoni yifashishwa mu gutahura uwanduye Coronavirus

Apple na Google zigiye gukora porogaramu ya telefoni yifashishwa mu gutahura uwanduye Coronavirus

Editorial 13 Apr 2020
Abasaba viza zo kujya muri Amerika bahawe umukoro

Abasaba viza zo kujya muri Amerika bahawe umukoro

Editorial 03 Jun 2019
Ibyishimo byasaze Iradukunda na Ngayabahunga begukanye miliyoni 20 Frw muri Airtel Yora Kashi (Amafoto)

Ibyishimo byasaze Iradukunda na Ngayabahunga begukanye miliyoni 20 Frw muri Airtel Yora Kashi (Amafoto)

Editorial 22 Dec 2018
Umunyarwanda yavumbuye ikoranabuhanga rikoreshwa muri Gari ya moshi zo mu Bushinwa

Umunyarwanda yavumbuye ikoranabuhanga rikoreshwa muri Gari ya moshi zo mu Bushinwa

Editorial 13 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

FIFA yasabye Ferwafa gukemura ikibazo cya Rwemarika Félicité cyangwa ikabyikorera
IMIKINO

FIFA yasabye Ferwafa gukemura ikibazo cya Rwemarika Félicité cyangwa ikabyikorera

Editorial 31 Jan 2018
Burundi:  Ibikorwa bya  Kinyamanswa bikorwa n’” Imbonerakure “ mugihe Nkurunziza azigereranya n’Imana ye
Mu Mahanga

Burundi: Ibikorwa bya  Kinyamanswa bikorwa n’” Imbonerakure “ mugihe Nkurunziza azigereranya n’Imana ye

Editorial 25 Nov 2017
Tariki ya 19 Nyakanga 1994, Nyuma yo Guhagarika Jenoside yakorerwaga abatutsi no gutsinda inzirabwoba FPR nandi mashyaka bashyizeho Leta y’Ubumwe
INKURU NYAMUKURU

Tariki ya 19 Nyakanga 1994, Nyuma yo Guhagarika Jenoside yakorerwaga abatutsi no gutsinda inzirabwoba FPR nandi mashyaka bashyizeho Leta y’Ubumwe

Editorial 20 Jul 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru