Dr Riek Machar utavuga rumwe na Leta ya Sudani y’Epfo yongeye guhabwa umwanya wa Visi Perezida muri Guverinoma nshya igiye gushyirwaho nyuma y’ibiganiro bigamije kugarura amahoro muri icyo gihugu.
Machar yabaye Visi Perezida wa Perezida Salva Kiir ubwo icyo gihugu cyabonagaga ubwigenge. Bashwanye mu 2013 ubwo Kiir yashinjaga Machar gushaka kumuhirika ku butegetsi.
Mu biganiro byabereye Entebbe muri Uganda ku buhuza bwa Perezida Yoweri Museveni na Omar Al Bashir wa Sudani, hemejwe ko Sudani y’Epfo igira ba Visi Perezida bane barimo babiri bo mu mashyaka atavuga rumwe na Leta, biyongera kuri babiri bari basanzweho.
Umwanya umwe urahabwa Machar w’ishyaka SPLM-IO mu gihe hagitegerejwe undi mwanya uzahabwa umugore.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Sudani, Al-Dierdiry al-Dhikheri , yabwiye abanyamakuru i Kampala ko mu bindi by’ingenzi byemejwe harimo kongera umubare w’abagize Guverinoma ukava kuri 30 bakaba 45. Abaminisitiri 15 baziyongeraho bazava mu mashyaka atavuga rumwe na Leta, SPLM-IO ifitemo imyanya 10.
Inteko Ishinga Amategeko izaba igizwe n’imyanya 400, aho imyanya 150 izahabwa abatavuga rumwe na Leta, ishyaka SPLM-IO rya Machar rifitemo imyanya ijana, naho 50 isigaye isaranganywe andi mashyaka n’imitwe itavuga rumwe na Leta.
Machar n’abandi batavuga rumwe na Leta bemeye ibiri muri ayo masezerano, icyakora banga guhita bayasinya, bavuga ko kuri iki Cyumweru ari bwo baratangaza umwanzuro wa nyuma bamaze kubyumvikanaho neza.
Umugore wa Machar, Angelina Teny, yavuze ko abatavuga rumwe na Leta bizeye ko ayo masezerano azashyirwaho umukono mu minsi ya vuba nkuko Daily Monitor yabitangaje.
Ibiganiro birakomeza kugeza kuri uyu wa Kabiri hategurwa amasezerano azasinyirwa i Nairobi muri Kenya mu minsi mike, bishoboka ko ari mu cyumweru gitaha.
Ukutumvikana kwa Machar na Kiir kwakuruye imvururu n’imirwano mu gihugu, bituma kimwe cya gatatu cy’abaturage bava mu byabo.