RNC ikomeje gushinga imizi Uganda aho ubu iganje cyane mu migambi yayo mibisha ku Rwanda ikaba inakomeje kwangisha Abanyarwanda bahatuye ubutegetsi bw’u Rwanda. Ingirwashyaka rikaba n’umutwe w’iterabwoba RNC rya Kayumba Nyamwasa riravugwaho gushinga ikigo kigisha amatwara yawo Bugolobi muri Mpanga ya Kampala ku muhanda wa 21, ikigo kigisha ingengabitekerezo ya RNC kikaba cyarashinzwe mu nyungu z’urubyiruko rw’iyi ngirwashyaka.
Ubu ni uburyo bushya buri gukorwa na RNC nyuma yo kunanirwa gushinga ibirindiro mu misozi miremire ya Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo.
Ikigaragara ni uko icyo kigo kitazarama kuko ibigo by’imyitozo byashinzwe na RNC muri iyi misozi miremire ya Minembwe nabyo byacanyweho umuriro na FARDC, byashenywe n’ingufu zikomeye abahonotse bakagerageza guhungira muri Uganda bikanga ahubwo bagatabwa muri yombi n’ingabo za Congo bagasubizwa mu Rwanda.
Iki kigo cya RNC kikaba kirinzwe bikomeye n’abakorera urwego rw’ubutasi bwa gisirikare (CMI) bambaye gipolisi ariko nk’uko bisanzwe bakaba batega bivamo kuko bavomera mu rutete
Biravugwa ko icyiciro cya 12 kimaze gusoza amasomo, kuri ubu hari kwigishwa icyiciro cya 13, aho abigamo bagenda bavanwa mu nkambi z’impunzi no mu bice batuyemo. Abanyarwanda n’Abagande bafite inkomoko mu Rwanda nka Hoima, Mubende, Kiboga, Kakumiro, Nakivale n’ahandi akaba aribo bakunda gushishikarizwa kwitabira ayo mahugurwa.
Usibye ingengabitekerezo yigishirizwa muri iki kigo, ngo hongewemo n’amasomo yo gusesengura, imbaraga, intege nke, amahirwe ndetse n’imbogamizi zihari hataramenyekana impamvu ; Gusa uko biri kose iyagukanze ntijya iba inturo ibyo bakora byose babikorana icyoba kuko babonye ibyabaye kuri benewabo muri Kongo.