• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ronald Koeman watozaga ikipe ya FC Barcelona yirukanywe nyuma yo gutsindwa na Rayo Vallecano mu mukino wa shampiyona yo muri Esipanye

Ronald Koeman watozaga ikipe ya FC Barcelona yirukanywe nyuma yo gutsindwa na Rayo Vallecano mu mukino wa shampiyona yo muri Esipanye

Editorial 28 Oct 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Ukwakira 2021 nibwo ikipe ya FC Barcelona yari yasuye Rayo Vallecano mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona yo muri Esipanye, uyu mukino warangiye Barca iwutsinzwe igitego kimwe ku busa bituma umutoza wayo Ronald Koeman yirukanwa.

Uyu mukino watumye Koeman asezerwa mu kazi ke wabereye ku kibuga cya Estadio Vallecas, ubwo hari ku munota wa 30 nibwo Radamel Falcao yatsinze igitego cyatumye Rayo Vallercano igera ku mwanya wa gatanu naho Barcelona yo iguma ku mwanya wa 9.

Gutsindwa kwa Barcelona na Rayo Vallecano byaherukaga mu mwaka wa 2002, bivuze ko hari ishize imikino 14 Barcelona itazi uko gutsindwa n’iyo kipe bimera.

Binyuze ku rubuga rwa internet rwa FC Barcelona batangaje ko Ronald Koeman atakiri umutoza wayo nyuma yo kutitwara neza kuri uyu mukino, by’umwihariko akaba yari amaze amezi 14 mu ikipe ya Barcelona.

Ronald Koeman asezerewe muri Barca amazemo iminsi 435 mu kazi, akaba yaratoje imikino 67 atsindamo imikino 40 anganya 11 atsindwa imikino 16, aha kandi yakoresheje mo abakinnyi 36.

Kugeza ubu amahirwe y’uzasimbura Ronald Koeman ari ku wahoze akinira iyi kipe ya Barcelona ariwe Xavier Hernández, kuri ubu uyu arimo gutoza ikipe ya Al Sadd SC yo muri Qatar.

2021-10-28
Editorial

IZINDI NKURU

“Clarisse Kayisire wiyise Ariane Mukundente, aho gufasha abe kwivana mu bukene n’ibindi bibazo batewe na Jenoside, atanga akayabo mu gushyigikira abajenosideri.” – Umusomyi wa Rushyashya

“Clarisse Kayisire wiyise Ariane Mukundente, aho gufasha abe kwivana mu bukene n’ibindi bibazo batewe na Jenoside, atanga akayabo mu gushyigikira abajenosideri.” – Umusomyi wa Rushyashya

Editorial 06 Jun 2021
Tariki ya 30 Mata 1994: Umunsi w’Amaraso muri Jenoside Aho Abasirikare ba Leta bakomeje gutsemba abatutsi

Tariki ya 30 Mata 1994: Umunsi w’Amaraso muri Jenoside Aho Abasirikare ba Leta bakomeje gutsemba abatutsi

Editorial 30 Apr 2025
Ukuri kutavuzwe ku rugendo rwa Tshisekedi muri Uganda

Ukuri kutavuzwe ku rugendo rwa Tshisekedi muri Uganda

Editorial 31 Oct 2024
Uganda: polisi yikomye raporo yayishyize  mu myanya 5 ya nyuma kw’isi mu mikorere

Uganda: polisi yikomye raporo yayishyize mu myanya 5 ya nyuma kw’isi mu mikorere

Editorial 15 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bane bafashwe bacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko
Mu Mahanga

Bane bafashwe bacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko

Editorial 15 Sep 2016
MENYA UKURI: AMATEKA N’IMITERERE YA IDAMANGE IRYAMUGWIZA YVONNE
Amakuru

MENYA UKURI: AMATEKA N’IMITERERE YA IDAMANGE IRYAMUGWIZA YVONNE

Editorial 15 Feb 2021
Abapolisi b’u Rwanda bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Haiti
Mu Mahanga

Abapolisi b’u Rwanda bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

Editorial 25 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru