• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»POLITIKI»RPF- Inkotanyi : Perezida Kagame yiyamye Abayobozi basinda kwirirwa baratwa bakagera aho biyitiranya n’igihugu

RPF- Inkotanyi : Perezida Kagame yiyamye Abayobozi basinda kwirirwa baratwa bakagera aho biyitiranya n’igihugu

Editorial 14 Dec 2016 POLITIKI

Ibi umukuru w’Igihugu Perezida Kagame ari nawe Muyobozi Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki 11 Ukuboza 2016, mu nama ya Biro Politiki y’uyu muryango yabereye muri Kigali Convention Centre.

Umukuru w’Igihugu yibukije abanyamuryango ba FPR ko bahuriye hamwe kugira ngo bubakire ku bimaze kugerwaho maze bagene ingamba zafasha igihugu gukomeza gutera imbere no kwibukiranya icyo icyo RPF ibereyeho cyatumye abantu batanga ubuzima bwabo bamwe bakanabubura.

Yagize ati “Tugomba guhora twibaza, twisuzuma, tukareba aho tugeze tugamije kunoza ibitaranoga bituganisha aheza.’’

Perezida Kagame yavuze ko ikintu gikomeye u Rwanda rumaze kugeraho ari uko nta Munyarwanda aho yaba ari hose wumva ko Leta yamuziza icyo aricyo, abaturage bakaba babyuka bakajya mu mirimo yabo itandukanye bazi ko umutekano n’uburenganzira byabo nta wabihungabanya.

Aha yibukije abo bayobozi ko gukorera igihugu bivuze gukorera abanyagihugu ukabaha serivisi bagukeneyeho, kandi bakabifata nk’inshingano n’ukosa bakamugarura mu murongo.

Ati “Abaturage dukorera ntabwo bakabaye birirwa batwiruka inyuma bashaka ibyo tubagomba kandi biri mu nshingano zacu… Umuntu utaratinye kwitangira igihugu atanga ubuzima bwe ntabwo yakabaye atinya kubwiza mugenzi we ukuri ku byo akora nabi.’’

Yabasabye kwitangira igihugu n’abagituye, avuga ko mu bayobozi bose nta n’umwe urusha agaciro u Rwanda nk’igihugu.

Ati “Hari abayobozi bamwe basinda kwirirwa baratwa bakagera aho biyitiranya n’igihugu bakwiye kuba bakorera.’’

Muri iyi nama ya Biro Politiki y’Umuryango FPR Inkotanyi, Prof Shyaka Anastase uyobora Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, RGB, yatanze ikiganiro ku bikorwa bimaze kugerwaho n’uyu muryango, byanabaye umusemburo w’impinduka nziza ku ruhando mpuzamahanga.

Prof Shyaka yavuze ko nta wavuga ibyagezweho ku ruhare rwa FPR Inkotanyi, ngo asimbuke ahateraniye aba bayobozi mu nyubako ya Kigali Convention Centre, yatashywe muri Nyakanga, ikuzura itwaye miliyoni 300 z’amadolari ya Amerika.

Yavuze ko ibyagezweho byose byagiye bishingira ku mpanuro za Perezida Kagame zirimo ubumwe, kubahiriza Inshingano no kureba kure, kandi byatumye haterwa intambwe ikomeye.

Ati “Gukorera hamwe bimaze kuba umuco mu nzego zitandukanye haba muri leta, mu bikorera no mu miryango itari iya leta. Nubwo byari bigoye ubwo FPR yajyaga kubuyobozi, igihugu cyacu cyahe guhinduka isoko abandibavomaho amasomo.’’

Iyi nama yahuje abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ku rwego rw’igihugu, yanateganyijwemo ibiganiro birimo ibivuga ku cyerekezo igihugu cyihaye cyo mu 2050, uburyo bwo kurenga imbogamizi zose mu rugendo rugana ku iterambere rirambye na gahunda y’Umuryango RPF Inkotanyi mu 2017-2024.

-5000.jpg

-4999.jpg

-4998.jpg

-4997.jpg

-4995.jpg

-4996.jpg

-4994.jpg

Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bari bakubise buzuye

2016-12-14
Editorial

IZINDI NKURU

RDC: Lambert Mende wari Umuvugizi wa Guverinoma ya Kabila yatangiye gukorwaho iperereza ku kwiba diyama

RDC: Lambert Mende wari Umuvugizi wa Guverinoma ya Kabila yatangiye gukorwaho iperereza ku kwiba diyama

Editorial 20 May 2019
Umujenosideri Protais Zigiranyirazo ntakibarizwa kuri iyi si!

Umujenosideri Protais Zigiranyirazo ntakibarizwa kuri iyi si!

Editorial 04 Aug 2025
Kim Jong Un yagiriye uruzinduko mu Bushinwa mu ibanga rikomeye

Kim Jong Un yagiriye uruzinduko mu Bushinwa mu ibanga rikomeye

Editorial 27 Mar 2018
Tshisekedi arapfunda imitwe nk’uhiriye mu nzu: Ubu arakusanya abajenosideri ngo bamufashe kurwanya M23 no gutera u Rwanda

Tshisekedi arapfunda imitwe nk’uhiriye mu nzu: Ubu arakusanya abajenosideri ngo bamufashe kurwanya M23 no gutera u Rwanda

Editorial 08 Mar 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports yishyuwe igitego mu minota ya nyuma ikura inota rimwe muri Algeria
IMIKINO

Rayon Sports yishyuwe igitego mu minota ya nyuma ikura inota rimwe muri Algeria

Editorial 30 Jul 2018
Cibitoke: Imirambo ya Bane muri 14 biciwe mu Kibira yabonetse
ITOHOZA

Cibitoke: Imirambo ya Bane muri 14 biciwe mu Kibira yabonetse

Editorial 07 Dec 2018
Burundi: Interahamwe zaba zarinjijwe mu mutwe kabuhariwe ushinzwe kurinda Perezida Nkurunziza
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Interahamwe zaba zarinjijwe mu mutwe kabuhariwe ushinzwe kurinda Perezida Nkurunziza

Editorial 03 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru